Abagore bafashaga Yesu |
   | 1. | Hanyuma ajya mu midugudu n’ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana ari kumwe n’abigishwa be cumi na babiri, |
   | 2. | n’abagore bamwe bakijijwe abadayimoni n’indwara, barimo Mariya witwaga Magadalena wirukanywemo abadayimoni barindwi, |
   | 3. | na Yowana muka Kuza igisonga cya Herode, na Suzana n’abandi bagore benshi babafashishaga ibyabo. |
Umugani w’umubibyi (Mat 13.1-23; Mar 4.1-20) |
   | 4. | Nuko abantu benshi bamusanga bavuye mu midugudu yose, bamaze guterana abacira umugani ati |
   | 5. | “Umubibyi yasohoye imbuto, akibiba zimwe zigwa mu nzira barazikandagira, inyoni zo mu kirere zirazitoragura. |
   | 6. | Izindi zigwa ku kara, zimaze kumera ziruma kuko zihabuze amazi. |
   | 7. | Izindi zigwa mu mahwa, amahwa amerana na zo araziniga. |
   | 8. | Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zera imbuto imwe ijana, indi ijana, bityo bityo.” Amaze kuvuga ibyo avuga ijwi rirenga ati “Ufite amatwi yumva niyumve.” |
   | 9. | Nuko abigishwa be bamusobanuza uwo mugani. |
   | 10. | Arababwira ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bw’Imana, ariko abandi bo babibwirirwa mu migani, kugira ngo kureba babirebe ariko be kubibona, no kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa. |
   | 11. | “Dore iby’uwo mugani ni ibi: imbuto ni ijambo ry’Imana. |
   | 12. | Izo mu nzira, abo ni bo bumva ijambo hanyuma Umwanzi akaza agakura ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe. |
   | 13. | Izaguye ku kara, abo ni bo bumva ijambo bakaryemera banezerewe, ariko ntibagire imizi. Bizera umwanya muto, maze ibibagerageza byabageraho bagasubira inyuma. |
   | 14. | Izaguye mu mahwa ni bo bumva ijambo, maze bakigenda amaganya n’ubutunzi n’ibinezeza byo muri ubu bugingo bikabaniga, ntibere imbuto nziza. |
   | 15. | Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana. |
Umugani w’itabaza (Mar 4.21-25) |
   | 16. | “Nta wukongeza itabaza ngo aryubikeho inkangara, cyangwa ngo arishyire munsi y’urutara, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugira ngo abinjira basange habona, |
   | 17. | kuko ari nta cyahishwe kitazagaragara, cyangwa icyakorewe mu rwiherero kitazerekanirwa mu mucyo. |
   | 18. | “Nuko mwirinde uko mwumva, kuko ufite azahabwa, n’udafite akazakwa n’icyo yibwiraga ko afite.” |
Bene wabo wa Yesu (Mat 12.46-50; Mar 3.31-35) |
   | 19. | Nuko nyina na bene se baza aho ari, ariko ntibabasha kumugeraho kuko abateraniye aho ari benshi. |
   | 20. | Abantu baramubwira bati “Nyoko na bene so bahagaze hanze baragushaka.” |
   | 21. | Na we arabasubiza ati “Mama na bene Data ni aba bumva ijambo ry’Imana bakarikomeza.” |
Yesu aturisha inyanja (Mat 8.23-27; Mar 4.35-41) |
   | 22. | Nuko ku munsi umwe, yikirana mu bwato n’abigishwa be arababwira ati “Twambuke tujye hakurya y’inyanja.” Baratsuka. |
   | 23. | Bakigenda arasinzira, mu nyanja hamanuka umuyaga urimo ishuheri ubwato bwenda kurengerwa n’amazi, bajya mu kaga. |
   | 24. | Baraza baramukangura bati “Databuja, Databuja! Turapfuye.” Akangutse acyaha umuyaga n’amazi yihindurije birahosha, haba ituze. |
   | 25. | Arababaza ati “Kwizera kwanyu kuri he?” Na bo baratinya, barumirwa baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n’amazi bikamwumvira?” |
Yirukana abadayimoni benshi mu muntu (Mat 8.28-34; Mar 5.1-20) |
   | 26. | Nuko bafata hakurya mu gihugu cy’Abagadareni, giteganye n’i Galilaya. |
   | 27. | Yomotse imusozi, umuntu utewe n’abadayimoni wavuye mu mudugudu ahura na we. Uwo yari amaze iminsi myinshi yambaye ubusa, nta nzu yabagamo ahubwo yabaga mu mva. |
   | 28. | Abonye Yesu arataka, amwikubita imbere avuga ijwi rirenga ati “Duhuriye he, Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose? Ndakwinginze ntunyice urupfu n’agashinyaguro.” |
   | 29. | (Icyatumye abivuga atyo ni uko Yesu yari ategetse dayimoni kumuvamo. Dayimoni yajyaga amutera kenshi, ni cyo gituma bamurindaga bamubohesheje iminyururu y’amaboko n’ingoyi y’amaguru akabicagagura, dayimoni akamwirukana mu butayu.) |
   | 30. | Yesu aramubaza ati “Witwa nde?” Aramusubiza ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye”, kuko abadayimoni bamurimo bari benshi. |
   | 31. | Baramwinginga ngo atabategeka kujya ikuzimu. |
   | 32. | Kuri uwo musozi hari umugana w’ingurube nyinshi zirisha, nuko baramwinginga ngo abakundire kuzinjiramo, |
   | 33. | arabemerera. Abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri, zisuka mu nyanja zihotorwa n’amazi. |
   | 34. | Abungeri bazo babibonye barahunga, babwira abo mu midugudu no mu mihana ibyabaye. |
   | 35. | Barahaguruka bajya kubireba, baza aho Yesu ari basanga uwo muntu wavanywemo abadayimoni yicaye ku birenge bya Yesu yambaye, azi ubwenge nk’abandi, baratinya. |
   | 36. | Ababonye uko uwari watewe n’abadayimoni yakijijwe, babibwira abandi. |
   | 37. | Abantu bose bo mu gihugu cy’Abagadareni gihereranye n’aho, baramusaba ngo abavire mu gihugu kuko bari batewe n’ubwoba bwinshi. Nuko Yesu yikira mu bwato asubirayo. |
   | 38. | N’uwo muntu wavanywemo abadayimoni, amwingingira kujyana na we. Ariko Yesu aramusezerera ati |
   | 39. | “Witahire ujye iwawe, ubatekerereze ibyo Imana igukoreye byose.” Aragenda yamamaza ibyo Yesu yamukoreye byose, abyogeza mu mudugudu wose. |
Yesu akiza umugore; azura umwana wa Yayiro (Mat 9.18-26; Mar 5.21-43) |
   | 40. | Yesu akigaruka abantu baramwakira, kuko bose bari bamutegereje. |
   | 41. | Nuko haza umuntu witwaga Yayiro, umutware w’isinagogi, araza yikubita imbere y’ibirenge bya Yesu aramwinginga ngo aze iwe, |
   | 42. | kuko yari afite umukobwa w’ikinege wari umaze imyaka nka cumi n’ibiri avutse, kandi yari agiye gupfa. Akigenda abantu benshi baramubyiga. |
   | 43. | Haza umugore uri mu mugongo wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri, kandi wari warahaye abavuzi ibintu bye byose, nyamara ntihagira n’umwe ubasha kumuvura. |
   | 44. | Nuko amuturuka inyuma akora ku nshunda z’umwenda we, uwo mwanya amaraso arakama. |
   | 45. | Yesu arabaza ati “Ni nde unkozeho?” Bose bamaze guhakana, Petero na bagenzi be baravuga bati “Erega Databuja, abantu barakugose, barakubyiga nawe ukabaza uti ‘Ni nde unkozeho?’ ” |
   | 46. | Yesu aramubwira ati “Hariho unkozeho, kuko menye ko imbaraga imvuyemo.” |
   | 47. | Nuko uwo mugore abonye ko adahishwa, aza ahinda umushyitsi amwikubita imbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, n’uko akize muri ako kanya. |
   | 48. | Yesu aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.” |
   | 49. | Nuko akivuga haza umuntu uvuye mu nzu ya wa mutware w’isinagogi ati “Umukobwa wawe yapfuye, wikwirirwa urushya umwigisha.” |
   | 50. | Ariko Yesu abyumvise aramusubiza ati “Witinya, izere gusa arakira.” |
   | 51. | Ageze mu muryango w’inzu ntiyagira undi muntu akundira kwinjiranamo na we, keretse Petero na Yohana na Yakobo, na se w’umukobwa na nyina. |
   | 52. | Asanga bose barira bamuborogera. Arababwira ati “Mwirira ntapfuye, ahubwo arasinziriye.” |
   | 53. | Baramuseka cyane kuko bari bazi ko yapfuye. |
   | 54. | Amufata ukuboko avuga cyane ati “Mukobwa, byuka!” |
   | 55. | Umwuka we uragaruka uwo mwanya arahaguruka, Yesu abategeka ko bamufungurira. |
   | 56. | Ababyeyi be baratangara cyane, ariko arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibibaye. |