Yesu akiza umugaragu w’umutware w’abasirikare (Mat 8.5-13) |
| 1. | Nuko ayo magambo yose amaze kuyabwira abantu, ajya i Kaperinawumu. |
| 2. | Hariyo umutware utwara umutwe w’abasirikare, yari afite umugaragu we akunda cyane, wari urwaye yenda gupfa. |
| 3. | Uwo yumvise inkuru ya Yesu, amutumaho abakuru b’Abayuda kumwinginga ngo aze gukiza umugaragu we. |
| 4. | Na bo basanze Yesu baramuhendahenda bati “Ni umuntu ukwiriye ko umugirira utyo |
| 5. | kuko akunda ubwoko bwacu, ndetse n’isinagogi yacu ni we wayitwubakiye.” |
| 6. | Yesu ajyana na bo, ageze hafi y’inzu uwo mutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ati “Nyagasani, ntiwirushye kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye, |
| 7. | ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye. Ahubwo tegeka, umugaragu wanjye arakira. |
| 8. | Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n’abandi, mfite n’abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.” |
| 9. | Yesu abyumvise aramutangarira, ahindukirira abantu bamukurikiye ati “Ndababwira yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.” |
| 10. | Izo ntumwa zisubiye mu nzu zisanga uwo mugaragu akize. |
Azura umwana w’umupfakazi |
| 11. | Bukeye ajya mu mudugudu witwa Nayini, abigishwa be n’abantu benshi bajyana na we. |
| 12. | Ageze hafi y’irembo ry’umudugudu ahura n’abikoreye ikiriba. Uwari wapfuye yari umwana w’ikinege, kandi nyina yari umupfakazi, abantu benshi bo muri uwo mudugudu bari bamuherekeje. |
| 13. | Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati “Wirira.” |
| 14. | Yegera ikiriba agikoraho, abacyikoreye barahagarara. Ati “Muhungu, ndagutegetse byuka.” |
| 15. | Uwari upfuye arabaduka atangira kuvuga, Yesu amusubiza nyina. |
| 16. | Bose baterwa n’ubwoba bahimbaza Imana bati “Umuhanuzi ukomeye abonetse muri twe”, kandi bati “Imana igendereye ubwoko bwayo.” |
| 17. | Iyo nkuru y’ibyo yakoze yamamara i Yudaya hose, no mu gihugu cyose gihereranye n’aho. |
Yohana Umubatiza atuma kuri Yesu (Mat 11.1-19) |
| 18. | Nuko abigishwa ba Yohana bamutekerereza ibyo byose. |
| 19. | Yohana ahamagara babiri muri bo, abatuma ku Mwami Yesu ati “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?” |
| 20. | Basohoye kuri Yesu baramubwira bati “Yohana Umubatiza akudutumyeho ngo ‘Ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?’ ” |
| 21. | Nuko muri uwo mwanya akiza benshi indwara n’ibyago n’abadayimoni, n’impumyi nyinshi arazihumura. |
| 22. | Arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza. |
| 23. | Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.” |
Yesu ahamya Yohana Umubatiza |
| 24. | Intumwa za Yohana zimaze kugenda, atangira kuvugana n’abantu ibya Yohana ati “Mwajyanywe mu butayu no kureba iki? Ni urubingo ruhungabanywa n’umuyaga? |
| 25. | Ariko se mwagiye kureba iki? Ni umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara imyenda y’abarimbyi n’abagaburirwa ibyiza baba mu ngo z’abami! |
| 26. | Ariko se mwajyanywe no kureba iki? Ni umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira ko aruta umuhanuzi cyane. |
| 27. | Uwo ni we wandikiwe ngo ‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izakubanziriza itunganye inzira yawe.’ |
| 28. | Ndababwira yuko mu babyawe n’abagore ari nta wuruta Yohana, nyamara umuto mu bwami bw’Imana aramuruta.” |
| 29. | Abantu bose n’abakoresha b’ikoro bamwumvise bemera ko Imana idaca urwa kibera, kuko babatijwe na Yohana. |
| 30. | Ariko Abafarisayo n’abigishamategeko ubwo batabatijwe na we, bivukije inama z’Imana. |
| 31. | “Mbese ab’iki gihe ndabagereranya n’iki? Kandi bameze nk’iki? |
| 32. | Ni nk’abahungu bato bicaye mu maguriro bahamagarana bati ‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’ |
| 33. | Yohana Umubatiza yaje atarya umutsima, atanywa vino, muravuga muti ‘Afite dayimoni.’ |
| 34. | Umwana w’umuntu aje arya, anywa, muravuga ngo ‘Dore iki kirura cy’umunywi w’inzoga, n’incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha.’ |
| 35. | Ariko ubwenge bugaragazwa n’abana babwo bose, ko ari ubw’ukuri.” |
Umugore w’umunyabyaha asiga Yesu ku birenge |
| 36. | Umwe mu Bafarisayo aramurarika ngo asangire na we, yinjira mu nzu ye aricara ngo arye. |
| 37. | Umugore wo muri uwo mudugudu wari umunyabyaha, amenya yuko arira mu nzu y’uwo Mufarisayo, azana umukondo w’amavuta meza ameze nk’amadahano, |
| 38. | ahagarara inyuma ye hafi y’ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye, abisiga ayo mavuta. |
| 39. | Uwo Mufarisayo wamurarits, abibonye aribwira ati “Uyu muntu iyo aba umuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we kandi uko ameze, ko ari umunyabyaha.” |
| 40. | Yesu aramusubiza ati “Simoni, mfite icyo nkubwira.” Ati “Mwigisha, mbwira.” |
| 41. | Ati “Hariho umuntu wagurizaga, wari ufite abantu babiri bamubereyemo imyenda. Umwe yarimo umwenda w’idenariyo magana atanu, undi arimo mirongo itanu. |
| 42. | Ariko kuko bari babuze ubwishyu azibaharira bombi. Mbese muri abo bombi uwarushije undi kumukunda ni nde?” |
| 43. | Simoni aramusubiza ati “Ngira ngo ni uwo yahariye inyinshi.” Na we aramubwira ati “Uvuze neza.” |
| 44. | Akebuka uwo mugore abwira Simoni ati “Urareba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo koza ibirenge, ariko uyu we antonyangirije amarira ku birenge, abihanaguza umusatsi we. |
| 45. | Ntiwansomye, ariko aho ninjiriye uyu ntiyahwemye kunsoma ibirenge. |
| 46. | Ntiwansize amavuta mu mutwe, ariko uyu we ansize amavuta meza ku birenge. |
| 47. | Ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagize urukundo rwinshi. Ariko ubabarirwa bike, akunda buke.” |
| 48. | Abwira umugore ati “Ubabariwe ibyaha byawe.” |
| 49. | Nuko abasangiraga na we batangira kubazanya bati “Uyu ni nde, ubabarira n’ibyaha?” |
| 50. | Abwira uwo mugore ati “Kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.” |