Yesu ahinyura inyigisho y’Abafarisayo (Mat 15.1-20) |
   | 1. | Abafarisayo n’abanditsi bamwe bavuye i Yerusalemu, bateranira aho ari. |
   | 2. | Babona abigishwa be bamwe barisha ibyokurya byabo intoki zihumanye, (bisobanurwa ngo zitajabitse mu mazi, |
   | 3. | kuko Abafarisayo n’Abayuda bose bataryaga batabanje kujabika intoki mu mazi ngo zibe zihumanuwe, bakurikije imigenzo ya ba sekuruza. |
   | 4. | Kandi iyo babaga bavuye mu iguriro, ntibaryaga batabanje kwiyibiza mu mazi ngo babe bahumanutse. Hariho n’ibindi byinshi bategetswe na ba sekuruza babo kubiziririza, nko kujabika ibikombe n’inzabya n’inkono z’imiringa.) |
   | 5. | Abafarisayo n’abanditsi baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo ya ba sekuruza, bagapfa kurisha ibyokurya intoki zihumanye?” |
   | 6. | Arabasubiza ati “Yesaya yahanuye ibyanyu neza mwa ndyarya mwe, nk’uko byanditswe ngo ‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo, Ariko imitima yabo indi kure. |
   | 7. | Bansengera ubusa, Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’ |
   | 8. | “Itegeko ry’Imana murirekera gukomeza imigenzo y’abantu.” |
   | 9. | Kandi ati “Musuzugura neza itegeko ry’Imana ngo muziririze imigenzo yanyu, |
   | 10. | kuko Mose yavuze ati ‘Wubahe so na nyoko’, kandi ati ‘Uzatuka se cyangwa nyina bamwice.’ |
   | 11. | Nyamara mwebweho muravuga muti: Umuntu nabwira se cyangwa nyina ati ‘Icyo najyaga kugufashisha ni Korubani’ (risobanurwa ngo ‘Ituro ry’Imana’), |
   | 12. | muba mutakimukundiye kugifashisha se cyangwa nyina, |
   | 13. | nuko ijambo ry’Imana mukarihindura ubusa kugira ngo mukomeze imigenzo yanyu yababayemo akarande. Kandi hariho n’ibindi byinshi mukora nk’ibyo.” |
   | 14. | Arongera ahamagara abantu arababwira ati “Mutege amatwi mwese munyumve. |
   | 15. | Ntakinjira mu muntu kivuye inyuma ngo kimuhumanye, ahubwo ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya. |
   | 16. | Niba hari umuntu ufite amatwi yumva niyumve.” |
   | 17. | Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza iby’uwo mugani. |
   | 18. | Na we arababaza ati “Mbese namwe ntimugira ubwenge? Ntimuzi yuko ikintu kinjiye mu muntu kivuye inyuma atari cyo kimuhumanya, |
   | 19. | kuko kitajya mu mutima we ahubwo kijya mu nda, kikanyura mu nzira yacyo?” Uko ni ko kubonezwa kw’ibyokurya byose. |
   | 20. | Aravuga ati “Ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya, |
   | 21. | kuko mu mitima y’abantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana, |
   | 22. | kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n’iby’isoni nke, ijisho ribi n’ibitutsi, ubwibone n’ubupfu. |
   | 23. | Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.” |
Akiza umukobwa w’umugore w’Umugirikikazi (Mat 15.21-28) |
   | 24. | Arahaguruka arahava ajya mu gihugu cy’i Tiro n’i Sidoni. Yinjira mu nzu adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyabasha kwihisha. |
   | 25. | Uwo mwanya umugore ufite umukobwa muto utewe na dayimoni amwumvise araza, yikubita imbere y’ibirenge bye. |
   | 26. | Uwo mugore yari Umugirikikazi, ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukane dayimoni mu mukobwa we. |
   | 27. | Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by’abana ngo ubijugunyire imbwa.” |
   | 28. | Na we aramusubiza ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y’ameza zirya ubuvungukira bw’abana.” |
   | 29. | Aramubwira ati “Ubwo uvuze utyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.” |
   | 30. | Asubira mu nzu ye, asanga wa mwana aryamye ku buriri dayimoni amuvuyemo. |
Yesu akiza igipfamatwi kandi kidedemanga |
   | 31. | Ava mu gihugu cy’i Tiro anyura i Sidoni, agera ku nyanja y’i Galilaya anyuze hagati y’i Dekapoli. |
   | 32. | Bamuzanira igipfamatwi kandi kidedemanga, baramwinginga ngo agishyireho ikiganza. |
   | 33. | Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi. |
   | 34. | Arararama areba mu ijuru, asuhuza umutima arakibwira ati “Efata” risobanurwa ngo “Zibuka.” |
   | 35. | Amatwi ye arazibuka, n’intananya y’ururimi rwe irahambuka avuga neza. |
   | 36. | Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira, ariko uko yarushagaho kubihanangiriza, ni na ko barushagaho kumwamamaza rwose. |
   | 37. | Baratangara cyane bikabije baravuga bati “Byose abikoze neza: azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi.” |