Yuda agambanira Yesu (Mat 26.2-5,14-16; Mar 14.1-2,10-11; Yoh 11.45-53) |
| 1. | Nuko iminsi mikuru y’imitsima idasembuwe yitwa Pasika, yendaga gusohora. |
| 2. | Abatambyi bakuru n’abanditsi bashaka uko bamwica, kuko batinyaga rubanda. |
| 3. | Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubare w’abo cumi na babiri. |
| 4. | Aragenda avugana n’abatambyi bakuru n’abatware b’abasirikare, uko azamubagenzereza. |
| 5. | Baranezerwa basezerana kumuha ifeza. |
| 6. | Aremera maze ashaka uburyo yamubagenzereza, rubanda rudahari. |
Yesu n’abigishwa basangira ibya Pasika (Mat 26.17-30; Mar 14.12-26; Yoh 13.21-30; 1 Kor 11.23-25) |
| 7. | Nuko umunsi w’imitsima idasembuwe urasohora, ari wo ukwiriye kubagirwamo umwana w’intama wa Pasika. |
| 8. | Atuma Petero na Yohana ati “Nimugende mudutunganirize ibya Pasika kugira ngo turye.” |
| 9. | Baramubaza bati “Urashaka ko tubitunganiriza hehe?” |
| 10. | Arabasubiza ati “Dore nimumara kugera mu murwa, muraza guhura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo. |
| 11. | Nuko mubwire nyir’inzu muti ‘Umwigisha arakubaza ngo: Icumbi riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be?’ |
| 12. | Na we ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru giteguye, abe ari ho mubitunganiriza.” |
| 13. | Baragenda babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika. |
| 14. | Igihe gisohoye aricara ngo afungure, kandi intumwa na zo zicarana na we. |
| 15. | Arazibwira ati “Kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa. |
| 16. | Ndababwira yuko ntazongera rwose kuyirya, kugeza aho izasohorera mu bwami bw’Imana.” |
| 17. | Yenda igikombe aragishimira, arababwira ati “Mwende iki musangire. |
| 18. | Ndababwira yuko uhereye none ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, ukageza aho ubwami bw’Imana buzazira.” |
| 19. | Yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “Uyu ni umubiri wanjye [ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.” |
| 20. | N’igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu.] |
| 21. | “Ariko dore ukuboko k’ungambanira kuri kumwe n’ukwanjye ku meza. |
| 22. | Kuko Umwana w’umuntu agenda nk’uko byamugenewe, ariko uwo muntu umugambanira azabona ishyano!” |
| 23. | Batangira kubazanya muri bo, uwenda kugira atyo uwo ari we. |
Abigishwa bajya impaka z’ubukuru (Mat 20.25-28) |
| 24. | Maze habyuka impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru. |
| 25. | Arababwira ati “Abami b’amahanga barayategeka, n’abafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi. |
| 26. | Ariko mwebweho ntimukabe mutyo, ahubwo ukomeye muri mwe abe nk’uworoheje, n’utwara abe nk’uhereza. |
| 27. | Umukuru ni uwuhe? Ni uherezwa cyangwa ni uhereza? Si uherezwa? Ariko jyewe ndi hagati yanyu meze nk’uhereza. |
| 28. | “Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. |
| 29. | Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye, |
| 30. | kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z’icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli.” |
Yesu avuga ko Petero agiye kumwihakana (Mat 26.33-35; Mar 14.27-31; Yoh 13.36-38) |
| 31. | Kandi Umwami Yesu aravuga ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka, |
| 32. | ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.” |
| 33. | Aramubwira ati “Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu y’imbohe ndetse no mu rupfu.” |
| 34. | Aramubwira ati “Petero, ndakubwira yuko uyu munsi inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu ko utanzi.” |
| 35. | Kandi arababaza ati “Ubwo nabatumaga mudafite impago, cyangwa imvumba cyangwa inkweto, mbese hari icyo mwakennye?” Baramusubiza bati “Nta cyo.” |
