Umupfakazi wari umukene (Mar 12.41-44) |
| 1. | Nuko yubura amaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y’amaturo. |
| 2. | Abona umupfakazi wari umukene atura amasenga abiri. |
| 3. | Arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose, |
| 4. | kuko bose batuye amaturo y’ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.” |
Kurimbuka kwa Yerusalemu no kugaruka kwa Yesu (Mat 24.1-14; Mar 13.1-13) |
| 5. | Nuko bamwe bavuga iby’urusengero, uko rwarimbishijwe n’amabuye meza n’amaturo. Arababwira ati |
| 6. | “Ibyo mureba ibi, mu minsi izaza ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.” |
| 7. | Baramubaza bati “Mwigisha, ibyo bizabaho ryari? N’ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohorezwamo cyegereje ni ikihe?” |
| 8. | Arabasubiza ati “Mwirinde batabayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, kandi bati ‘Igihe kiri bugufi’, ariko ntimuzabakurikire. |
| 9. | Ariko nimwumva intambara n’imidugararo ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bikwiriye kubanza kubaho, ariko imperuka ntizaherako isohora uwo mwanya.” |
| 10. | Arongera arababwira ati “Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami butere ubundi bwami. |
| 11. | Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara n’ibyorezo by’indwara. Hazabaho n’ibitera ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru. |
| 12. | Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y’imbohe, babashyire abami n’abategeka babahora izina ryanjye, |
| 13. | ibyo bizababeraho kugira ngo mube abahamya. |
| 14. | Nuko mumaramaze mu mitima yanyu, yuko mutazashaka ibyo mwireguza icyo gihe kitaragera, |
| 15. | kuko nzabaha ururimi n’ubwenge, ibyo abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda. |
| 16. | Ariko muzagambanirwa n’ababyeyi banyu, ndetse n’abavandimwe na bene wanyu n’incuti zanyu, bazicisha bamwe muri mwe. |
| 17. | Muzangwa na bose babahora izina ryanjye, |
| 18. | ariko ntimuzapfuka agasatsi na kamwe ku mitwe yanyu. |
| 19. | Nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu. |
Kurimbuka kwa Yerusalemu (Mat 24.15-34; Mar 13.14-31) |
| 20. | “Ariko ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. |
| 21. | Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n’abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n’abazaba bari imusozi ntibazayijyemo, |
| 22. | kuko iyo minsi izaba ari iyo guhoreramo ngo ibyanditswe byose bisohore. |
| 23. | Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano, kuko hazaba kubabara kwinshi mu gihugu, kandi umujinya uzaba uri kuri ubu bwoko. |
| 24. | Bamwe bazicwa n’inkota, abandi bajyanwe mu mahanga yose ari imbohe, kandi i Yerusalemu hazasiribangwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo ibihe by’abanyamahanga bizashirira. |
| 25. | “Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n’umuraba bihorera. |
| 26. | Abantu bazagushwa igihumura n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. |
| 27. | Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n’ubwiza bwinshi. |
| 28. | Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.” |
| 29. | Kandi abacira umugani ati “Nimwitegereze umutini n’ibindi biti byose. |
| 30. | Iyo bimaze gutoha, murabireba mukamenya ubwanyu ko igihe cy’impeshyi kiri bugufi. |
| 31. | Nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw’Imana buri hafi. |
| 32. | “Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashira na hato, kugeza aho byose bizasohorera. |
| 33. | Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato. |
| 34. | “Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, |
| 35. | kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego. |
| 36. | Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.” |
| 37. | Iminsi yose yirirwaga mu rusengero yigisha, ariko bwakwira agasohoka akarara ku musozi witwa Elayono. |
| 38. | Abantu bose bakazinduka mu gitondo, bakajya aho ari mu rusengero kumwumva. |