Umugani w’umucamanza n’umupfakazi wamutitirije |
| 1. | Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe. Arababwira ati |
| 2. | “Hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu. |
| 3. | Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘Ndengera ku mwanzi wanjye.’ |
| 4. | Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati ‘Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu, |
| 5. | ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.’ ” |
| 6. | Nuko Umwami Yesu arabaza ati “Ntimwumvise ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze? |
| 7. | Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana? |
| 8. | Ndababwira yuko izazirengera vuba. Ariko Umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?” |
Umugani w’Umufarisayo n’umukoresha w’ikoro |
| 9. | Uyu mugani yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose. |
| 10. | Ati “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w’ikoro. |
| 11. | “Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu mukoresha w’ikoro. |
| 12. | Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’ |
| 13. | “Naho uwo mukoresha w’ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’ |
| 14. | Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.” |
Yesu yakira abana bato (Mat 19.13-15; Mar 10.13-16) |
| 15. | Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, ariko abigishwa babibonye barabacyaha. |
| 16. | Maze Yesu arabahamagara ati “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw’Imana ari ubwabo. |
| 17. | Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato.” |
Umutware ananirwa kwinjira mu bwami bw’Imana (Mat 19.16-30; Mar 10.17-31) |
| 18. | Umutware aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?” |
| 19. | Yesu na we aramusubiza ati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe, ni Imana. |
| 20. | Uzi amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.’ ” |
| 21. | Aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.” |
| 22. | Yesu abyumvise aramubwira ati “Noneho ushigaje kimwe: ibyo ufite byose ubigure uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.” |
| 23. | Abyumvise agira agahinda kenshi, kuko yari umutunzi cyane. |
| 24. | Yesu amwitegereje aramubwira ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana! |
| 25. | Ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana.” |
| 26. | Ababyumvise bati “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?” |
| 27. | Arabasubiza ati “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.” |
| 28. | Petero aramubwira ati “Dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira.” |
| 29. | Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muntu wasize inzu ye cyangwa umugore, cyangwa bene se cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw’ubwami bw’Imana, |
| 30. | utazongerwa ibirutaho cyane muri iki gihe, no mu gihe kizaza agahabwa ubugingo buhoraho.” |
Yesu avuga iby’urupfu rwe (Mat 20.17-19; Mar 10.31-34) |
| 31. | Yesu yihererana n’abo cumi na babiri arababwira ati “Dore turazamuka tujye i Yerusalemu, kandi ibyanditswe n’abahanuzi byose bizasohora ku Mwana w’umuntu. |
| 32. | Azagambanirwa mu bapagani, azashinyagurirwa, bazamukoza isoni bamucire amacandwe, |
| 33. | kandi nibamara kumukubita imikoba bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azazuka.” |
| 34. | Ariko ntibagira icyo bamenya muri ibyo, kuko ayo magambo bari bayahishwe, ntibamenya ibyo babwiwe. |
Yesu ahumura impumyi (Mat 20.29-34; Mar 10.46-52) |
| 35. | Nuko yenda kugera i Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw’inzira isabiriza, |
| 36. | yumvise abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo. |
| 37. | Barayibwira bati “Ni Yesu w’i Nazareti uhita.” |
| 38. | Irataka cyane iti “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.” |
| 39. | Abagiye imbere barayicyaha ngo iceceke, ariko irushaho gutaka iti “Mwene Dawidi, mbabarira.” |
| 40. | Yesu arahagarara, ategeka ko bayimuzanira. Igeze bugufi arayibaza ati |
| 41. | “Urashaka ko nkugirira nte?” Iti “Databuja, ndashaka guhumuka.” |
| 42. | Yesu arayibwira ati “Humuka, kwizera kwawe kuragukijije.” |
| 43. | Ako kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima Imana. |