Yesu ahinyura imyigishirize y’Abafarisayo (Mar 7.1-23) |
   | 1. | Nuko Abafarisayo n’abanditsi bavuye i Yerusalemu baza aho Yesu ari baramubaza bati |
   | 2. | “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y’abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?” |
   | 3. | Na we arababaza ati “Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry’Imana imigenzo yanyu? |
   | 4. | Kuko Imana yavuze iti ‘Wubahe so na nyoko’, kandi iti ‘Ututse se cyangwa nyina bamwice.’ |
   | 5. | Ariko mwebweho muravuga muti ‘Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Icyo najyaga kugufashisha nagituye Imana,umeze atyo ntahatwa kubaha se cyangwa nyina.’ |
   | 6. | Nuko ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu. |
   | 7. | Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati |
   | 8. | ‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa, Ariko imitima yabo imba kure. |
   | 9. | Bansengera ubusa, Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’ ” |
   | 10. | Ahamagara abantu arababwira ati “Nimwumve musobanukirwe. |
   | 11. | Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.” |
   | 12. | Maze abigishwa baramwegera baramubaza bati “Uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumva ayo magambo?” |
   | 13. | Arabasubiza ati “Igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa. |
   | 14. | Nimubareke ni abarandata impumyi kandi na bo bahumye. Ariko impumyi iyo irandase indi zombi zigwa mu mwobo.” |
   | 15. | Petero aramusubiza ati “Dusobanurire uwo mugani.” |
   | 16. | Aramubaza ati “Mbese namwe ntimurajijuka? |
   | 17. | Ntimuzi yuko ikintu cyose kigiye mu kanwa kijya mu nda kikanyura mu nzira yacyo? |
   | 18. | Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu. |
   | 19. | Kuko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n’ibitutsi. |
   | 20. | Ibyo ni byo bihumanya umuntu, ariko kurisha intoki zitajabitse mu mazi ntiguhumanya umuntu.” |
Yesu akiza umukobwa w’Umunyakananikazi (Mar 7.24-30) |
   | 21. | Yesu arahava ajya mu gihugu cy’i Tiro n’i Sidoni. |
   | 22. | Umunyakananikazi aturuka muri icyo gihugu arataka cyane ati “Mwami mwene Dawidi, mbabarira, umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.” |
   | 23. | Ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa be baramwegera baramwinginga bati “Musezerere kuko adutakira inyuma.” |
   | 24. | Arabasubiza ati “Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.” |
   | 25. | Na we araza aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, ntabara.” |
   | 26. | Aramusubiza ati “Si byiza kwenda ibyokurya by’abana ngo mbijugunyire imbwa.” |
   | 27. | Na we ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo.” |
   | 28. | Maze Yesu aramusubiza ati “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.” Umukobwa we aherako arakira. |
Yesu akiza abarwayi, ahaza abantu ibihumbi bine (Mar 8.1-10) |
   | 29. | Yesu avayo ajya ku Nyanja y’i Galilaya, azamuka umusozi aricara. |
   | 30. | Abantu benshi baza aho ari, bazana abacumbagira n’ibirema, n’impumyi n’ibiragi n’abandi barwayi benshi, babarambika hasi imbere ye arabakiza, |
   | 31. | bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda, n’impumyi zireba, bahimbaza Imana y’Abisirayeli. |
   | 32. | Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira.” |
   | 33. | Abigishwa baramubaza bati “Muri ubu butayu twakura he imitsima ingana ityo yo guhaza abantu bangana batya?” |
   | 34. | Yesu na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?” Baramusubiza bati “Ni irindwi n’udufi duke.” |
   | 35. | Ategeka abantu ko bicara hasi. |
   | 36. | Yenda iyo mitsima irindwi n’udufi, arabishimira, arabimanyagura, abiha abigishwa be, na bo babiha abantu. |
   | 37. | Bose bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye, bwuzura ibitebo birindwi. |
   | 38. | Abariye bari abagabo ibihumbi bine, abagore n’abana batabariwemo. |
   | 39. | Asezerera abantu, yikira mu bwato ajya mu gihugu cy’i Magadani. |