Abanyabwenge baramya Yesu |
| 1. | Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati |
| 2. | “Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.” |
| 3. | Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n’ab’i Yerusalemu bose, |
| 4. | ateranya abatambyi bakuru n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho. |
| 5. | Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya. Ni ko byanditswe n’umuhanuzi ngo |
| 6. | ‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda,Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda,Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware,Uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.’ ” |
| 7. | Nuko Herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri, |
| 8. | abatuma i Betelehemu ati “Nimugende musobanuze neza iby’uwo mwana. Nimumubona muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya.” |
| 9. | Bamaze kumva umwami baragenda, kandi ya nyenyeri babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, irinda igera aho uwo mwana ari ihagarara aho. |
| 10. | Babonye iyo nyenyeri baranezerwa cyane. |
| 11. | Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y’izahabu n’icyome n’ishangi. |
| 12. | Baburizwa n’Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo. |
Yosefu ahungira muri Egiputa |
| 13. | Bamaze kugenda marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.” |
| 14. | Na we aherako arabyuka ajyana umwana na nyina nijoro, ajya muri Egiputa, |
| 15. | agumayo ageza ubwo Herode amaze gutanga, ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo “Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.” |
| 16. | Herode abonye ko yatengushywe na ba banyabwenge ararakara cyane, aratuma ngo bice abana b’abahungu bose bari i Betelehemu no mu misozi yose iri bugufi bwaho, bamaze imyaka ibiri n’abatarayimara, nk’uko yagereranyije igihe yasobanuriwe n’abo banyabwenge. |
| 17. | Ni bwo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo |
| 18. | “Induru yumvikaniye i Rama,Yo kurira no kuboroga kwinshi,Rasheli aririra abana be,Yanga guhozwa kuko batakiriho.” |
| 19. | Herode amaze gupfa, marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ari mu Egiputa ati |
| 20. | “Byuka usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.” |
| 21. | Arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Isirayeli. |
| 22. | Ariko yumvise yuko Arikelayo yimye i Yudaya aha se Herode atinya kujyayo, abwirizwa n’Imana mu nzozi ajya mu gihugu cy’i Galilaya, |
| 23. | atura mu mudugudu witwa i Nazareti ngo ibyavuzwe n’abahanuzi bisohore ngo “Azitwa Umunazareti.” |