Yesu yima Abayuda ikimenyetso (Mar 8.11-21; Luka 12.54-56) |
| 1. | Abafarisayo n’Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze. |
| 2. | Arabasubiza ati “Iyo bugorobye, muravuga muti ‘Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.’ |
| 3. | Na mu gitondo muti ‘Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’ Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by’ibihe. |
| 4. | Abantu b’iki gihe kibi bishimira ubusambanyi bashaka ikimenyetso, ariko nta cyo bazahabwa, keretse icya Yona.” Abasiga aho aragenda. |
| 5. | Abigishwa bajya hakurya ariko bibagiwe kujyana imitsima. |
| 6. | Yesu arababwira ati “Mumenye, mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo.” |
| 7. | Bariburanya ubwabo bati “Ni uko tutazanye imitsima.” |
| 8. | Yesu arabimenya arababaza ati “Mwa bafite kwizera guke mwe, igitumye mwiburanya ubwanyu ni uko mudafite imitsima? |
| 9. | Ntimurajijuka, ntimwibuka ya mitsima itanu ku bantu ibihumbi bitanu, mwujuje intonga zingahe? |
| 10. | Cyangwa ya mitsima irindwi ku bantu ibihumbi bine, mwujuje ibitebo bingahe? |
| 11. | Ni iki kibabujije kumenya yuko ntababwiye iby’imitsima? Keretse ko mwirinda umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo.” |
| 12. | Nuko bamenya yuko atababwiye ko birinda umusemburo w’imitsima, ahubwo ko birinda imyigishirize y’Abafarisayo n’iy’Abasadukayo. |
Petero ahamya ko Yesu ari Kristo (Mar 8.27-33; Luka 9.18-22; Yoh 6.66-69) |
| 13. | Nuko Yesu ajya mu gihugu cy’i Kayisariya ya Filipo abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo Umwana w’umuntu ndi nde?” |
| 14. | Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi.” |
| 15. | Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?” |
| 16. | Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” |
| 17. | Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. |
| 18. | Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’ |
| 19. | Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” |
| 20. | Maze yihanangiriza abigishwa ngo batagira uwo babwira ko ari we Kristo. |
Yesu asobanura iby’inzira y’umusaraba (Mar 8.31--9.1; Luka 9.22-27) |
| 21. | Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu. |
| 22. | Petero aramwihererana atangira kumuhana ati “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.” |
| 23. | Arahindukira abwira Petero ati “Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.” |
| 24. | Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire, |
| 25. | kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona. |
| 26. | Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe? |
| 27. | Kuko Umwana w’umuntu azazana n’abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. |
| 28. | Ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa, kugeza ubwo bazabona Umwana w’umuntu aziye mu bwami bwe.” |