Yesu ahinduka ishusho irabagirana (Mar 9.2-13; Luka 9.28-36) |
| 1. | Iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana mwene se, bajyana mu mpinga y’umusozi muremure bonyine. |
| 2. | Ahindurirwa imbere yabo, mu maso he harabagirana nk’izuba, imyenda ye yera nk’umucyo. |
| 3. | Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we. |
| 4. | Petero abwira Yesu ati “Mwami, ni byiza ubwo turi hano. Nushaka ndaca ingando eshatu hano, imwe yawe, indi ya Mose, indi ya Eliya.” |
| 5. | Akibivuga igicu kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire.” |
| 6. | Abigishwa babyumvise bikubita hasi bubamye, baratinya cyane. |
| 7. | Yesu arabegera abakoraho arababwira ati “Nimuhaguruke mwitinya.” |
| 8. | Bubura amaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine. |
| 9. | Bakimanuka umusozi, Yesu arabihanangiriza ati “Ntihagire umuntu mubwira ibyo mweretswe, kugeza aho Umwana w’umuntu azazukira.” |
| 10. | Abigishwa be baramubaza bati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?” |
| 11. | Arabasubiza ati “Ni ukuri ko Eliya akwiriye kubanza kuza, akagarura byose akabitunganya. |
| 12. | Ariko ndababwira yuko Eliya yaje ntibamumenya, ahubwo bamugira uko bashaka. N’Umwana w’umuntu ni ko bazamugira.” |
| 13. | Nuko abigishwa bamenya yuko ababwiye ibya Yohana Umubatiza. |
Yesu akiza umwana urwaye igicuri (Mar 9.14-29; Luka 9.37-43) |
| 14. | Bageze mu bantu, umuntu araza aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati |
| 15. | “Mwami, babarira umuhungu wanjye kuko arwaye igicuri, kiramubabaza cyane kuko kenshi cyane kimutura mu muriro no mu mazi. |
| 16. | Namuzaniye abigishwa bawe ntibabasha kumukiza.” |
| 17. | Yesu aramusubiza ati “Yemwe bantu b’iki gihe biyobagiza batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire hano.” |
| 18. | Yesu aramucyaha, dayimoni amuvamo, umuhungu aherako arakira. |
| 19. | Maze abigishwa begera Yesu biherereye bati “Ni iki cyatumye twebwe bitunanira kumwirukana?” |
| 20. | Arabasubiza ati “Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira. |
| 21. | Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.” |
Yesu avuga iby’urupfu rwe (Mar 9.30-32; Luka 9.43-45) |
| 22. | Bakigenda i Galilaya, Yesu arababwira ati “Umwana w’umuntu arenda kuzagambanirwa afatwe n’abantu, |
| 23. | bazamwica maze ku munsi wa gatatu azurwe.” Barababara cyane. |
| 24. | Bagera i Kaperinawumu, abantu basoresha umusoro w’ididarakama baza aho Petero ari baramubaza bati “Mbese umwigisha wanyu ntatanga ididarakama?” |
| 25. | Arabasubiza ati “Arayitanga.” Yinjiye mu nzu, Yesu aramutanguranwa aramubaza ati “Utekereza ute, Simoni? Abami bo mu isi abo baka umusoro n’ihoro ni abahe? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?” |
| 26. | Aramusubiza ati “Ni rubanda.” Yesu aramubwira ati “Nuko rero abana bo bibereye mu mudendezo. |
| 27. | Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubanze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri, uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe.” |