Bajya inama yo kwica Yesu (Mat 26.1-5; Luka 22.1-2; Yoh 11.45-53) |
| 1. | Hari hasigaye iminsi ibiri hakabaho iminsi mikuru ya Pasika, ari yo bariramo imitsima idasembuwe. Abatambyi bakuru n’abanditsi bashaka uburyo bwo koshyoshya Yesu, ngo babone uko bamufata bamwice, |
| 2. | ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, bidatera abantu imidugararo.” |
Yesu asigirwa amavuta mu nzu ya Simoni w’umubembe (Mat 26.6-13; Yoh 12.1-8) |
| 3. | Ubwo Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe yicaye arya, haza umukobwa ufite umukondo w’amavuta meza y’igiciro cyinshi cyane, ameze nk’amadahano y’agati kitwa narada, nuko amena umukondo amavuta ayamusuka ku mutwe. |
| 4. | Bamwe muri bo bararakara bati “Aya mavuta apfushirijwe iki ubusa, |
| 5. | ko yajyaga kugurwa idenariyo zisaga magana atatu zigahabwa abakene?” Baramwivovotera. |
| 6. | Ariko Yesu arababwira ati “Nimumureke! Muramuterera iki agahinda ko angiriye neza cyane? |
| 7. | Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka, kandi aho mwashakira mwabagirira neza, ariko jyeweho ntituzahorana iteka. |
| 8. | Akoze uko ashoboye, abanje kunsiga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa. |
| 9. | Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.” |
Yuda agambanira Yesu (Mat 26.14-16; Luka 22.3-6) |
| 10. | Nuko Yuda Isikariyota wari umwe muri abo cumi na babiri, asanga abatambyi bakuru ngo abamugambanireho. |
| 11. | Babyumvise baranezerwa, basezerana kumuha ifeza. Ashaka uburyo yamubagenzereza. |
Yesu n’abigishwa be basangira ibya Pasika (Mat 26.17-25; Luka 22.7-14,21-23; Yoh 13.21-30) |
| 12. | Nuko ku munsi wa mbere w’iyo minsi y’imitsima idasembuwe, ari wo babagiraho umwana w’intama wa Pasika, abigishwa be baramubaza bati “Urashaka ko tujya he ngo tugutunganirize ibya Pasika ngo ubirye?” |
| 13. | Atuma babiri mu bigishwa be arababwira ati “Mujye mu murwa, umugabo muri buhure wikoreye ikibindi cy’amazi mumukurikire. |
| 14. | Aho ari bwinjire mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha arababaza ngo: Icumbi rye riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be?’ |
| 15. | Nuko ari bubereke icyumba cyo hejuru gishashwemo giteguwe, abe ari mo mudutunganiriza.” |
| 16. | Abigishwa baragenda bajya mu murwa, babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika. |
| 17. | Bugorobye azana n’abo cumi na babiri. |
| 18. | Bicaye barya, Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko umwe muri mwe, uwo dusangira ari bungambanire.” |
| 19. | Batangira kubabara bamubaza umwe umwe bati “Ni jye?” |
| 20. | Arabasubiza ati “Umwe muri mwebwe cumi na babiri, uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uwo. |
| 21. | Umwana w’umuntu aragenda nk’uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w’umuntu azabona ishyano! Ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba atavutse.” |
Yesu atanga Ifunguro ryera (Mat 26.26-30; Luka 22.14-20; 1 Kor 11.23-25) |
| 22. | Bakirya yenda umutsima, amaze kuwushimira arawumanyagura, arawubaha arababwira ati “Nimwakire, uyu ni umubiri wanjye.” |
| 23. | Yenda igikombe, amaze kugishimira arakibaha banywera ho bose. |
| 24. | Arababwira ati “Aya ni amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi. |
| 25. | Ndababwira ukuri yuko ntazongera kunywa ku mbuto z’imizabibu, kugeza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bw’Imana.” |
| 26. | Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono. |
Yesu ahanura ko Petero ari bumwihakane gatatu (Mat 26.31-35; Luka 22.31-34; Yoh 13.36-38) |
| 27. | Maze Yesu arabwira ati “Mwese muri bugushwe, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, intama zisandare.’ |
| 28. | Ariko nimara kuzurwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.” |
| 29. | Ariko Petero aramubwira ati “Naho bose bari buhemuke, ariko jye sindi buhemuke.” |
| 30. | Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.” |
| 31. | Ariko we arirenga arahamya ati “N’aho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na hato.” Nuko bose bavuga batyo. |
Yesu asengana umubabaro ari i Getsemani (Mat 26.36-46; Luka 22.39-46) |
| 32. | Bagera ahitwa i Getsemani, maze abwira abigishwa be, ati “Nimube mwicaye hano mbanze nsenge.” |
| 33. | Ajyana Petero na Yakobo na Yohana, atangira kumirwa no guhagarika umutima cyane. |
| 34. | Arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica, mugume hano mube maso.” |
| 35. | Yigira imbere ho hato, yubama hasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge. |
| 36. | Ati “Aba, Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.” |
| 37. | Araza asanga basinziriye, abaza Petero ati “Simoni, urasinziriye? Harya ntubashije kuba maso n’isaha imwe? |
| 38. | Mube maso musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.” |
| 39. | Yongera kugenda arasenga, avuga amagambo amwe n’aya mbere. |
| 40. | Yongera kugaruka asanga basinziriye kuko amaso yabo aremereye, ntibamenya icyo bamusubiza. |
| 41. | Agaruka ubwa gatatu arababwira ati “Noneho nimusinzire muruhuke. Birarangiye. Igihe kirasohoye, dore Umwana w’umuntu agambaniwe mu maboko y’abanyabyaha. |
| 42. | Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.” |
Bafata Yesu (Mat 26.47-56; Luka 22.47-53; Yoh 18.3-12 |
| 43. | Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n’igitero gifite inkota n’inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru. |
| 44. | Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo. Mumufate, mumujyane mumukomeje.” |
| 45. | Nuko asohoye, uwo mwanya aramwegera aramubwira ati “Mwigisha”, aramusomagura. |
| 46. | Baramusumira, baramufata. |
| 47. | Maze umwe mu bahagaze aho akura inkota, ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi. |
| 48. | Yesu arababaza ati “Harya muhurujwe no kumfata nk’uko muzira umwambuzi, mufite inkota n’inshyimbo? |
| 49. | Iminsi yose nahoranaga namwe mu rusengero nigisha ko mutamfashe? Ariko ibi bibereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore.” |
| 50. | Maze abe bose baramuhana barahunga. |
| 51. | Nuko umusore umwe amukurikira yifubitse umwenda w’igitare, baramufata |
| 52. | basigarana umwenda we, ahunga yambaye ubusa. |
Abatambyi bacira Yesu urubanza rwo gupfa (Mat 26.57-68; Luka 22.54-55,63-71; Yoh 18.13-14,19-24) |
| 53. | Bajyana Yesu ku mutambyi mukuru, nuko abatambyi bakuru bose n’abakuru n’abanditsi bamuteraniraho. |
| 54. | Petero amukurikira arenga ahinguka, agera no mu rugo rw’umutambyi mukuru, yicarana n’abagaragu yota umuriro. |
| 55. | Nuko abatambyi bakuru n’abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego ngo babone uko bamwica, barabibura. |
| 56. | Nubwo abamubeshyeraga bari benshi, amagambo yabo ntiyari ahuye. |
| 57. | Bamwe barahaguruka baramubeshyera bati |
| 58. | “Twumvise avuga ati ‘Nzasenya uru rusengero rwubatswe n’intoki, nubake urundi mu minsi itatu rutubatswe n’intoki.’ ” |
| 59. | Nyamara n’ayo magambo yabo ntiyari ahuye. |
| 60. | Umutambyi mukuru arahaguruka ahagarara hagati, abaza Yesu ati “Mbese ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?” |
| 61. | Aricecekera ntiyagira icyo amusubiza. Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati “Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w’Imana idahinyuka?” |
| 62. | Yesu aramusubiza ati “Ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana aje ku bicu byo mu ijuru.” |
| 63. | Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Turacyashakira iki abagabo? |
| 64. | Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. Muratekereza iki?” Bose bamucira urubanza, ngo akwiriye kwicwa. |
| 65. | Bamwe baherako bamucira amacandwe, bamupfuka mu maso, bamukubita ibipfunsi bati “Hanura.” N’abagaragu bamukubita inshyi. |
Petero yihakana Yesu (Mat 26.69-75; Luka 22.56-62; Yoh 18.25-27) |
| 66. | Ubwo Petero yari akiri hanze mu rugo haza umwe mu baja b’umutambyi mukuru, |
| 67. | abonye Petero yota umuriro, aramwitegereza aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Nazareti.” |
| 68. | Na we arabihakana ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo, kandi simbimenye”, maze arasohoka. Ageze mu bikingi by’amarembo inkoko irabika. |
| 69. | Umuja amubonye aherako yongera kubwira abahagaze aho ati “Uyu ni uwo muri bo.” |
| 70. | Na we yongera kubihakana. Hashize umwanya muto, abahagaze aho bongera kubwira Petero bati “Uri uwo muri bo rwose kuko uri Umunyagalilaya.” |
| 71. | Na we atangira kwivuma no kurahira ati “Sinzi uwo muntu muvuga uwo ari we.” |
| 72. | Muri ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero yibuka ijambo Yesu yari yamubwiye ati “Inkoko itarabika kabiri, uri bunyihakane gatatu.” Ariyumvira, agira agahinda kenshi ararira. |