| 36. | Arababwira ati “Ariko nonaha ufite uruhago rurimo ifeza arujyane, n’ufite imvumba ni uko. Ariko utabifite agure umwitero we, ngo abone kugura inkota. |
| 37. | Ndababwira yuko ibi byanditswe bikwiriye kunsohoraho, ngo ‘Yabaranywe n’abagome’, kuko ibyanjye byenda gusohora.” |
| 38. | Baramubwira bati “Mwami, dore inkota ebyiri ngizi.” Arababwira ati “Ziramaze!” |
Yesu asengana umubabaro (Mat 26.36-46; Mar 14.32-42) |
| 39. | Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono nk’uko yamenyerey, abigishwa be baramukurikira. |
| 40. | Agezeyo arababwira ati “Nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya.” |
| 41. | Atandukana na bo umwanya ureshya n’ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga ati |
| 42. | “Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” |
| 43. | Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga |
| 44. | kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n’ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi.] |
| 45. | Amaze gusenga arahaguruka ajya ku bigishwa be, asanga basinjirijwe n’agahinda. |
| 46. | Arababaza ati “Ikibasinjirije ni iki? Nimubyuke musenge kugira ngo mutajya mu moshya.” |
Bafata Yesu (Mat 26.47-56; Mar 14.43-50; Yoh 18.3-11) |
| 47. | Akibivuga haza igitero kizanywe n’uwitwa Yuda, umwe muri abo cumi na babiri akigiye imbere. Nuko Yuda uwo yegera Yesu ngo amusome. |
| 48. | Yesu aramubaza ati “Yuda, uragambanishiriza Umwana w’umuntu kumusoma?” |
| 49. | Abari kumwe na we babonye ibyenda kubaho baramubaza bati “Databuja, tubakubite inkota?” |
| 50. | Umwe muri bo ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. |
| 51. | Yesu aravuga ati “Rekera aho.” Amukora ku gutwi aragukiza. |
| 52. | Yesu abwira abatambyi bakuru n’abatware b’abasirikare barinda urusengero, n’abakuru bamuteye ati “Munteye nk’abateye umwambuzi, mufite inkota n’inshyimbo. |
| 53. | Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n’icy’ubutware bw’umwijima.” |
Petero yihakana Yesu (Mat 26.69-75; Mar 14.66-72; Yoh 18.25-27) |
| 54. | Baramufata baramujyana, bamushyira mu nzu y’Umutambyi mukuru, ariko Petero amukurikira arenga ahinguka. |
| 55. | Nuko bamaze gucana umuriro mu rugo hagati baricara, Petero na we yicara hagati yabo. |
| 56. | Umuja amubonye yicaye ahabona aramwitegereza aravuga ati “N’uyu na we yari kumwe na we.” |
| 57. | Arabihakana ati “Mugore, simuzi.” |
| 58. | Hashize umwanya muto, undi aramubona aramubwira ati “Nawe uri uwo muri bo.” Petero ati “Wa muntu we, si ndi uwabo.” |
| 59. | Hashize umwanya nk’isaha imwe, undi amuhamiriza abikomeje cyane ati “Ni ukuri n’uyu yari kumwe na we, kuko ari Umunyagalilaya.” |
| 60. | Petero ati “Wa muntu we, icyo uvuze sinzi icyo ari cyo.” Akibivuga, muri ako kanya inkoko irabika. |
| 61. | Umwami Yesu arakebuka yitegereza Petero, nuko Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati “Uyu munsi inkoko itarabika, uri bunyihakane gatatu.” |
| 62. | Arasohoka ajya hanze ararira cyane. |
Bashinyagurira Yesu (Mat 26.57-68; Mar 14.55-65; Yoh 18.19-24) |
| 63. | Abagabo bari bafashe Yesu baramushinyagurira, baramukubita, |
| 64. | bamupfuka mu maso baramubaza bati “Hanura, ni nde ugukubise?” |
| 65. | Bamubwira n’ibindi byinshi bamutuka. |
| 66. | Nuko iryo joro rikeye abakuru b’ubwo bwoko baraterana, ari bo batambyi bakuru n’abanditsi, bamujyana mu rukiko rwabo bati |
| 67. | “Niba uri Kristo, tubwire.” Arababwira ati “Nubwo nababwira ntimwabyemera na hato, |
| 68. | naho nababaza ntimwansubiza. |
| 69. | Ariko uhereye none, Umwana w’umuntu azaba yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana.” |
| 70. | Bose bati “Noneho uri Umwana w’Imana?” Arabasubiza ati “Mwakabimenye ko ndi we.” |
| 71. | Na bo bati “Turacyashakira iki abagabo, ko twumvise ubwacu abyivugiye ubwe?” |