Somera Bibiliya kuri Telefone
Ubukuru bushimwa mu bwami bwo mu ijuru ubwo ari bwo (Mar 9.33-48; Luka 9:46-48; 15.3-7; 17.1-2)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Icyo gihe abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Ahamagara umwana muto amuhagarika hagati yabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nuko uzicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Uwemera umwana umwe muto nk’uyu mu izina ryanjye, ni jye aba yemeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“Ariko ushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu nyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Isi izaboneshwa ishyano n’ibigusha abantu, kuko ibyo bigusha bitazabura kuza, ariko uwo muntu uzana ibigusha azabona ishyano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
“Ariko ukuboko kwawe cyangwa ukuguru kwawe nibigucumuza uguce ugute kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe cyangwa ukuguru, biruta ko wajugunywa mu muriro utazima ufite amaboko yombi cyangwa amaguru yombi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Cyangwa ijisho ryawe nirikugusha urinogore urite kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ijisho rimwe gusa, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu y’umuriro ufite amaso yombi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
“Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Umwana w’umuntu yaje gukiza icyari cyazimiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
“Mbese muratekereza mute? Umuntu ufite intama ijana, imwe muri zo iyo izimiye ntasiga izo mirongo urwenda n’icyenda, akajya ku misozi agashaka iyazimiye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kandi iyo ayibonye, ndababwira ukuri yuko ayishimira cyane kurusha izo mirongo urwenda n’icyenda zitazimiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Nuko So wo mu ijuru ntashaka ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.
Uko itorero rikwiriye kugenza uwanze guhanwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
“Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
“Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
“Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.”
Umugani w’abantu babiri barimo umwenda
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Nuko Petero aramwegera aramubaza ati “Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Yesu aramusubiza ati “Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ni cyo gituma ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umwami washatse kubarana n’abagaragu be umubare w’ibyo yababikije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Abanje kubara, bamuzanira umwe muri bo yishyuza italanto inzovu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ariko kuko yari adafite ibyo kwishyura, shebuja ategeka kumugura n’umugore we n’abana be n’ibyo afite byose, ngo umwenda ushire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Umugaragu aramupfukamira aramwinginga ati ‘Mwami, nyihanganira nzakwishyura byose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Shebuja aramubabarira aramureka, amuharira umwenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
“Ariko uwo mugaragu arasohoka, asanga umugaragu mugenzi we yagurije idenariyo ijana, aramufata aramuniga, aramubwira ati ‘Nyishyura umwenda wanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Umugaragu mugenzi we yikubita hasi, aramwinginga ati ‘Nyihanganira nzakwishyura.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Ntiyakunda maze aragenda amushyira mu nzu y’imbohe, kugeza aho azamarira kwishyura umwenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Abagaragu bagenzi be babonye ibibaye barababara cyane, baragenda babibwira shebuja uko bibaye byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Maze shebuja aramuhamagara aramubwira ati ‘Wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wose kuko wanyinginze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk’uko nakubabariye?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Shebuja ararakara, amuha abasirikare kugeza aho azamarira kwishyura umwenda wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
“Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma matayo igice cya: