Uko Herode yishe Yohana Umubatiza (Mar 6.14-29; Luka 3.19-20; 9.7-9) |
| 1. | Icyo gihe Umwami Herode yumvise inkuru ya Yesu, |
| 2. | abwira abagaragu be ati “Uwo ni Yohana Umubatiza wazutse, ni cyo gituma akora ibitangaza.” |
| 3. | Kuko Herode yari yarafashe Yohana akamuboha, akamushyira mu nzu y’imbohe ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo, |
| 4. | kuko Yohana yari yabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko umucyura.” |
| 5. | Yifuzaga kumwica ariko atinya abantu, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi. |
| 6. | Umunsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode usohoye, umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y’abararitswe, ashimisha Herode. |
| 7. | Ni cyo cyatumye asezerana arahira ko amuha icyo amusaba cyose. |
| 8. | Na we amaze koshywa na nyina aramubwira ati “Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.” |
| 9. | Umwami arababara, ariko ategeka ko bakimuha ku bw’indahiro yarahiriye imbere y’abasangiraga na we, |
| 10. | atuma mu nzu y’imbohe ngo bace igihanga cya Yohana. |
| 11. | Bazana igihanga cye ku mbehe bagiha umukobwa, agishyira nyina. |
| 12. | Abigishwa be barazabajyana umurambo, barawuhamba maze bajya kubibwira Yesu. |
Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu (Mar 6.30-44; Luka 9.10-17; Yoh 6.1-14) |
| 13. | Yesu abyumvise arahava, agenda mu bwato ajya aho abantu bataba kwiherera. Abantu benshi babyumvise bava mu midugudu baramukurikira, baca iy’ubutaka. |
| 14. | Yomotse abona abantu benshi arabababarira, abakiriza abarwayi. |
| 15. | Umunsi ukuze, abigishwa be baramwegera bati “Aha ngaha ntihagira abantu none umunsi urakuze, sezerera abantu bajye mu birorero bihahire ibyokurya.” |
| 16. | Yesu arabasubiza ati “Ntakibajyanayo, mube ari mwe mubagaburira.” |
| 17. | Baramusubiza bati “Nta cyo dufite hano, keretse imitsima itanu n’ifi ebyiri.” |
| 18. | Arababwira ati “Nimubinzanire hano.” |
| 19. | Ategeka abantu ko bicara mu byatsi, yenda iyo mitsima itanu n’izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura iyo mitsima ayiha abigishwa be, abigishwa bayiha abantu. |
| 20. | Bararya bose barahaga, bateranya ubuvungukira bw’imitsima busigaye, bwuzura intonga cumi n’ebyiri. |
| 21. | Abariye bari nk’ibihumbi bitanu, abagore n’abana batabariwemo. |
Yesu agendesha amaguru hejuru y’amazi (Mar 6.45-56; Yoh 6.15-21) |
| 22. | Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato babanze hakurya, amare gusezerera abantu. |
| 23. | Amaze kubasezerera aragenda, azamuka umusozi wenyine ajya gusenga. Bwari bugorobye, ari yo wenyine. |
| 24. | Ariko ubwato bugeze imuhengeri buteraganwa n’umuraba, kuko umuyaga ubaturutse imbere. |
| 25. | Nuko mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y’inyanja. |
| 26. | Ariko abigishwa bamubonye agendesha amaguru hejuru y’inyanja bahagarika imitima, batakishwa n’ubwoba bati “Ni umuzimu.” |
| 27. | Ariko uwo mwanya Yesu avugana na bo ati “Nimuhumure ni jyewe, mwitinya.” |
| 28. | Petero aramusubiza ati “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y’amazi.” |
| 29. | Aramusubiza ati “Ngwino.” Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y’amazi ngo asange Yesu. |
| 30. | Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.” |
| 31. | Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?” |
| 32. | Baratambuka bajya mu bwato, umuyaga uratuza. |
| 33. | Abari mu bwato baramupfukamira, baramubwira bati “Ni ukuri uri Umwana w’Imana.” |
| 34. | Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy’i Genesareti. |
| 35. | Ab’aho baramumenya, batuma muri icyo gihugu cyose bamuzanira abarwayi bose, |
| 36. | baramwinginga ngo bakore ku nshunda z’umwenda we gusa, abazikozeho bose barakira. |