Somera Bibiliya kuri Telefone
Yohana Umubatiza atangira kwigisha no kubatiza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Nuko mu mwaka wa cumi n’itanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo, ubwo Pontiyo Pilato yari umutegeka w’i Yudaya, na Herode ari umwami w’i Galilaya, na Filipo mwene se ari umwami wa Ituraya n’uw’igihugu cy’i Tirakoniti, na Lusaniya ari umwami wa Abilene,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Ana na Kayafa ari abatambyi bakuru, ni bwo ijambo ry’Imana ryageze kuri Yohana mwene Zakariya ari mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ajya mu gihugu cyose giteganye na Yorodani, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
nk’uko byanditswe mu gitabo cy’amagambo y’umuhanuzi Yesaya ngo “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, Mugorore inzira ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Igikombe cyose kizuzuzwa, N’umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa, N’ibigoramye bizagororoka, N’inzira zidaharuwe zizaharurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Abantu bose bazabona agakiza k’Imana.’ ”
Yohana ahugura abashaka kwihana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nuko abwira iteraniro ry’abantu benshi bari baje kubatizwa na we ati “Mwa bana b’incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira muti ‘Ko dufite Aburahamu akaba ari we sogokuruza!’ Ndababwira yuko ndetse Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
N’ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by’ibiti, igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa kikajugunywa mu muriro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Abantu baramubaza bati “None se tugire dute?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Arabasubiza ati “Ufite imyenda ibiri umwe awuhe utawufite, n’ufite ibyokurya nagire atyo na we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
N’abakoresha b’ikoro na bo baje ngo babatizwe baramubaza bati “Mwigisha, tugire dute?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Arabasubiza ati “Ntimukake abantu ibiruta ibyo mwategetswe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
N’abasirikare na bo baramubaza bati “Natwe tugire dute?” Arabasubiza ati “Ntimukagire umuntu muhongesha cyangwa ngo mumurege ibinyoma, kandi ibihembo byanyu bibanyure.”
Yohana abwira abantu ibya Yesu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko abo bantu bagira amatsiko, bose bibwira yuko ahari none Yohana yaba ari we Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Nuko Yohana abasubiza bose ati “Ni koko jyeweho ndababatirisha amazi ariko hazaza undusha ubushobozi, ndetse ntibikwiriye ko napfundura udushumi tw’inkweto ze. Uwo ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Intara ye iri mu kuboko kwe, kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ayahunike mu kigega cye naho umurama azawucanisha umuriro utazima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Akomeza kubwiriza abantu ubutumwa bwiza, kandi abahuguza byinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Ariko muri icyo gihe, Umwami Herode acyashywe na Yohana ku bwa Herodiya muka mwene se, no ku bw’ibindi bibi yari yarakoze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
kuri ibyo byose yongeraho iki: afata Yohana amushyira mu nzu y’imbohe.
Yesu abatizwa (Mat 3.13-17; Mar 1.9-11)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Nuko abantu bose babatijwe, na Yesu amaze kubatizwa, agisenga ijuru rirakinguka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Umwuka Wera aramumanukira afite ishusho y’umubiri usa n’inuma, ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda nkakwishimira.” 9.35
Amazina ya ba sekuruza wa Yesu (Mat 1.1-17)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ubwo Yesu yatangiraga kwigisha yari amaze imyaka nka mirongo itatu avutse, abantu bibwiraga ko ari we mwene Yosefu, mwene Heli;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
mwene Matati, mwene Lewi, mwene Meluki, mwene Yanayi, mwene Yosefu;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
mwene Matatiya, mwene Amosi, mwene Nahumu, mwene Esili, mwene Nagayi;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
mwene Mati, mwene Matatiya, mwene Semeyini, mwene Yoseki, mwene Yoda;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
mwene Yohanani, mwene Resa, mwene Zerubabeli, mwene Sheyalutiyeli, mwene Neri;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
mwene Meluki, mwene Adi, mwene Kosamu, mwene Elumadamu, mwene Eri;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
mwene Yesu, mwene Eliyezeri, mwene Yorimu, mwene Matati, mwene Lewi;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
mwene Simiyoni, mwene Yuda, mwene Yosefu, mwene Yonamu, mwene Eliyakimu;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
mwene Meleya, mwene Mena, mwene Matata, mwene Natani, mwene Dawidi;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
mwene Yesayi, mwene Obedi, mwene Bowazi, mwene Salumoni, mwene Nahashoni;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
mwene Aminadabu, mwene Aruni, mwene Hesironi, mwene Peresi, mwene Yuda;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
mwene Yakobo, mwene Isaka, mwene Aburahamu, mwene Tera, mwene Nahori;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
mwene Serugi, mwene Rewu, mwene Pelegi, mwene Heberi, mwene Shela;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
mwene Kenani, mwene Arupakisadi, mwene Shemu, mwene Nowa, mwene Lameki;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
mwene Metusela, mwene Henoki, mwene Yeredi, mwene Mahalaleli, mwene Kenani;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
mwene Enoshi, mwene Seti, mwene Adamu, w’Imana.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma luka igice cya: