Umugani w’abahinzi bo mu ruzabibu |
   | 1. | “Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe. |
   | 2. | Asezerana n’abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe. |
   | 3. | Isaha eshatu arasohoka, asanga abandi bahagaze mu iguriro nta cyo bakora, |
   | 4. | na bo arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye ndi bubahe ibikwiriye.’ |
   | 5. | Baragenda. Yongera gusohoka mu isaha esheshatu n’isaha cyenda, abigenza atyo. |
   | 6. | Isaha zibaye cumi n’imwe arasohoka, asanga abandi bahagaze arababaza ati ‘Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?’ |
   | 7. | Baramusubiza bati ‘Kuko ari nta waduhaye umurimo.’ Arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye.’ |
   | 8. | “Bugorobye nyir’uruzabibu abwira igisonga cye ati ‘Hamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire ku ba nyuma ugeze ku ba mbere.’ |
   | 9. | Abatangiye mu isaha cumi n’imwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe. |
   | 10. | Ababanje baje bibwira ko bahembwa ibirutaho, ariko umuntu wese ahembwa idenariyo imwe. |
   | 11. | Bazihawe bitotombera nyir’uruzabibu bati |
   | 12. | ‘Aba ba nyuma bakoze isaha imwe, ubanganyije natwe abahingitse umunsi wose tuvunika, twicwa n’izuba!’ |
   | 13. | “Na we asubiza umwe muri bo ati ‘Mugenzi wanjye, sinkugiriye nabi. Ntuzi ko twasezeranye idenariyo imwe? |
   | 14. | Ngiyo yijyane ugende. Ko nshatse guhemba uwa nyuma nkawe, |
   | 15. | mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!’ |
   | 16. | “Uko ni ko ab’inyuma bazaba ab’imbere, kandi ab’imbere bazaba ab’inyuma.” |
Yesu avuga iby’urupfu rwe (Mar 10.32-34; Luka 18.31-34) |
   | 17. | Yesu yenda kuzamuka ngo ajye i Yerusalemu, yihererana n’abo cumi na babiri, ababwirira mu nzira ati |
   | 18. | “Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w’umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n’abanditsi, bamucire urubanza rwo kumwica. |
   | 19. | Bazamugambanira mu bapagani bamushinyagurire, bamukubite imikoba bamubambe, ku munsi wa gatatu azazurwa.” |
Ubukuru bwo mu bwami bw’Imana (Mar 10.35-45) |
   | 20. | Maze nyina wa bene Zebedayo azana n’abana be aho ari, aramupfukamira ngo agire icyo amusaba. |
   | 21. | Na we aramubaza ati “Urashaka iki?” Aramusubiza ati “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.” |
   | 22. | Yesu aramusubiza ati “Ntimuzi icyo musaba. Mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho?” Bati “Turabibasha.” |
   | 23. | Arababwira ati “Ni ukuri igikombe cyanjye muzakinyweraho, ariko kwicara iburyo bwanjye n’ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije.” |
   | 24. | Ba bandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi. |
   | 25. | Yesu arabahamagara arababwira ati “Muzi yuko abami b’abanyamahanga babatwaza igitugu, n’abakomeye babo bahawe kubategeka. |
   | 26. | Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, |
   | 27. | kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu, |
   | 28. | nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.” |
Yesu ahumura impumyi ebyiri (Mar 10.46-52; Luka 18.35-43) |
   | 29. | Bakiva i Yeriko, abantu benshi baramukurikira. |
   | 30. | Impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rw’inzira, zumvise yuko Yesu ahanyura, zirataka cyane ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.” |
   | 31. | Abantu barazicyaha ngo zihore, ariko zirushaho gutaka ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.” |
   | 32. | Yesu arahagarara arazihamagara, arazibaza ati “Murashaka ko mbagirira nte?” |
   | 33. | Ziramusubiza ziti “Mwami, amaso yacu ahumuke.” |
   | 34. | Yesu azigirira imbabazi akora ku maso yazo, uwo mwanya zirahumuka, baramukurikira. |