Yesu ashyikirizwa Pilato (Mat 27.1-2,11-31; Mar 15.1-5; Yoh 18.28-40) |
| 1. | Bose barahaguruka bamujyana kwa Pilato. |
| 2. | Batangira kumurega bati “Uyu twamubonye agandisha ubwoko bwacu, ababuza guha Kayisari umusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.” |
| 3. | Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w’Abayuda?” Aramusubiza ati “Wakabimenye.” |
| 4. | Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.” |
| 5. | Na bo barashega bati “Agomesha abantu, yigisha i Yudaya hose uhereye i Galilaya ukageza n’ino.” |
Pilato yohereza Yesu kwa Herode |
| 6. | Pilato abyumvise abaza ko ari Umunyagalilaya. |
| 7. | Amenye ko ari uwo mu gihugu cya Herode, amwohereza kwa Herode kuko na we yari i Yerusalemu muri iyo minsi. |
| 8. | Herode abonye Yesu aranezerwa cyane, kuko uhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzaga kubona ikimenyetso yakora. |
| 9. | Amubaza amagambo menshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza. |
| 10. | Abatambyi bakuru n’abanditsi barahagarara, bakomeza kumurega cyane. |
| 11. | Herode n’abasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambika umwenda ubengerana bamugarurira Pilato. |
| 12. | Herode na Pilato baherako buzura uwo munsi, kuko mbere banganaga. |
Pilato acira Yesu urubanza (Mat 27.15-26; Mar 15.6-15; Yoh 18.39--19.16) |
| 13. | Pilato ateranya abatambyi bakuru n’abatware n’abantu bose, |
| 14. | arababwira ati “Mwanzaniye uyu muntu ngo yagandishije abantu, none dore ubwanjye namubarije imbere yanyu, nyamara nta cyaha mbonye kuri we mu byo mwamureze. |
| 15. | Ndetse Herode na we nta cyo yabonye kuko yamutugaruriye, kandi dore nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha. |
| 16. | Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.” |
| 17. | Ibyo yabivugiye kuko yabaga akwiriye kubabohorera imbohe imwe, mu minsi mikuru yose. |
| 18. | Ariko bose basakuriza icyarimwe bati “Kuraho uyu, utubohorere Baraba.” |
| 19. | Uwo bari bamushyize mu nzu y’imbohe, bamuhora ubugome n’ubwicanyi bwari mu murwa. |
| 20. | Pilato yongera kuvugana na bo, ashaka kubohora Yesu. |
| 21. | Ariko bo barasakuza bati “Mubambe! Mubambe!” |
| 22. | Ababaza ubwa gatatu ati “Kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.” |
| 23. | Ariko baramukoranira basakuza n’amajwi arenga, bamuhata ko Yesu abambwa, amajwi yabo aramuganza. |
| 24. | Nuko Pilato aca urubanza ngo icyo bashaka bagihabwe: |
| 25. | abohora uwashyizwe mu nzu y’imbohe bamuhora ubugome n’ubwicanyi, uwo bashakaga, maze atanga Yesu ngo bamugire uko bashaka. |
Abagore b’i Yerusalemu baborogera Yesu |
| 26. | Baramujyana, batangira umuntu witwaga Simoni w’Umunyakurene waturukaga imusozi, bamukorera umusaraba ngo awikorere akurikiye Yesu. |
| 27. | Abantu benshi baramukurikira, barimo n’abagore bikubita mu bituza bamuborogera. |
| 28. | Yesu arabakebuka arababwira ati “Bakobwa b’i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n’abana banyu, |
| 29. | kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere atonkeje.’ |
| 30. | Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati ‘Nimutugwire’, babwire n’udusozi bati ‘Nimudutwikire.’ |
| 31. | Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?” |
| 32. | Kandi bajyana n’abandi babiri bari inkozi z’ibibi, ngo babicane na we. |
Babamba Yesu bamushinyagurira (Mat 27.32-44; Mar 15.20-32; Yoh 19.16-24) |
| 33. | Nuko bageze ahitwa i Nyabihanga, bamubambanaho n’abo bagome, umwe iburyo bwe n’undi ibumoso. |
| 34. | Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” Bagabana imyenda ye barayifindira. |
| 35. | Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukoba cyane bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n’Imana.” |
| 36. | Abasirikare na bo baramushinyagurira, bamwegereye bamuha inzoga isharira |
| 37. | bati “Niba uri umwami w’Abayuda ikize.” |
| 38. | Hejuru ye hari urwandiko rwanditswe ngo “UYU NI UMWAMI W’ABAYUDA.” |
Umugome umwe yihana |
| 39. | Umwe muri abo bagome babambwe aramutuka ati “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.” |
| 40. | Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati “No kubaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n’urwe? |
| 41. | Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n’ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.” |
| 42. | Nuko abwira Yesu ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.” |
| 43. | Aramusubiza ati “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.” |
Urupfu rwa Yesu (Mat 27.45-56; Mar 15.33-41; Yoh 19.28-30) |
| 44. | Nuko isaha zibaye nk’esheshatu, haza ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaa cyenda, |
| 45. | izuba ntiryava, umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri. |
| 46. | Yesu avuga ijwi rirenga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Amaze kuvuga atyo umwuka urahera. |
| 47. | Nuko umutware w’abasirikare abonye ibibaye ahimbaza Imana ati “Ni ukuri uyu muntu yari umukiranutsi.” |
| 48. | Inteko z’abantu bari bateraniye aho kurebera, babonye ibibaye basubirayo bikubita mu bituza. |
| 49. | N’incuti ze zose n’abagore bavanye i Galilaya, bari bahagaze kure babireba. |
Yosefu ahamba Yesu (Mat 27.57-66; Mar 15.42-47; Yoh 19.38-42) |
| 50. | Umuntu witwaga Yosefu, yari umujyanama wo mu Bayuda, w’umunyangeso nziza kandi ukiranuka. |
| 51. | Uwo ntiyafatanije n’inama zabo n’ibyo bakoze, yari Umunyarimataya, umudugudu w’Abayuda, na we yategerezaga ubwami bw’Imana. |
| 52. | Nuko ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu. |
| 53. | Arayibambura ayizingira mu mwenda w’igitare, ayihamba mu mva yakorogoshowe mu rutare, itarahambwamo umuntu. |
| 54. | Hari ku munsi wo Kwitegura, isabato yenda gusohora. |
| 55. | Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva n’intumbi ye uko ihambwe, |
| 56. | basubirayo batunganya ibihumura neza n’imibavu. Kandi ku munsi w’isabato bararuhuka nk’uko byategetswe. |