Kuvuka kwa Yesu (Mat 1.18--2.12) |
   | 1. | Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe. |
   | 2. | Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya. |
   | 3. | Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w’iwabo. |
   | 4. | Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w’i Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we, |
   | 5. | ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite. |
   | 6. | Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora, |
   | 7. | abyara umuhungu w’imfura amworosa imyenda y’impinja, amuryamisha mu muvure w’inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi. |
Marayika abwira abungeri ko Yesu avutse |
   | 8. | Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo. |
   | 9. | Nuko marayika w’Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw’Umwami burabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi. |
   | 10. | Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose, |
   | 11. | kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami. |
   | 12. | Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: ni uko muri busange umwana w’uruhinja yoroshwe imyenda y’impinja, aryamishijwe mu muvure w’inka.” |
   | 13. | Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti |
   | 14. | “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, No mu isi amahoro abe mu bo yishimira.” |
   | 15. | Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru abungeri baravugana bati “Nimuze tujye i Betelehemu turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje.” |
   | 16. | Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n’umwana w’uruhinja aryamishijwe mu muvure w’inka. |
   | 17. | Babibonye babatekerereza iby’uwo mwana nk’uko babibwiwe. |
   | 18. | Ababumvise bose batangazwa n’ibyo abungeri bababwiye. |
   | 19. | Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza. |
   | 20. | Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nk’uko babibwiwe. |
Bakeba Yesu bamumurikira Imana |
   | 21. | Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye. |
   | 22. | Iminsi yo kwezwa kwabo ishize, bakurikije amategeko ya Mose, bamujyana i Yerusalemu ngo bamumurikire Umwami Imana, |
   | 23. | (nk’uko byanditswe mu mategeko y’Umwami ngo “Umuhungu wese w’uburiza azitwa uwera ku Uwiteka”), |
   | 24. | batamba n’igitambo nk’uko byavuzwe mu mategeko y’Umwami ngo “Intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.” |
   | 25. | I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry’Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we. |
   | 26. | Yari yarahanuriwe n’Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w’Umwami Imana. |
   | 27. | Ajyanwa n’Umwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nk’uko umuhango w’amategeko wari uri, |
   | 28. | Simiyoni aramuterura ashima Imana ati |
   | 29. | “Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk’uko wabivuze, |
   | 30. | Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, |
   | 31. | Ako witeguye mu maso y’abantu bose, |
   | 32. | Kuba umucyo uvira amahanga, No kuba ubwiza bw’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli.” |
   | 33. | Se na nyina batangazwa n’ayo magambo avuzwe kuri we. |
   | 34. | Simiyoni abaha impundu abwira nyina Mariya ati “Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n’ikimenyetso kigirwa impaka, |
   | 35. | ngo ibyo abantu benshi batekereza mu mitima bizahishurwe, kandi nawe inkota izagucumita mu mutima.” |
   | 36. | Hariho n’umuhanuzikazi witwaga Ana, mwene Fanuweli wo mu muryango wa Asheri, yari umukecuru wa kera. Amaze gushyingirwa yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, |
   | 37. | noneho amara imyaka mirongo inani n’ine ari umupfakazi. Yahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyiriza ubusa, asenga ku manywa na nijoro. |
   | 38. | Muri uwo mwanya na we araza ashima Imana, avuga ibya Yesu abibwira bose bari bategereje gucungurwa kw’i Yerusalemu. |
   | 39. | Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n’amategeko y’Umwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti. |
   | 40. | Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bw’Imana bwari muri we. |
Yesu yisigarira i Yerusalemu |
   | 41. | Uko umwaka utashye, ababyeyi be bajyaga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika. |
   | 42. | Nuko amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, barazamuka nk’uko umugenzo w’iyo minsi mikuru wari uri. |
   | 43. | Bamaze iyo minsi basubirayo, uwo mwana Yesu asigara i Yerusalemu ababyeyi be batabizi. |
   | 44. | Icyakora bibwiraga yuko ari mu itara ry’abantu bajyanye na bo, nuko bagenda urugendo rw’umunsi umwe maze bamushakira muri bene wabo no mu ncuti zabo, |
   | 45. | bamubuze basubira i Yerusalemu bamushaka. |
   | 46. | Hashize iminsi itatu bamubona mu rusengero yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza. |
   | 47. | Abamwumvise bose batangazwa n’ubwenge bwe n’ibyo abasubiza. |
   | 48. | Bamubonye baratangara nyina aramubaza ati “Mwana wanjye, ni iki cyatumye utugenza utya? Dore jye na so twagushatse dufite umutima uhagaze.” |
   | 49. | Arabasubiza ati “Mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?” |
   | 50. | Ntibasobanukirwa n’iryo jambo ababwiye. |
   | 51. | Amanukana na bo ajya i Nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutima we. |
   | 52. | Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu. |