Yesu akiza ikirema gihetswe n’abantu bane (Mat 9.1-8; Luka 5.17-26) |
| 1. | Nuko hahise iminsi asubira i Kaperinawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu. |
| 2. | Benshi bateranira aho buzura inzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry’Imana. |
| 3. | Haza abantu bane bahetse ikirema, |
| 4. | ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y’inzu aharinganiye n’aho ari, bamaze kuhapfumura bamanuriramo ingobyi ihetswemo icyo kirema. |
| 5. | Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.” |
| 6. | Ariko hariho abanditsi bamwe bicayemo, biburanya mu mitima yabo bati |
| 7. | “Ni iki gitumye uyu avuga atyo? Arigereranyije. Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine?” |
| 8. | Uwo mwanya Yesu amenya mu mutima we, yuko biburanya batyo mu mitima yabo arababaza ati “Ni iki gitumye mwiburanya mutyo mu mitima yanyu? |
| 9. | Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira iki kirema nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ari ukumubwira nti ‘Byuka, wikorere ingobyi yawe utahe’? |
| 10. | Ariko nimumenye yuko Umwana w’umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati |
| 11. | “Ndagutegetse byuka, wikorere ingobyi yawe utahe.” |
| 12. | Arabyuka, yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere yabo. Nuko bose baratangara, bahimbaza Imana baravuga bati “Bene ibi ntabwo twigeze kubibona!” |
Yesu ahamagara Lewi umukoresha w’ikoro (Mat 9.9-17; Luka 5.27-39) |
| 13. | Avayo yongera kunyura iruhande rw’inyanja, abantu bose baza aho ari arabigisha. |
| 14. | Nuko akigenda abona Lewi mwene Alufayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.” |
| 15. | Arahaguruka, aramukurikira. Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu y’uwo bafungura, abakoresha b’ikoro benshi n’abanyabyaha basangira na Yesu n’abigishwa be, kuko abajyanaga na we bari benshi. |
| 16. | Abanditsi bo mu Bafarisayo babonye asangira n’abanyabyaha n’abakoresha b’ikoro, babwira abigishwa be bati “Mbega asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha!” |
| 17. | Yesu abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.” |
| 18. | Icyo gihe abigishwa ba Yohana n’ab’Abafarisayo biyirizaga ubusa, nuko baraza baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa ba Yohana n’abigishwa b’Abafarisayo biyiriza ubusa, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?” |
| 19. | Yesu arabasubiza ati “Mbese abasangwa bakwiyiriza ubusa bakiri kumwe n’umukwe? Bakiri kumwe na we ntibakwiyiriza ubusa. |
| 20. | Ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo bazaherako babone kwiyiriza ubusa. |
| 21. | “Nta wudoda ikiremo cy’igitambaro gishya mu mwenda ushaje. Yagira atyo icyo kiremo gishya cyaca uwo mwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari. |
| 22. | Kandi nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje. Uwagira atyo vino yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi, imifuka ikononekara. Ahubwo vino y’umutobe isukwa mu mifuka mishya.” |
Yesu yigisha iby’isabato (Mat 12.1-8; Luka 6.1-5) |
| 23. | Nuko ku isabato agenda anyura mu mirima y’amasaka, abigishwa be bakigenda batangira guca amahundo. |
| 24. | Abafarisayo baramubaza bati “Ni iki gitumye bakora ibizira ku isabato?” |
| 25. | Arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yifuzaga ashonje we n’abo bari bari kumwe, |
| 26. | ko yinjiye mu nzu y’Imana ubwo Abiyatari yari umutambyi mukuru, akarya imitsima yo kumurikwa kandi amategeko atemera ko abandi bayirya keretse abatambyi bonyine, akayiha n’abo bari bari kumwe?” |
| 27. | Arababwira ati “Isabato yabayeho ku bw’abantu, abantu si bo babayeho ku bw’isabato, |
| 28. | ni cyo gituma Umwana w’umuntu ari Umwami w’isabato na yo.” |