Somera Bibiliya kuri Telefone
Yesu ahaza abantu ibihumbi bine (Mat 15.29-39)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Muri iyo minsi abantu benshi bongeye guterana ntibabona ibyokurya, ahamagara abigishwa be arababwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Abigishwa be baramubaza bati “Umuntu yabasha ate guhaza aba bantu imitsima, ko hano ari mu butayu hatagira abantu?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?” Baramusubiza bati “Ni irindwi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ategeka abantu ko bicara hasi, yenda iyo mitsima irindwi arayishimira, arayimanyagura ayiha abigishwa be ngo bayibashyire, barayibaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Bari bafite n’udufi duke na two aradushimira, ategeka ko batubaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye bwuzura ibitebo birindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Bari nk’ibihumbi bine, arabasezerera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Uwo mwanya yikirana mu bwato n’abigishwa be, ajya mu mpande z’i Dalumanuta.
Umusemburo w’Abafarisayo ni wo nyigisho yabo (Mat 16.1-12)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Abafarisayo baraza batangira kumugisha impaka, bamushakaho ikimenyetso kivuye mu ijuru bamugerageza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Asuhuza umutima cyane ati “Ab’iki gihe bashakira iki ikimenyetso? Ndababwira ukuri yuko ab’iki gihe nta kimenyetso bazahabwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Abasiga aho yongera kwikira mu bwato, ajya hakurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ariko bari bibagiwe kujyana imitsima nta yo bari bafite mu bwato keretse umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Arabahana arababwira ati“Mumenye, mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’umusemburo wa Herode.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Barabazanya bati “Ahari ni kuko tudafite umutsima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Yesu arabimenya arababaza ati “Igitumye mubazanya ni uko mudafite imitsima? Mbese ntimurajijuka ngo musobanukirwe? Mbega imitima yanyu iracyanangiwe!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kuko mufite amaso ntimurebe, mufite amatwi ntimwumve! Mbese ye ntimwibuka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bitanu ya mitsima itanu, mwateranyije ubuvungukira bwuzura intonga zingahe?” Baramusubiza bati “Ni cumi n’ebyiri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
“Kandi ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bine ya mitsima irindwi, mwateranyije ubuvungukira bwuzura ibitebo bingahe?” Baramusubiza bati “Ni birindwi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Arababaza ati “Noneho ntimurasobanukirwa?”
Yesu ahumura impumyi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Bagera i Betsayida, bamuzanira impumyi baramwinginga ngo ayikoreho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ayifata ukuboko ayisohokana mu kirorero, acira amacandwe mu maso yayo, ayirambikaho ibiganza arayibaza ati “Hari icyo ureba?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Irararama iramusubiza iti “Ndareba abantu ariko barasa n’ibiti bigenda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Arongera ayishyira ibiganza ku maso, iratumbira irakira isigara ireba byose neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Nuko aramubwira ngo atahe ati “Nturushye winjira mu kirorero.”
Petero ahamya yuko Yesu ari Kristo (Mat 16.13-23; Luka 9.18-22)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Yesu avanayo n’abigishwa be, ajya mu birorero by’i Kayisariya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo ndi nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi bakagira ngo uri umwe wo mu bahanuzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Arababaza ati “Ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?” Petero aramusubiza ati “Uri Kristo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Aherako abigisha uburyo Umwana w’umuntu akwiriye kuzababazwa uburyo bwinshi, akangwa n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi akicwa, hashira iminsi itatu akazuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Avuga iryo jambo aryeruye, nuko Petero aramwihererana atangira kumuhana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Ariko Yesu ahindukiye areba abigishwa be, acyaha Petero aramubwira ati “Subira inyuma yanjye Satani, kuko ibyo wibwira atari iby’Imana, ahubwo ari iby’abantu.”
Yesu asobanura iby’inzira y’umusaraba (Mat 16.24-28; Luka 9.23-27)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Ahamagara abantu n’abigishwa be arababwira ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we ankurikire,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, kandi utita ku bugingo bwe ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza azabukiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Mbese umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ubusambanyi kandi kibi, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’abamarayika bera afite ubwiza bwa Se.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma mariko igice cya: