Abatambyi bakuru babaza Yesu aho yakuye ubutware bwe (Mat 21.23-27; Mar 11.27-33) |
| 1. | Nuko ku munsi umwe muri iyo, yigishirizaga abantu mu rusengero avuga ubutumwa bwiza, abatambyi bakuru n’abanditsi hamwe n’abakuru bajya aho ari. |
| 2. | Baramubwira bati “Tubwire. Ni butware ki bugutera gukora ibi? Cyangwa se ni nde wabuguhaye?” |
| 3. | Arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo mumbwire. |
| 4. | Kubatiza kwa Yohana kwavuye he? Ni mu ijuru cyangwa mu bantu?” |
| 5. | Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’ |
| 6. | Kandi nituvuga tuti ‘Kwavuye mu bantu’, abantu bose baradutera amabuye kuko bemera ko Yohana yari umuhanuzi.” |
| 7. | Nuko bamusubiza yuko batazi aho kwavuye. |
| 8. | Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.” |
Umugani w’abahinzi b’abagome (Mat 21.33-46; Mar 12.1-12) |
| 9. | Atangira gucira abantu uyu mugani ati “Hariho umuntu wateye uruzabibu, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu, atindayo. |
| 10. | Igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri ba bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z’imizabibu, ariko abahinzi baramukubita, baramwirukana agenda ubusa. |
| 11. | Yongera gutuma undi mugaragu na we baramukubita, baramuhemura agenda amara masa. |
| 12. | Yongera gutuma n’uwa gatatu, uwo baramukomeretsa, baramwirukana. |
| 13. | Nyir’uruzabibu aravuga ati ‘Noneho mbigenze nte? Reka ntume umwana wanjye nkunda, ahari none we bazamwubaha.’ |
| 14. | Ariko ba bahinzi bamubonye bajya inama bati ‘Uyu ni we mutware. Nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’ |
| 15. | Bamwirukana mu ruzabibu, baramwica. “Mbese nyir’uruzabibu nabimenya azabagenza ate? |
| 16. | Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi.” Abantu babyumvise baravuga bati “Biragatsindwa.” |
| 17. | Arabitegereza arababwira ati “None se ibi byanditswe ni ibiki ngo ‘Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?’ |
| 18. | Uzagwira iryo buye wese azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamugira ifu.” |
Abafarisayo bamugerageresha iby’umusoro (Mat 22.15-22; Mar 12.15-17) |
| 19. | Uwo mwanya abanditsi n’abatambyi bakuru bashaka kumufata, kuko bamenye yuko ari bo yaciriyeho uwo mugani, ariko batinya rubanda. |
| 20. | Baramugenza, batuma abatasi bigize nk’abakiranutsi ngo bakure impamvu mu byo avuga, bahereko babone uko bamushyira Umutegeka, na we amucire urubanza. |
| 21. | Baramubaza bati “Mwigisha, tuzi yuko uvuga neza, kandi ukigisha ibitunganye ntiwite ku cyubahiro cy’abantu, ahubwo wigisha inzira y’Imana by’ukuri. |
| 22. | Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?” |
| 23. | Ariko amenye uburiganya bwabo arababwira ati |
| 24. | “Nimunyereke idenariyo.” Ati “Ishusho n’izina biyiriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.” |
| 25. | Arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.” |
| 26. | Muri ayo magambo ashubirije imbere y’abantu ntibashobora kubona ijambo na rimwe ryatuma bamurega, batangarira ibyo abashubije baraceceka. |
Yesu asubiza Abasadukayo ibyo kuzuka (Mat 22.23-33; Mar 12.18-27) |
| 27. | Abasadukayo bamwe bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati |
| 28. | “Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w’umuntu napfa afite umugore batarabyarana, mwene se azahungure uwo mugore acikure mwene se. |
| 29. | Nuko habayeho abavandimwe barindwi: uwa mbere arongora umugeni apfa batarabyarana, |
| 30. | n’uwa kabiri ni uko, |
| 31. | n’uwa gatatu aramuhungura, nuko bose uko ari barindwi bapfa batyo badasize abana. |
| 32. | Hanyuma wa mugore na we arapfa. |
| 33. | None se mu izuka azaba ari muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugize umugore?” |
| 34. | Yesu arabasubiza ati “Abana b’iyi si bararongora, bagashyingirwa, |
| 35. | ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugera ku kuzuka mu bapfuye, ntibazarongora kandi ntibazashyingirwa, |
| 36. | kandi ntibazaba bagishobora gupfa kuko bazamera nk’abamarayika, bakaba ari abana b’Imana kuko ari abana b’umuzuko. |
| 37. | Ariko ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya Gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo. |
| 38. | Nuko rero Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima kuko bose kuri yo ari bazima.” |
| 39. | Bamwe mu banditsi baramusubiza bati “Mwigisha, uvuze neza.” |
| 40. | Ntibaba bagitinyuka kumubaza irindi jambo. |
Umwana wa Dawidi (Mat 22.41-46; Mar 12.35-37) |
| 41. | Arababaza ati “Bavuga bate yuko Kristo ari mwene Dawidi, |
| 42. | ko Dawidi ubwe avuga mu gitabo cya Zaburi ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye, |
| 43. | Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe?’ |
| 44. | Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?” |
Yesu ababwira kwirinda abanditsi(Mat 23.1-36; Mar 12.38-40) |
| 45. | Nuko abwira abigishwa be abantu bose bumva ati |
| 46. | “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura, bagakunda kuramukirizwa mu maguriro, no kwicara ku ntebe z’icyubahiro mu masinagogi no mu myanya y’abakuru, bari mu birori. |
| 47. | Barya ingo z’abapfakazi, kandi bakavuga amashengesho y’urudaca baryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.” |