Yesu acira abantu umugani w’igisonga kibi |
   | 1. | Kandi abwira abigishwa be ati “Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye. |
   | 2. | Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye.’ |
   | 3. | Icyo gisonga kiribwira kiti ‘Ko databuja ari bunyage ubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza, ndagira nte? |
   | 4. | Have! Nzi icyo nzakora kugira ngo nimara kunyagwa bazandaze mu mazu yabo.’ |
   | 5. | “Ahamagara ufite umwenda wa shebuja wese, abaza uwa mbere ati ‘Harya databuja akwishyuza iki?’ |
   | 6. | Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z’amavuta ya elayo.’ Na we ati ‘Enda urwandiko rwawe, wicare vuba wandike mirongo itanu.’ |
   | 7. | Maze abaza undi ati ‘Harya wishyuzwa iki?’ Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z’amasaka.’ Aramubwira ati ‘Enda urwandiko rwawe wandike mirongo inani.’ |
   | 8. | “Nuko shebuja ashima icyo gisonga kibi kuko cyakoze iby’ubwenge, kuko abana b’iyi si ari abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kuruta abana b’umucyo. |
   | 9. | “Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabakire mu buturo bw’iteka. |
   | 10. | Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye. |
   | 11. | Niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri? |
   | 12. | Kandi niba mutakiranutse ku by’abandi mubikijwe, ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho?’ |
   | 13. | “Nta mugaragu ucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n’ubutunzi.” |
   | 14. | Abafarisayo kuko bari abakunzi b’ubutunzi, bumvise ibyo byose baramukoba cyane. |
   | 15. | Arababwira ati “Mwebwe mukunda kwigira abakiranutsi imbere y’abantu ariko Imana izi imitima yanyu, kuko icyogejwe imbere y’abantu ari ikizira mu maso y’Imana. |
   | 16. | “Amategeko n’abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira. |
   | 17. | Icyoroshye ni uko ijuru n’isi byashira, kuruta ko agace k’inyuguti imwe yo mu mategeko kavaho. |
   | 18. | “Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye, kandi n’ucyura umugore usenzwe n’umugabo we aba asambanye. |
Umugani w’umutunzi n’umukene |
   | 19. | “Hariho umutunzi wambaraga imyenda y’imihengeri n’iy’ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye. |
   | 20. | Kandi hariho n’umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w’uwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe, |
   | 21. | kandi yifuzaga guhazwa n’ubuvungukira buva ku meza y’umutunzi. |
   | 22. | “Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n’umutunzi na we arapfa arahambwa. |
   | 23. | Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye. |
   | 24. | Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y’urutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n’uyu muriro.’ |
   | 25. | “Aburahamu aramubwira ati ‘Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane. |
   | 26. | Kandi uretse n’ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n’abava aho batagera hano.’ |
   | 27. | Na we ati ‘Ndakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data, |
   | 28. | kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.’ |
   | 29. | “Aburahamu aramubwira ati ‘Bafite Mose n’abahanuzi, babumvire.’ |
   | 30. | Na we ati ‘Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazihana.’ |
   | 31. | Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’ ” |