Ibya Zakayo |
| 1. | Yesu agera i Yeriko, arahanyura. |
| 2. | Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w’ikoro mukuru kandi yari umutunzi. |
| 3. | Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi. |
| 4. | Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho. |
| 5. | Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.” |
| 6. | Yururuka vuba amwakira anezerewe. |
| 7. | Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!” |
| 8. | Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.” |
| 9. | Yesu aramubwira ati “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu, |
| 10. | kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.” |
Umugani wa mina cumi (Mat 25.14-30) |
| 11. | Bumvise ibyo yongeraho umugani, kuko yari ageze hafi y’i Yerusalemu, kandi kuko bibwiraga ko ubwami bw’Imana bugiye kuboneka uwo mwanya. |
| 12. | Nuko aravuga ati “Hariho umuntu w’imfura wazindukiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo, yamara kwima akagaruka. |
| 13. | Nuko ahamagara abagaragu be cumi, abaha mina cumi arababwira ati ‘Mube muzigenzura kugeza aho nzazira.’ |
| 14. | Ariko ingabo ze zaramwangaga, zimukurikiza intumwa ziti ‘Uyu ntidushaka ko adutegeka.’ |
| 15. | “Agarutse amaze kwimikwa, ategeka ko bahamagara ba bagaragu yasigiye za feza, ngo amenye urugenzo umuntu wese muri bo yagenzuye. |
| 16. | Uwa mbere araza ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemo izindi mina cumi.’ |
| 17. | Aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza, kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w’imisozi cumi.’ |
| 18. | Haza uwa kabiri ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu.’ |
| 19. | Uwo na we aramubwira ati ‘Nawe, twara imisozi itanu.’ |
| 20. | “Undi araza aramubwira ati ‘Mwami, dore mina yawe! Narayibitse ipfunyitse mu gitambaro, |
| 21. | kuko nagutinyiye ko uri umunyamwaga, ujyana ibyo utabitse, ugasarura ibyo utabibye.’ |
| 22. | Aramubwira ati ‘Ndagucira urubanza ku byo uvuze, wa mugaragu mubi we. Wari uzi yuko ndi umunyamwaga, ko njyana ibyo ntabitse, ko nsarura ibyo ntabibye. |
| 23. | Ni iki cyakubujije guha abagenza ifeza yanjye, ngo bayigenzure, maze naza nkayitwarana n’urugenzo rwayo?’ |
| 24. | “Abwira abahagaze aho ati ‘Nimumwake mina ye muyihe ufite mina cumi.’ |
| 25. | Baramubwira bati ‘Mwami, ko afite icumi!’ |
| 26. | ‘Ndababwira yuko ufite azahabwa, ariko udafite azakwa n’icyo yari afite. |
| 27. | Kandi ba banzi banjye batakunze ko mbategeka, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.’ ” |
| 28. | Amaze kuvuga ibyo ajya imbere, azamuka i Yerusalemu. |
Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe (Mat 21.1-11; Mar 11.1-11; Yoh 12.12-19) |
| 29. | Ageze bugufi bw’i Betifage n’i Betaniya ku musozi witwa Elayono, atuma babiri bo mu bigishwa be ati |
| 30. | “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, nimwinjiramo muri bubone icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze guheka umuntu. Nuko mukiziture mukizane. |
| 31. | Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Murakiziturira iki?’ Mumubwire mutya muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ ” |
| 32. | Izo ntumwa ziragenda zibisanga nk’uko yazibwiye. |
| 33. | Bakizitura icyana cy’indogobe, ba nyiracyo barababaza bati “Murakiziturira iki?” |
| 34. | Barabasubiza bati “Databuja ni we ugishaka.” |
| 35. | Bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo bacyicazaho Yesu. |
| 36. | Akigenda basasa imyenda yabo mu nzira. |
| 37. | Yenda kugera mu ibanga rw’umusozi wa Elayono, iteraniro rinini ry’abigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw’ibitangaza babonye byose bati |
| 38. | “Hahirwa Umwami uje mu izina ry’Uwiteka, Amahoro abe mu ijuru, N’icyubahiro kibe ahasumba hose.” |
| 39. | Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.” |
| 40. | Arabasubiza ati “Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.” |
Yesu aririra Yerusalemu |
| 41. | Ageze hafi abona umurwa arawuririra ati |
| 42. | “Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe. |
| 43. | Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, |
| 44. | kandi bazagutsembana n’abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe.” |
Yirukana abaguriraga mu rusengero (Mat 21.12-17; Mar 11.15-19; Yoh 2.13-22) |
| 45. | Yinjira mu rusengero atangira kwirukana abaguriragamo, |
| 46. | arababwira ati “Handitswe ngo ‘Inzu yanjye izaba inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.” |
| 47. | Nuko yigishiriza mu rusengero iminsi yose, ariko abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru b’ubwo bwoko bashaka kumwica, |
| 48. | icyakora babura uko babikora kuko abantu bose bari bitaye ku magambo ye. |