Somera Bibiliya kuri Telefone
Yesu ni Umwami w’isabato (Mat 12.1-8; Mar 2.23-28)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Ku munsi w’isabato agenda anyura mu mirima y’amasaka, abigishwa be baca amahundo, bayavunga mu ntoki zabo barayahekenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nuko Abafarisayo bamwe barababaza bati “Ni iki gitumye mukora ibizira ku isabato?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Yesu arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yasonzaga we n’abo bari bari kumwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
ko yinjiye mu nzu y’Imana akenda imitsima yo kumurikwa akayirya, akayiha n’abo bari bari kumwe amategeko atemeye ko abandi bayirya, keretse abatambyi bonyine?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Kandi arababwira ati “Umwana w’umuntu ni Umwami w’isabato.”
Akiza umuntu unyunyutse ukuboko ku munsi w’isabato (Mat 12.9-14; Mar 3.1-6)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nuko ku yindi sabato yinjira mu isinagogi arigisha. Asangamo umuntu unyunyutse ukuboko kw’iburyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Abanditsi n’Abafarisayo bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ariko amenya ibyo batekereza, abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.” Arahaguruka arahagarara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nuko Yesu arababwira ati “Ndababaza yuko amategeko yemera gukora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Abararanganyamo amaso bose abwira wa wundi ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Maze bazabiranywa n’uburakari, bajya inama y’uko bazagenza Yesu.
Atoranya intumwa cumi n’ebyiri (Mat 10.1-4; Mar 3.13-19)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ijoro rikeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita intumwa:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Simoni uwo yise Petero na Andereya mwene se, na Yakobo na Yohana, na Filipo na Barutolomayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
na Matayo na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni witwa Zelote
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyota wahindutse umugambanyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Amanukana na bo, ahagarara aharinganiye ari kumwe n’abigishwa be benshi, n’abantu benshi bavuye i Yudaya hose n’i Yerusalemu, no mu gihugu cy’i Tiro n’i Sidoni gihereranye n’Inyanja Nini, bazanywe no kumwumva no gukizwa indwara zabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
kandi n’abababazwaga n’abadayimoni arabakiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Abantu bose bashaka kumukoraho, kuko imbaraga yamuvagamo ikabakiza bose.
Yesu yerekana abahiriwe abo ari bo (Mat 5.3-12)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Yuburira abigishwa be amaso arababwira ati “Hahirwa mwebwe abakene, Kuko ubwami bw’Imana ari ubwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Hahirwa mwebwe mushonje ubu, Kuko muzahazwa. Hahirwa mwebwe murira ubu, Kuko muzaseka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
“Muzahirwa abantu nibabanga bakabaha akato, bakabatuka, bakanegura izina ryanyu nk’aho ari ribi, babahora Umwana w’umuntu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Uwo munsi muzishime mwitere hejuru, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ba sekuruza babo ari ko bagenje abahanuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Ariko muzabona ishyano mwa batunzi mwe, Kuko mumaze kugubwa neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Namwe muzabona ishyano mwebwe abahaze ubu, Kuko muzasonza. Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu, Kuko muzaboroga murira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
“Muzabona ishyano abantu nibabavuga neza, kuko ari ko ba sekuruza wabo bagenje abahanuzi b’ibinyoma.
Dutegetswe gukunda n’abanzi bacu (Mat 5.38-48; 7.12)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
“Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Ugukubise mu musaya umuhindurire n’uwa kabiri, uzakwaka umwitero ntuzamwime ikanzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Ugusaba wese umuhe, unyaga ibyawe ntuzabimwake ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ari ko mubagirira namwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
“Nimukunda ababakunda muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Kandi nimugirira neza abayibagirira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko bakora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Kandi nimuguriza abo mutekereza ko bazabaguzurira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko baguriza abandi banyabyaha, kugira ngo bazaguzurirwe ibihwanye n’ibyo babagurije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b’Isumbabyose kuko igirira neza ababi n’indashima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Mugirirane imbabazi nk’uko So na we azigira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
“Kandi ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarirwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.”
Ntimukagaye abandi mwiretse (Mat 7.1-6)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Abacira n’umugani ati “Mbese impumyi yabasha kurandata indi mpumyi? Mbese zombi ntizagwa mu mwobo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Umwigishwa ntaruta umwigisha, ahubwo umwigishwa wese iyo atunganye rwose mu byo yigishijwe, amera nk’umwigisha we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
“Ni iki gituma ureba agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ukirengagiza umugogo uri mu jisho ryawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Mwene data, henga ngutokore agatotsi kari mu jisho ryawe’, nawe nturebe umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu jisho ryawe, abe ari ho ubona uko utokora agatotsi kari mu jisho rya mwene so.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
“Kuko ari nta giti cyiza cyera imbuto mbi, cyangwa igiti kibi cyera imbuto nziza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter44.
Igiti cyose kimenyekanishwa n’imbuto zacyo: ntibasoroma imbuto z’umutini ku mugenge, cyangwa imizabibu ku mufatangwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter45.
Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye mu mutima ari byo akanwa kavuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter46.
“Mumpamagarira iki muti ‘Databuja, Databuja’, nyamara ntimukore ibyo mvuga?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter47.
Umuntu wese uza aho ndi, akumva amagambo yanjye akayakomeza, ndabereka uko asa:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter48.
asa n’umuntu wubaka inzu, agacukura hasi cyane akageza urufatiro ku rutare. Nuko umugezi wuzuye uhururira kuri iyo nzu ariko ntiwabasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter49.
Naho rero uwumva ntabikore, asa n’umuntu wubatse inzu ku butaka adacukuye urufatiro. Nuko umugezi uyihururiraho ako kanya iragwa, kandi kurimbuka kwayo kwabaye kubi.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma luka igice cya: