Ibisitaza abantu |
| 1. | Nuko abwira abigishwa be ati “Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano. |
| 2. | Ibyamubera byiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya. |
| 3. | Mwirinde! “Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire. |
| 4. | Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati ‘Ndihannye’, uzamubabarire.” |
Ibyo kwizera |
| 5. | Maze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti “Twongerere kwizera.” |
| 6. | Umwami ati “Mwagira kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu mukuyu muti ‘Randuka uterwe mu nyanja’, na wo wabumvira. |
| 7. | “Ariko ni nde muri mwe ufite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira intama, wamubwira akiva ku murimo ati ‘Igira hano vuba wicare ufungure?’ |
| 8. | Ahubwo ntiyamubwira ati ‘Banza untunganirize ibyokurya byanjye, ukenyere umpereze kugeza ubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma nawe ubone kurya’? |
| 9. | Mbese yashima uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe? |
| 10. | Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.’ ” |
Yesu akiza ababembe cumi |
| 11. | Nuko bari mu nzira bajya i Yerusalemu, anyura hagati y’i Samariya n’i Galilaya. |
| 12. | Akigera mu kirorero asanganirwa n’ababembe cumi, bahagarara kure |
| 13. | barataka cyane bati “Mutware Yesu, tubabarire.” |
| 14. | Ababonye arababwira ati “Nimugende mwiyereke umutambyi.” Bakigenda barakira. |
| 15. | Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n’ijwi rirenga, |
| 16. | yikubita imbere y’ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya. |
| 17. | Yesu aramubaza ati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he? |
| 18. | Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?” |
| 19. | Kandi aramubwira ati “Byuka wigendere, kwizera kwawe kuragukijije.” |
Ibizaba mu gihe cy’imperuka (Mat 24.23-28,37-41) |
| 20. | Abafarisayo baramubaza bati “Ubwami bw’Imana buzaza ryari?” Arabasubiza ati “Ubwami bw’Imana ntibuzaza ku mugaragaro, |
| 21. | kandi ntibazavuga bati ‘Dore ngubu’, cyangwa bati ‘Nguburiya’, kuko ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe.” |
| 22. | Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona. |
| 23. | Kandi bazababwira bati ‘Dore nguriya’, cyangwa bati ‘Dore nguyu.’ Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire. |
| 24. | Nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w’umuntu azaba ku munsi we. |
| 25. | Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa n’ab’iki gihe. |
| 26. | Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu: |
| 27. | bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose. |
| 28. | No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga, |
| 29. | maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose. |
| 30. | Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho. |
| 31. | “Uwo munsi uzaba hejuru y’inzu, ibintu bye bikaba biri mu nzu, ye kuzamanuka kubikuramo, n’uri mu mirima ni uko ntazasubira inyuma. |
| 32. | Mwibuke muka Loti. |
| 33. | Ushaka kurengera ubugingo bwe wese azabubura, ariko uzabura ubugingo bwe wese azaburokora. |
| 34. | Ndababwira yuko muri iryo joro, ababiri bazaba baryamye ku buriri bumwe, umwe azajyanwa undi agasigara. |
| 35. | Abagore babiri bazaba basera hamwe, umwe azajyanwa undi asigare. |
| 36. | Ababiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.” |
| 37. | Baramubaza bati “Databuja, bizabera he?” Arababwira ati “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.” |