Ibihanura kuza kw’Integuza y’Uwiteka |
| 1. | “Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. |
| 2. | “Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi. |
| 3. | Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse. |
| 4. | Maze amaturo y’i Buyuda n’i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk’uko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize. |
| 5. | “Kandi nzabegera nce urubanza, nzabanguka gushinja abarozi n’abasambanyi n’abarahira ibinyoma, n’abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n’impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. |
| 6. | “Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho. |
Ibyaha by’abantu b’Imana bagira ubugugu ku by’Imana |
| 7. | “Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza banyu muhora muteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti ‘Tuzagaruka dute?’ |
| 8. | Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo, |
| 9. | muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye. |
| 10. | Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza. |
| 11. | Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n’umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. |
| 12. | Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. |
| 13. | “Amagambo mwamvuze yari akomeye, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Twakuvuze iki?’ |
| 14. | Mwavuze yuko gukorera Imana ari nta mumaro, kandi muti ‘Byatumariye iki ubwo twitonderaga amategeko yayo, tukagendera imbere y’Uwiteka Nyiringabo twambaye ibyo kwirabura? |
| 15. | Noneho abibone ni bo twita abanyamahirwe, ni koko abakora ibyaha barakomezwa, ndetse bagerageza Imana bagakizwa.’ ” |
Abantu b’Imana biringirwa |
| 16. | Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye. |
| 17. | Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk’uko umuntu ababarira umwana we umukorera. |
| 18. | Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera. |
Umunsi w’Uwiteka |
| 19. | “Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami. |
| 20. | Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro. |
| 21. | Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. |
| 22. | “Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka. |
| 23. | “Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera. |
| 24. | Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.” |