Somera Bibiliya kuri Telefone
Umugani w’umubibyi (Mar 4.1-12; Luka 8.4-10)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwo munsi Yesu asohoka mu nzu, yicara mu kibaya cy’inyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abantu benshi bateranira aho ari, bituma yikira mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara mu kibaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati “Umubibyi yasohoye imbuto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Izindi zigwa ku kara kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Izindi zigwa mu mahwa, amahwa araruka araziniga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ufite amatwi niyumve.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abigishwa baramwegera baramubaza bati “Ni iki gituma ubigishiriza mu migani?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kuko ufite wese azahabwa kandi akarushirizwaho, ariko udafite wese azakwa n’icyo yari afite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Igituma mbigishiriza mu migani ni iki: ‘Ni uko iyo barebye batitegereza, n’iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho ngo‘Kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa,Kureba muzareba, ariko ntimuzabibona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure,Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri,Amaso yabo bakayahumiriza,Ngo batarebesha amaso,Batumvisha amatwi,Batamenyesha umutima,Bagahindukira ngo mbakize.’
Yesu asobanura umugani w’umubibyi (Mar 4.13-20; Luka 8.11-15)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu kuko yumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ndababwira ukuri, yuko abahanuzi benshi n’abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Nuko nimwumve umugani w’umubibyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwumva wese ijambo ry’ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we. Uwo ni we usa n’izibibwe mu nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi usa n’izibibwe ku kara, uwo ni we wumva ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
ntagire imizi muri we, maze agakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya biramugusha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi usa n’izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kandi usa n’izibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”
Umugani w’urukungu mu masaka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko abacira undi mugani aravuga ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko amaze kumera no kwera, urukungu na rwo ruraboneka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Abagaragu be baraza babaza umutware bati ‘Mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None urukungu rurimo rwavuye he?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ati ‘Umwanzi ni we wagize atyo.’ Abagaragu be baramubaza bati ‘Noneho urashaka ko tugenda tukarurandura?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Na we ati ‘Oya, ahari nimurandura urukungu murarurandurana n’amasaka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: Mubanze muteranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.’ ”
Umugani w’akabuto ka sinapi n’uw’umusemburo(Mar 4.30-34; Luka 13.18-21)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Na ko ni gato hanyuma y’imbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini kakaruta imboga zose kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umusemburo umugore yenze, akawuhisha mu myariko itatu y’ifu kugeza aho iri busemburwe yose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo“Nzabumbura akanwa kanjye nce imigani,Nzavuga amagambo yahishwe uhereye ku kuremwa kw’isi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Maze asezera ku bantu yinjira mu nzu, abigishwa be baramwegera bati “Dusobanurire umugani w’urukungu rwo mu murima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Arabasubiza ati “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
umurima ni isi, imbuto nziza ni zo bana b’ubwami, urukungu ni abana b’Umubi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
umwanzi warubibye ni Umwanzi, isarura ni imperuka y’isi, abasaruzi ni abamarayika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Nk’uko urukungu rurandurwa rugatwikwa, ni ko bizaba ku mperuka y’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Umwana w’umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n’inkozi z’ibibi babikure mu bwami bwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
babajugunye mu itanura ry’umuriro. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi niyumve.
Umugani w’izahabu n’imaragarita n’urushundura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
“Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’izahabu zahishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikira aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura uwo murima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
“Kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umutunzi ushaka imaragarita nziza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
abonye imaragarita imwe y’igiciro cyinshi, aragenda agura ibyo yari atunze byose ngo abone kuyigura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
“Nuko kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’urushundura bajugunya mu nyanja, ruroba ifi z’amoko yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, bakicara bagatoranyamo inziza bakazishyira mu mbehe, imbi bakazita.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Uko ni ko bizaba ku mperuka y’isi: abamarayika bazasohoka batoranye abanyabyaha mu bakiranutsi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
babajugunye mu itanura ry’umuriro, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
“Ayo magambo yose aho murayumvise?” Baramusubiza bati “Yee.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Arababwira ati “Ni cyo gitumye umwanditsi wese wigishijwe iby’ubwami bwo mu ijuru agereranywa na nyir’urugo utanga ibintu bishya n’ibya kera, abikuye mu bubiko bwe.”
Yesu asuzugurwa n’abo mu gihugu cy’iwabo (Mar 6.1-6; Luka 4.16-30)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Yesu amaze kubacira iyo migani, avayo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
ajya mu gihugu cy’iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati “Ubu bwenge n’ibi bitangaza uyu yabikuye he?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
Mbese harya si we wa mwana w’umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp57.
Ibye birabagusha. Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy’iwabo no mu nzu yabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp58.
Aho Yesu ntiyakorerayo ibitangaza byinshi abitewe n’uko batamwizeye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: