Umugani w’abahinzi bimye shebuja imyaka ye (Mat 21.33-36; Luka 20.9-19) |
| 1. | Atangira kubigishiriza mu migani ati “Habayeho umuntu wateye umuzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu. |
| 2. | Nuko igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri abo bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z’imizabibu. |
| 3. | Baramufata baramukubita, baramwirukana agenda amara masa. |
| 4. | Shebuja yongera kubatumaho undi mugaragu. Uwo bamurema uruguma mu mutwe, baramuhemura. |
| 5. | Atuma undi uwo we baramwica, n’abandi benshi bamwe barabakubita, abandi barabica. |
| 6. | Bigeze aho asigarana umwana we akunda, aba ari we aherutsa kubatumaho ati ‘Bazubaha umwana wanjye.’ |
| 7. | Ariko abo bahinzi baravugana bati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’ |
| 8. | Nuko baramufata baramwica, bamujugunya inyuma y’uruzabibu. |
| 9. | “Mbese nyir’uruzabibu nabimenya azabagenza ate? Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi. |
| 10. | Mbese ntimwari mwasoma ibyanditswe ngo ‘Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka? |
| 11. | Ibyo byavuye ku Uwiteka, Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’ ” |
| 12. | Bashaka uburyo bamufata kuko bamenye yuko ari bo arengererezaho uwo mugani, ariko ku bwo gutinya abantu bamusiga aho baragenda. |
Abafarisayo bamugerageresha iby’umusoro (Mat 22.15-22; Luka 20.20-26) |
| 13. | Bamutumaho bamwe mu Bafarisayo n’Abaherode, ngo bamutegeshe amagambo. |
| 14. | Baje baramubwira bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy’umuntu wese, ahubwo wigisha inzira y’Imana by’ukuri. Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro cyangwa ntiyemera? |
| 15. | Tuwutange cyangwa turorere?” Ariko amenya uburyarya bwabo arababaza ati “Mungeragereza iki? Nimunzanire idenariyo nyirebe.” |
| 16. | Barayizana. Arababaza ati “Iyi shusho n’iri zina ni ibya nde?” Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.” |
| 17. | Yesu arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.” Baramutangarira cyane. |
Yesu asubiza Abasadukayo ibyo kuzuka (Mat 22.23-33; Luka 20.27-40) |
| 18. | Maze Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati |
| 19. | “Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w’umuntu napfa agasiga umugore batarabyarana, mwene se azahungure uwo mugore acikure mwene se. |
| 20. | Nuko habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere arongora umugeni apfa batarabyarana, |
| 21. | uwa kabiri aramuhungura na we apfa adasize abana, n’uwa gatatu amera atyo na we, |
| 22. | ndetse bose uko ari barindwi bapfa basize ubusa, hanyuma wa mugore na we arapfa. |
| 23. | Mbese mu izuka azaba muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugize umugore?” |
| 24. | Yesu arabasubiza ati “Aho si cyo gituma muyoba, kuko mutamenya ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana? |
| 25. | Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru. |
| 26. | Mbese ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasoma mu gitabo cya Mose uko Imana yavuganye na we iri muri cya gihuru iti ‘Ni jye Mana ya Aburahamu, n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo’? |
| 27. | Imana si Imana y’abapfuye ahubwo ni iy’abazima, mwarahabye cyane.” |
Itegeko rirusha ayandi gukomera (Mat 22.34-40; Luka 10.25-28) |
| 28. | Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka amenya yuko abashubije neza, aramwegera aramubaza ati “Mbese itegeko ry’imbere muri yose ni irihe?” |
| 29. | Yesu aramusubiza ati “Iry’imbere ni iri ngo ‘Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. |
| 30. | Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’ |
| 31. | Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.” |
| 32. | Uwo mwanditsi aramubwira ati “Ni koko mwigisha, uvuze ukuri yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine. |
| 33. | Kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n’ibitokeje.” |
| 34. | Yesu abonye amushubijanye ubwenge aramubwira ati “Nturi kure y’ubwami bw’Imana.” Nuko ntihagira undi wongera gutinyuka kugira icyo amubaza. |
Umwana wa Dawidi (Mat 22.41-46; Luka 20.41-44) |
| 35. | Ubwo Yesu yigishirizaga mu rusengero arababaza ati “Ni iki gituma abanditsi bavuga ko Kristo ari mwene Dawidi? |
| 36. | Dawidi ubwe yabwirijwe n’Umwuka Wera aravuga ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’ |
| 37. | Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?” Abenshi bo muri iryo teraniro bamutegera amatwi banezerewe. |
Yesu agaragaza ibyaha by’abanditsi (Mat 23.1-36; Luka 20.45-47) |
| 38. | Nuko ababwira yigisha ati “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura no kuramukirizwa mu maguriro, |
| 39. | no kwicara ku ntebe z’icyubahiro mu masinagogi, no mu myanya y’abakuru bari mu birori. |
| 40. | Barya ingo z’abapfakazi, kandi bagakomeza kuvuga amasengesho y’urudaca baryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.” |
Umupfakazi wari umukene (Luka 21.1-4) |
| 41. | Yicara yerekeye isanduku y’amaturo, areba abantu batura amakuta bayashyiramo, abatunzi benshi bashyiramo menshi. |
| 42. | Umupfakazi wari umukene araza atura amasenga abiri, ari yo kuta. |
| 43. | Ahamagara abigishwa be arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyo abandi bose batuye, |
| 44. | kuko bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro.” |