Umugani w’umubibyi (Mat 13.1-23; Luka 8.4-15) |
   | 1. | Yongera kwigishiriza mu kibaya cy’inyanja, abantu benshi cyane bateranira aho ari, ari cyo cyatumye yikira mu bwato bwari mu nyanja abwicaramo, abantu bose bari mu kibaya cyayo. |
   | 2. | Abigishiriza byinshi mu migani, akibigisha arababwira ati |
   | 3. | “Nimwumve: umubibyi yasohoye imbuto, |
   | 4. | akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura. |
   | 5. | Izindi zigwa ku kara kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure, |
   | 6. | ariko izuba rivuye ziraraba, kandi kuko zitari zifite imizi ziruma. |
   | 7. | Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arararuka araziniga, ntizera imbuto. |
   | 8. | Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zirakura zera imbuto, kandi imwe ibyara mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana, bityo bityo.” |
   | 9. | Arababwira ati “Ufite amatwi yumva niyumve.” |
   | 10. | Yiherereye, abari kumwe na we n’abo cumi na babiri, bamusobanuza iby’uwo mugani. |
   | 11. | Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bw’Imana, ariko abo hanze byose babibwirirwa mu migani |
   | 12. | ngo ‘Kureba babirebe ariko be kubibona, No kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa, Ngo ahari badahindukira bakababarirwa ibyaha byabo.’ ” |
   | 13. | Arababaza ati “Mbese ko mutazi iby’uwo mugani, indi migani yose muzayimenya mute? |
   | 14. | Umubibyi ni ubiba ijambo ry’Imana. |
   | 15. | Izo mu nzira aho iryo jambo ribibwa, abo ni bo bamara kumva, uwo mwanya Satani akaza agakuramo iryo jambo ryabibwe muri bo. |
   | 16. | N’izibibwe ku kara na bo ni uko, iyo bumvise iryo jambo, uwo mwanya baryemera banezerewe, |
   | 17. | ariko kuko batagira imizi muri bo bakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa bazira iryo jambo, uwo mwanya birabagusha. |
   | 18. | Abandi bagereranywa n’izibibwa mu mahwa, abo ni bo bumva iryo jambo, |
   | 19. | maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi, n’irari ryo kwifuza ibindi, iyo bibinjiye mu mutima biniga iryo jambo ntiryere. |
   | 20. | Kandi abagereranywa na za zindi zabibwe mu butaka bwiza, abo ni bo bumva iryo jambo bakaryemera. Ni bo bera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana, bityo bityo.” |
Iyindi migani (Mat 13.31-34; Luka 8.16-18; 13.18-19) |
   | 21. | Nuko arababaza ati “Mbese itabaza rizanirwa kubikwaho inkangara, cyangwa gushyirwa munsi y’urutara? Ntirishyirwa se ku gitereko cyaryo? |
   | 22. | Kuko ari ntacyapfuritswe kitazagaragara, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana. |
   | 23. | Ufite amatwi yumva niyumve.” |
   | 24. | Arababwira ati “Nimuzirikane ibyo mwumva. Urugero mugeramo ni rwo muzagererwamo kandi muzarushirizwaho, |
   | 25. | kuko ufite azahabwa, kandi udafite azakwa n’icyo yari afite.” |
   | 26. | Arongera arababwira ati “Ubwami bw’Imana bugereranywa n’umuntu ubibye imbuto mu butaka, |
   | 27. | akagenda, agasinzira, akabyuka nijoro na ku manywa, n’imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikuze. |
   | 28. | Ubutaka bwimeza ubwabwo, ubwa mbere habanza kuba utwatsi maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto. |
   | 29. | Ariko imyaka iyo yeze, uwo mwanya nyirayo ayitemesha umuhoro, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye.” |
   | 30. | Kandi aravuga ati “Mbese ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki? Cyangwa twabusobanuza mugani ki? |
   | 31. | Bwagereranywa n’akabuto ka sinapi, kuko iyo gatewe mu butaka, nubwo ari gato hanyuma y’imbuto zose zo mu isi, |
   | 32. | karakura kakaba igiti kinini kikaruta imboga zose, kikagaba amashami manini, maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu gicucu cyacyo.” |
   | 33. | Akomeza kubigishiriza ijambo ry’Imana mu migani myinshi nk’iyo, mu buryo bashobora kumva. |
   | 34. | Ntiyavuganaga na bo atabaciriye umugani, ariko agasobanurira abigishwa be byose biherereye. |
Aturisha inkubi y’umuyaga wo mu nyanja (Mat 8.23-27; Luka 8.22-25) |
   | 35. | Kuri uwo munsi bugorobye arababwira ati “Twambuke tujye hakurya.” |
   | 36. | Basiga abantu bamujyana mu bwato yahozemo, kandi hari n’andi mato hamwe na bwo. |
   | 37. | Nuko ishuheri y’umuyaga iraza, umuraba wisuka mu bwato bigeza aho bwenda kurengerwa. |
   | 38. | Yari asinziriye aryamye ibwerekeza, yiseguye umusego. Baramukangura baramubaza bati “Mwigisha, ntubyitayeho ko tugiye gupfa?” |
   | 39. | Akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “Ceceka utuze.” Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose. |
   | 40. | Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba? Ntimurizera?” |
   | 41. | Baratinya cyane baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utuma umuyaga n’inyanja bimwumvira?” |