Somera Bibiliya kuri Telefone
Ibimenyetso byerekana kurimbuka kw’i Yerusalemu no kugaruka kwa Yesu (Mat 24.1-28; Luka 21.5-24)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Avuye mu rusengero umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho Mwigisha, urirebera?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Yesu aramubaza ati “Urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Yicaye ku musozi wa Elayono yerekeye urusengero, Petero na Yakobo na Yohana na Andereya bamubaza biherereye bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
“Tubwire, ibyo bizabaho ryari, n’ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje ni ikihe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Yesu atangira kubabwira ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bakayobya benshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nuko nimwumva intambara n’impuha z’intambara ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami. Hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi, hazaba n’inzara. Ibyo bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
“Ariko mwirinde kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi kandi muzahagarara imbere y’abategeka n’abami babampora, ngo mubabere ubuhamya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Nibabajyana mu manza ntimuzahagarike imitima y’ibyo muzavuga, ahubwo ibyo muzabwirwa muri icyo gihe muzabe ari byo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka Wera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w’umwana azamugambanira, abana bazagomera ababyeyi babicishe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
“Ariko nimubona ikizira kirimbura kigeze aho kidakwiriye, (usoma abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
n’uzaba ari hejuru y’inzu ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
n’uzaba ari mu murima ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Nuko musenge kugira ngo bitazabaho mu mezi y’imbeho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi utigeze kubaho, uhereye mu itangiriro ubwo Imana yaremaga ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Iyaba Umwami Imana itagabanyije iyo minsi, ntihajyaga kuzarokoka umuntu n’umwe, ariko ku bw’intore yatoranyije yayigabanyijeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
“Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, cyangwa ati ‘Dore ari hariya’ ntimuzabyemere,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
kuko hazaduka abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bakora ibimenyetso n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ariko mwebwe mwirinde, dore mbibabwiye byose bitaraba.
Ibyo kugaruka k’Umwana w’umuntu (Mat 24.29-44; Luka 21.25-33)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
“Ariko muri iyo minsi, hanyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima n’ukwezi ntikuzava umwezi wako,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje ku bicu, afite ubushobozi bwinshi n’ubwiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Azatuma abamarayika, ateranye intore ze mu birere bine, uhereye ku mpera y’isi ukageza ku mpera y’ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
“Nuko rero murebere ku mutini, ni wo cyitegererezo, ishami ryawo iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Nuko namwe nimubona ibyo bisohoye, muzamenya yuko ari hafi ndetse ko ageze ku rugi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashiraho, kugeza aho ibyo byose bizasohorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
“Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w’Imana, keretse Data.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Ni nk’umuntu wasize urugo rwe ajya mu kindi gihugu, aha abagaragu be ubutware, umuntu wese ahabwa umurimo we, ategeka umukumirizi kuba maso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyir’urugo azaziramo, niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
atazabatungura agasanga musinziriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti ‘Mube maso.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mariko igice cya: