Amazina ya ba sekuruza ba Yesu(Luka 3.23-38) |
   | 1. | Amasekuruza ya Yesu Kristo, mwene Dawidi, mwene Aburahamu ngaya: |
   | 2. | Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka yabyaye Yakobo, Yakobo yabyaye Yuda na bene se, |
   | 3. | Yuda yabyaye Peresi na Zera kuri Tamari, Peresi yabyaye Hesironi, Hesironi yabyaye Ramu, |
   | 4. | Ramu yabyaye Aminadabu, Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni, |
   | 5. | Salumoni yabyaye Bowazi kuri Rahabu, Bowazi yabyaye Obedi kuri Rusi, Obedi yabyaye Yesayi, |
   | 6. | Yesayi yabyaye Umwami Dawidi. Dawidi yabyaye Salomo kuri muka Uriya, |
   | 7. | Salomo yabyaye Rehobowamu, Rehobowamu yabyaye Abiya, Abiya yabyaye Asa, |
   | 8. | Asa yabyaye Yehoshafati, Yehoshafati yabyaye Yoramu, Yoramu yabyaye Uziya, |
   | 9. | Uziya yabyaye Yotamu, Yotamu yabyaye Ahazi, Ahazi yabyaye Hezekiya, |
   | 10. | Hezekiya yabyaye Manase, Manase yabyaye Amoni, Amoni yabyaye Yosiya, |
   | 11. | Yosiya yabyaye Yekoniya na bene se, igihe bimuriwe i Babuloni. |
   | 12. | Bamaze kwimurirwa i Babuloni, Yekoniya yabyaye Shalutiyeli, Shalutiyeli yabyaye Zerubabeli, |
   | 13. | Zerubabeli yabyaye Abihudi, Abihudi yabyaye Eliyakimu, Eliyakimu yabyaye Azori, |
   | 14. | Azori yabyaye Sadoki, Sadoki yabyaye Akimu, Akimu yabyaye Elihudi, |
   | 15. | Elihudi yabyaye Eleyazari, Eleyazari yabyaye Matani, Matani yabyaye Yakobo, |
   | 16. | Yakobo yabyaye Yosefu umugabo wa Mariya, ari we nyina wa Yesu witwa Kristo. |
   | 17. | Nuko ba sekuruza bose, uhereye kuri Aburahamu ukageza kuri Dawidi ni cumi na bane, kandi uhereye kuri Dawidi ukageza igihe bimuriwe i Babuloni ni cumi na bane, kandi uhereye icyo gihe bimuriwe i Babuloni ukageza kuri Kristo ni cumi na bane. |
Kuvuka kwa Yesu, uko kwagenze |
   | 18. | Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y’Umwuka Wera. |
   | 19. | Umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa. |
   | 20. | Akibitekereza, marayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera. |
   | 21. | Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.” |
   | 22. | Nuko ibyo byose byabereyeho kugira ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo |
   | 23. | “Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu,Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”. |
   | 24. | Yosefu akangutse abigenza uko marayika w’Umwami Imana yamutegetse, arongora umugeni we. |
   | 25. | Ariko ntibaryamana arinda ageza igihe yabyariye umuhungu, amwita YESU. |