Somera Bibiliya kuri Telefone
Bene Lewi baca mu isezerano Imana yasezeranye na bo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
“Nuko rero mwa batambyi mwe, iri tegeko ni mwe nditegetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nimwanga kumva mukanga kuryitaho, ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro nzabavuma wa muvumo ndetse n’imigisha yanyu nzayivuma, na ko maze kuyivuma kuko mutitaye ku itegeko ryanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Dore nzahana imbuto zanyu ari mwe mubinteye, kandi nzabasīga amayezi ku maso, n’ay’ibitambo byanyu muzayoranwa na yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ubwo ni bwo muzamenya ko ari jye wategetse iri tegeko nkariboherereza, kugira ngo isezerano nasezeranye na Lewi ridakuka. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
“Isezerano nasezeranye na we ryari ubugingo n’amahoro, nabimuhereye kugira ngo anyubahe, maze aranyubaha ahindishwa umushyitsi n’izina ryanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Itegeko ry’ukuri ryabaga mu kanwa ke, kandi mu minwa ye nta gukiranirwa kwahumvikanaga. Yagendanaga nanjye mu mahoro no mu byo gukiranuka, yahinduraga benshi bakareka ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kuko akanwa k’umutambyi gakwiriye guhamya iby’ubwenge, kandi abantu bakwiriye kuba ari we bashakiraho amategeko, kuko ari we ntumwa y’Uwiteka Nyiringabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
“Ariko mwebwe murateshutse muyoba inzira, mwagushije benshi mu by’amategeko, mwishe isezerano rya Lewi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nanjye ni cyo gitumye mbahindura abanyagisuzuguriro, mugahinyurwa imbere y’abantu bose kuko mutakomeje inzira zanjye, ahubwo mukarobanura ku butoni mu by’amategeko.
Ibyaha by’abantu b’Imana n’ibyaha byo mu ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
“Mbese twese ntidusangiye data? Imana yaturemye si imwe? Ni iki gituma umuntu wese ariganya mwene se, tukica isezerano rya ba sogokuruza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Yuda yarariganije, kandi bakoze ibizira muri Isirayeli n’i Yerusalemu. Yuda yacumuye ku buturo bwera Uwiteka akunda, kuko yarongoye umukobwa w’imana y’inyamahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ukora bene ibyo, ari uhamagara cyangwa uwitaba, Uwiteka azamuca mu mahema ya Yakobo, amucane n’utura Uwiteka Nyiringabo amaturo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
“Kandi hariho n’ibindi mukora: mutwikira igicaniro cy’Uwiteka amarira no kuboroga, mugasuhuza imitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Nyamara mukabaza muti ‘Impamvu ni iki?’ Impamvu ni uko Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe, n’iby’umugore wo mu busore bwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwasezeranye isezerano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Kuko nanga gusenda, ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga, nanga n’umuntu utwikiriza urugomo umwambaro we. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nuko rero murinde imitima yanyu mwe kuriganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“Mwaruhije Uwiteka n’amagambo yanyu, nyamara murabaza muti ‘Twamuruhije dute?’ Kuko muvuga yuko umuntu wese ukora ibyaha ari mwiza imbere y’Uwiteka, kandi muti ‘Arabanezererwa’, cyangwa muti ‘Imana ica imanza iri he?’

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma malaki igice cya: