Yesu yirukana abadayimoni benshi mu muntu (Mat 8.28-34; Luka 8.26-39) |
   | 1. | Bafata hakurya y’inyanja mu gihugu cy’Abagadareni. |
   | 2. | Yomotse, uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira. |
   | 3. | Yabaga mu mva, ntawari ukibona icyo ashobora kumubohesha n’aho waba umunyururu, |
   | 4. | kuko kenshi bamubohesheje ingoyi y’amaguru n’iminyururu y’amaboko, maze ingoyi akayicagagura n’iminyururu akayivunagura, ntihagira umuntu ubasha kumuhosha. |
   | 5. | Iteka ryose ku manywa na nijoro, yahoraga mu mva no ku misozi asakurizayo, yikebesha amabuye. |
   | 6. | Abonye Yesu akiri kure, arirukanka aramupfukamira, |
   | 7. | ataka ijwi rirenga ati “Duhuriye he Yesu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n’agashinyaguro” |
   | 8. | (kuko yari amubwiye ati “Dayimoni we, muvemo!”) |
   | 9. | Aramubaza ati “Witwa nde?” Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.” |
   | 10. | Aramwinginga cyane ngo atabirukana muri icyo gihugu. |
   | 11. | Kuri uwo musozi hari umugana w’ingurube nyinshi zirisha, |
   | 12. | nuko baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.” |
   | 13. | Arabakundira. Abadayimoni bamuvamo binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri zisuka mu nyanja, zihotorwa n’amazi, zari nk’ibihumbi bibiri. |
   | 14. | Abungeri bazo barahunga, babibwira abo mu mudugudu n’abo mu ngo baza kureba uko bibaye. |
   | 15. | Bageze aho Yesu ari basanga uwari utewe n’ingabo z’abadayimoni yicaye, yambaye afite ubwenge nk’abandi, baratinya. |
   | 16. | Ababonye ibyabaye kuri uwo muntu n’ingurube babitekerereza abandi, |
   | 17. | baherako baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo. |
   | 18. | Acyikira mu bwato, wa muntu wari utewe n’abadayimoni aramwinginga ngo bajyane, |
   | 19. | ariko ntiyamukundira ahubwo aramubwira ati “Witahire ujye mu banyu, ubabwire ibyo Imana igukoreye byose n’uko ikubabariye.” |
   | 20. | Aragenda, atangira kwamamaza i Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye byose, abantu bose barumirwa. |
Yesu akiza umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ari mu mugongo (Mat 9.18-26; Luka 8.40-56) |
   | 21. | Nuko Yesu agenda mu bwato asubira hakurya, abantu benshi bateranira aho ari iruhande rw’inyanja. |
   | 22. | Umwe mu batware b’isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye yikubita imbere y’ibirenge bye |
   | 23. | aramwinginga cyane ati “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uze ukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho.” |
   | 24. | Aragenda ajyana na we, abantu benshi baramukurikira bamubyiga. |
   | 25. | Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri, |
   | 26. | ababazwa n’abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara. |
   | 27. | Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we, |
   | 28. | kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.” |
   | 29. | Uwo mwanya isoko y’amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago. |
   | 30. | Yesu na we yiyumvamo ko ubushobozi bumugabanutsemo, ahindukira abyigana n’abantu arababaza ati “Ni nde ukoze umwenda wanjye?” |
   | 31. | Abigishwa be baramusubiza bati “Ese ye, abantu barakubyiga nawe ukagira ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ” |
   | 32. | Abararanganyamo amaso agira ngo abone umukozeho. |
   | 33. | Uwo mugore aratinya, ahinda umushyitsi kuko azi ikimubayeho, araza amwikubita imbere amubwira iby’ukuri byose. |
   | 34. | Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.” |
Azura umwana wa Yayiro |
   | 35. | Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w’isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?” |
   | 36. | Ariko Yesu ntiyabyitaho abwira umutware w’isinagogi ati “Witinya izere gusa.” |
   | 37. | Ntiyakundira undi muntu kujyana na we, keretse Petero na Yakobo na Yohana, mwene se wa Yakobo. |
   | 38. | Bageze mu muryango w’inzu y’umutware w’isinagogi, ahasanga urusaku rw’abarira n’ababoroga cyane. |
   | 39. | Nuko yinjiye arababaza ati “Ni iki gitumye musakuza kandi murira? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.” |
   | 40. | Baramuseka cyane. Arabaheza bose ajyana se w’umwana na nyina n’abari kumwe na we, ajya aho uwo mwana ari. |
   | 41. | Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ” |
   | 42. | Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n’ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane. |
   | 43. | Yesu arabihanangiriza cyane ngo hatagira umuntu wese ubimenya, abategeka gufungurira ako kana. |