Yesu ageragezwa na Satani (Mat 4.1-11; Mar 1.12-13) |
| 1. | Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n’Umwuka mu butayu, |
| 2. | amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n’Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza. |
| 3. | Umwanzi aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umutsima.” |
| 4. | Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa.’ ” |
| 5. | Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato, |
| 6. | aramubwira ati “Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. |
| 7. | Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.” |
| 8. | Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ” |
| 9. | Amujyana i Yerusalemu, amuhagarika ku gasongero k’urusengero aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi |
| 10. | kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde’, |
| 11. | kandi ngo ‘Bazakuramira mu maboko yabo ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ” |
| 12. | Yesu aramusubiza ati “Haravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ” |
| 13. | Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutega ikindi gihe. |
| 14. | Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z’Umwuka, inkuru ye yamamara mu bihugu byose bihereranye n’aho. |
| 15. | Yigishiriza mu masinagogi yabo, bose baramuhimbaza. |
Ab’i Nazareti bashaka kwica Yesu (Mat 13.53-58; Mar 6.1-6) |
| 16. | Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w’isabato yinjira mu isinagogi nk’uko yamenyereye, arahagarara ngo asome. |
| 17. | Bamuha igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, arakibumbura abona igice cyanditswemo ngo |
| 18. | “Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, Ni cyo cyatumye ansigira, Kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, N’impumyi ko zihumuka, No kubohora ibisenzegeri, |
| 19. | No kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.” |
| 20. | Amaze kubumba igitabo agisubiza umurinzi w’inzu, aricara. Abantu bose bari mu isinagogi baramutumbira. |
| 21. | Nuko atangira kubabwira ati “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.” |
| 22. | Bose baramushima, batangazwa n’amagambo meza avuye mu kanwa ke bati “Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?” |
| 23. | Arababwira ati “Ntimuzabura kunciraho uyu mugani muti ‘Muvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n’ino mu mudugudu wanyu.’ ” |
| 24. | Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo. |
| 25. | “Ariko ndababwira ukuri yuko hariho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n’amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose. |
| 26. | Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugore w’umupfakazi w’i Sarefati mu gihugu cy’i Sidoni. |
| 27. | Kandi hariho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n’umwe muri bo keretse Namani w’Umusiriya.” |
| 28. | Abo mu isinagogi bose babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi, |
| 29. | barahaguruka bamwirukana mu mudugudu, bamugeza ku manga y’umusozi batuyeho bashaka kuyimutembagazamo, |
| 30. | ariko abacamo aragenda. |
Yesu akiza umuntu utewe na dayimoni (Mar 1.23-28) |
| 31. | Aramanuka ajya i Kaperinawumu, umudugudu w’i Galilaya, abigisha ku isabato. |
| 32. | Batangazwa no kwigisha kwe, kuko ijambo rye ryari rifite ubushobozi. |
| 33. | Nuko mu isinagogi harimo umuntu utewe na dayimoni, atakambira Yesu ati |
| 34. | “Ayii we! Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri Uwera w’Imana.” |
| 35. | Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.” Dayimoni amutura hasi hagati yabo, amuvamo atagize icyo amutwara. |
| 36. | Bose barumirwa barabazanya bati “Mbega rino jambo ni jambo ki? Arategekesha abadayimoni ubutware n’ububasha bakavamo!” |
| 37. | Inkuru ye yamamara hose mu gihugu gihereranye n’aho. |
Yesu akiza nyirabukwe wa Simoni n’abandi benshi (Mat 8.14-17; Mar 1.29-34) |
| 38. | Arahaguruka asohoka mu isinagogi, yinjira mu nzu ya Simoni. Nyirabukwe wa Simoni yari arwaye ubuganga bwinshi, nuko baramumwingingira. |
| 39. | Amuhagarara iruhande acyaha ubuganga bumuvamo, muri ako kanya arahaguruka arabagaburira. |
| 40. | Nuko izuba rigiye kurenga, abafite abarwayi bose barwaye indwara zitari zimwe barabamuzanira. Abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza. |
| 41. | Kandi n’abadayimoni bava muri benshi bataka bati “Uri Umwana w’Imana.” Arabacyaha, ababuza kuvuga kuko bari bazi yuko ari Kristo. |
| 42. | Bukeye ajya mu butayu, abantu benshi baramushaka bagera aho ari, bashaka kumubuza ngo atava muri bo. |
| 43. | Ariko arababwira ati “Nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw’Imana no mu yindi midugudu, kuko ari ibyo natumiwe.” |
| 44. | Nuko yigishiriza mu masinagogi y’i Galilaya. |