Yesu arabagirana, Mose na Eliya babonekana na we (Mat 17.1-13; Luka 9.28-36) |
| 1. | Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko aba ngaba bahagaze hano, harimo bamwe bazabona ubwami bw’Imana buzanye ububasha batarapfa.” |
| 2. | Nuko iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana bonyine abageza mu mpinga y’umusozi muremure, umubiri we uhindukira imbere yabo. |
| 3. | Imyenda ye irarabagirana yera de de, kandi nta mumeshi wo mu isi wese wabasha kuyeza atyo. |
| 4. | Maze Eliya na Mose barababonekera bavugana na Yesu. |
| 5. | Petero abwira Yesu ati “Mwigisha, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose n’indi ya Eliya.” |
| 6. | Ntiyari azi icyo akwiriye kuvuga, kuko bari batinye rwose. |
| 7. | Maze igicu kiraza kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda mumwumvire.” |
| 8. | Bakebaguza vuba, ariko ntibagira undi babona keretse Yesu gusa uri kumwe na bo. |
| 9. | Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibyo babonye, keretse Umwana w’umuntu amaze kuzuka. |
| 10. | Bazigama iryo jambo bagenda babazanya bati “Mbese kuzuka ni iki?” |
| 11. | Baramubaza bati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?” |
| 12. | Arabasubiza ati “Ni koko, Eliya ni we ukwiriye kubanza kuza ngo atunganye byose, akababazwa cyane kandi agashinyagurirwa nk’uko byanditswe ku Mwana w’umuntu na we. |
| 13. | Ariko ndababwira yuko Eliya yamaze kuza, kandi bamugize uko bashaka nk’uko byanditswe kuri we.” |
Akiza umuhungu urwaye igicuri (Mat 17.14-21; Luka 9.37-43) |
| 14. | Bageze aho abigishwa be bari babona iteraniro ry’abantu ribakikije, n’abanditsi bajya impaka na bo. |
| 15. | Uwo mwanya abantu bamubonye baratangara cyane, barirukanka baramusanganira, baramuramutsa. |
| 16. | Arababaza ati “Mwabagishaga impaka z’ibiki?” |
| 17. | Umwe muri bo aramusubiza ati “Mwigisha, nkuzaniye umwana wanjye utewe na dayimoni utavuga, |
| 18. | aho amusanze hose iyo amufashe amutura hasi, akamubirisha ifuro, akamuhekenyesha amenyo, akamugagaza. Mbwira abigishwa bawe ngo bamwirukane, ntibabishobora.” |
| 19. | Arabasubiza ati “Yemwe bantu b’iki gihe batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire.” |
| 20. | Baramumuzanira. Dayimoni abonye Yesu, atigisa uwo mwana cyane, aragwa arigaragura, abira ifuro. |
| 21. | Yesu abaza se ati “Yafashwe ryari?” Aramusubiza ati “Yafashwe akiri umwana. |
| 22. | Kenshi cyane amuta mu muriro cyangwa mu mazi ngo amwice. Ariko niba ubishobora, tugirire imbabazi udutabare.” |
| 23. | Yesu aramubwira ati “Uvuze ngo ‘Niba mbishobora’? Byose bishobokera uwizeye.” |
| 24. | Uwo mwanya se w’uwo mwana avuga cyane ati “Ndizeye, nkiza kutizera.” |
| 25. | Yesu abonye iryo teraniro ry’abantu rimushikiye biruka acyaha dayimoni ati “Yewe dayimoni utavuga kandi utumva, ndagutegetse muvemo, ntukamugarukemo ukundi.” |
| 26. | Arataka aramutigisa cyane, amuvamo asiga umuhungu asa n’upfuye, bituma benshi bavuga bati “Arapfuye.” |
| 27. | Yesu amufata ukuboko aramuhagurutsa, arahagarara. |
| 28. | Yinjiye mu nzu abigishwa be babonye ko biherereye baramubaza bati “Ni iki gitumye twebwe tutashoboye kumwirukana?” |
| 29. | Arabasubiza ati “Bene uwo ntavanwamo n’ikindi, keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.” |
Ahana abigishwa be kutagira amakimbirane (Mat 17.22-23; 18.1-5; Luka 9.43-48) |
| 30. | Bavayo banyura i Galilaya, ariko ntiyashaka ko hagira ubimenya, |
| 31. | kuko yigishaga abigishwa be yuko Umwana w’umuntu azagambanirwa, agafatwa n’abantu bakamwica, ariko hashira iminsi itatu bamwishe, akazuka. |
| 32. | Ariko ntibamenya iryo jambo, ndetse batinya kumubaza. |
| 33. | Bagera i Kaperinawumu, yinjiye mu nzu arababaza ati “Icyo mwahoze mugira impaka tukiri mu nzira ni iki?” |
| 34. | Baramwihorera, kuko mu nzira bahoze bajya impaka z’umukuru wabo uwo ari we. |
| 35. | Aricara ahamagara abo cumi na babiri arababwira ati “Umuntu ushaka kuba uw’imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n’umugaragu wa bose.” |
| 36. | Azana umwana muto amuhagarika hagati yabo, aramukikira arababwira ati |
| 37. | “Uwemera umwe mu bana bato nk’uyu mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n’uwantumye.” |
Utari umwanzi wa Yesu aba ari mu ruhande rwe (Luka 9.49-50) |
| 38. | Nuko Yohana aramubwira ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe, turamubuza kuko adasanzwe adukurikira.” |
| 39. | Yesu aramusubiza ati “Ntimumubuze, kuko umuntu ukora igitangaza mu izina ryanjye atabasha kunsebya bitamuruhije, |
| 40. | kuko utari umwanzi wacu aba ari mu ruhande rwacu. |
| 41. | Umuntu uzabaha agacuma kamwe k’amazi kuko muri aba Kristo, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.” |
Ahana abagusha abandi (Mat 18.7-9; Luka 17.1-2) |
| 42. | “Umuntu wese uzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja. |
| 43. | Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y’umuriro utazima ufite amaboko yombi, [ |
| 44. | aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime.’] |
| 45. | N’ikirenge cyawe, nikigucumuza, ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi, [ |
| 46. | aho ‘urunyo rwabo rudapfa, kandi n’umuriro ntuzime.’] |
| 47. | N’ijisho ryawe nirigucumuza urinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw’Imana usigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi, |
| 48. | aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime.’ |
| 49. | “Kandi umuntu wese azasabwa n’umuriro, nk’uko umunyu usaba ibyokurya. |
| 50. | “Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse mwawuryohesha iki? Mwebwe mugire umunyu mu mitima yanyu, kandi mubane amahoro.” |