Ibimenyetso byerekana kurimbuka kw’i Yerusalemu no kugaruka kwa Yesu (Mat 24.1-28; Luka 21.5-24) |
| 1. | Avuye mu rusengero umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho Mwigisha, urirebera?” |
| 2. | Yesu aramubaza ati “Urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.” |
| 3. | Yicaye ku musozi wa Elayono yerekeye urusengero, Petero na Yakobo na Yohana na Andereya bamubaza biherereye bati |
| 4. | “Tubwire, ibyo bizabaho ryari, n’ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje ni ikihe?” |
| 5. | Yesu atangira kubabwira ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, |
| 6. | kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bakayobya benshi. |
| 7. | Nuko nimwumva intambara n’impuha z’intambara ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. |
| 8. | Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami. Hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi, hazaba n’inzara. Ibyo bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa. |
| 9. | “Ariko mwirinde kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi kandi muzahagarara imbere y’abategeka n’abami babampora, ngo mubabere ubuhamya. |
| 10. | Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose. |
| 11. | Nibabajyana mu manza ntimuzahagarike imitima y’ibyo muzavuga, ahubwo ibyo muzabwirwa muri icyo gihe muzabe ari byo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka Wera. |
| 12. | Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w’umwana azamugambanira, abana bazagomera ababyeyi babicishe. |
| 13. | Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. |
| 14. | “Ariko nimubona ikizira kirimbura kigeze aho kidakwiriye, (usoma abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi, |
| 15. | n’uzaba ari hejuru y’inzu ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo, |
| 16. | n’uzaba ari mu murima ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we. |
| 17. | “Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano! |
| 18. | Nuko musenge kugira ngo bitazabaho mu mezi y’imbeho, |
| 19. | kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi utigeze kubaho, uhereye mu itangiriro ubwo Imana yaremaga ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. |
| 20. | Iyaba Umwami Imana itagabanyije iyo minsi, ntihajyaga kuzarokoka umuntu n’umwe, ariko ku bw’intore yatoranyije yayigabanyijeho. |
| 21. | “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, cyangwa ati ‘Dore ari hariya’ ntimuzabyemere, |
| 22. | kuko hazaduka abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bakora ibimenyetso n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka. |
| 23. | Ariko mwebwe mwirinde, dore mbibabwiye byose bitaraba. |
Ibyo kugaruka k’Umwana w’umuntu (Mat 24.29-44; Luka 21.25-33) |
| 24. | “Ariko muri iyo minsi, hanyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, |
| 25. | n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. |
| 26. | Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje ku bicu, afite ubushobozi bwinshi n’ubwiza. |
| 27. | Azatuma abamarayika, ateranye intore ze mu birere bine, uhereye ku mpera y’isi ukageza ku mpera y’ijuru. |
| 28. | “Nuko rero murebere ku mutini, ni wo cyitegererezo, ishami ryawo iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi. |
| 29. | Nuko namwe nimubona ibyo bisohoye, muzamenya yuko ari hafi ndetse ko ageze ku rugi. |
| 30. | Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashiraho, kugeza aho ibyo byose bizasohorera. |
| 31. | Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato. |
| 32. | “Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w’Imana, keretse Data. |
| 33. | Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo. |
| 34. | Ni nk’umuntu wasize urugo rwe ajya mu kindi gihugu, aha abagaragu be ubutware, umuntu wese ahabwa umurimo we, ategeka umukumirizi kuba maso. |
| 35. | Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyir’urugo azaziramo, niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse, |
| 36. | atazabatungura agasanga musinziriye. |
| 37. | Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti ‘Mube maso.’ ” |