Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe (Mar 11.1-11; Luka 19.28-40; Yoh 12.12-19) |
| 1. | Bageze bugufi bw’i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri |
| 2. | arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo, muziziture muzinzanire. |
| 3. | Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.” |
| 4. | Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo |
| 5. | “Mubwire umukobwa w’i Siyoni muti ‘Dore umwami wawe aje aho uri, Ari uw’ineza ahetswe n’indogobe, N’icyana cy’indogobe.’ ” |
| 6. | Ba bigishwa baragenda bakora nk’uko Yesu yabategetse, |
| 7. | bazana indogobe n’iyayo baziteguraho imyenda yabo, ayicaraho. |
| 8. | Haza rubanda rwinshi, abenshi muri bo basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y’ibiti bayasasa mu nzira. |
| 9. | Itara ry’abantu bamushagaye bararangurura bati “Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka! Hoziyana ahasumba hose!” |
| 10. | Ageze i Yerusalemu ab’umurwa bose barashika, barabaza bati “Uriya ni nde?” |
| 11. | Barabasubiza bati “Ni umuhanuzi Yesu w’i Nazareti y’i Galilaya.” |
Yesu yirukana abaguriraga mu rusengero (Mar 11.15-18; Luka 19.45-48; Yoh 2.13-22) |
| 12. | Nuko Yesu yinjira mu rusengero rw’Imana, yirukanamo abaruguriragamo bose, yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’abaguraga inuma, |
| 13. | arababwira ati “Byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.” |
| 14. | Nuko impumyi n’ibirema bamusanga mu rusengero arabakiza. |
| 15. | Ariko abatambyi bakuru n’abanditsi babonye ibitangaza akoze, n’abana bavugiye mu rusengero amajwi arenga bati “Hoziyana mwene Dawidi”, bararakara. |
| 16. | Baramubaza bati “Aho urumva ibyo aba bavuga?” Yesu arabasubiza ati “Yee, ntimwari mwasoma ngo ‘Mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?” |
| 17. | Arabasiga asohoka mu murwa, ajya i Betaniya ararayo. |
Yesu avuma igiti cyitwa umutini (Mar 11.12-14,19-24) |
| 18. | Bukeye bwaho mu gitondo kare asubira mu murwa, arasonza. |
| 19. | Abona umutini iruhande rw’inzira arawegera, asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa, arawubwira ati “Ntukere imbuto iteka ryose.” Muri ako kanya uruma. |
| 20. | Abigishwa babibonye baratangara bati “Mbega uhereye ko wuma muri ako kanya?” |
| 21. | Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mufite kwizera mudashidikanya, mutakora nk’iby’umutini gusa, ahubwo mwabwira n’uyu musozi muti ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, byabaho. |
| 22. | Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose.” |
Abatambyi babaza Yesu aho yakuye ububasha bwe (Mar 11.27-33; Luka 20.1-8) |
| 23. | Yinjiye mu rusengero, abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko baza aho ari yigisha, baramubaza bati “Ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?” |
| 24. | Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe, nimurinsubiza nanjye ndababwira ubutware buntera kubikora. |
| 25. | Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru cyangwa ni mu bantu?” Nuko biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga yuko kwavuye mu ijuru aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’ |
| 26. | Nituvuga yuko kwavuye mu bantu, dutinya ko abantu batugaya kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.” |
| 27. | Ni ko gusubiza Yesu bati “Ntitubizi.” Na we arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo. |
| 28. | “Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati ‘Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.’ |
| 29. | Na we aramusubiza ati ‘Ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda. |
| 30. | Se asanga uwa kabiri amubwira atyo, na we aramusubiza ati ‘Ndagiye data’, ariko ntiyajyayo. |
| 31. | Muri abo bombi ni nde wakoze icyo se ashaka?” Baramusubiza bati “Ni uwa mbere.” Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko abakoresha b’ikoro n’abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw’Imana. |
| 32. | Dore Yohana yaje muri mwe agendera mu nzira yo gukiranuka ntimwamwemera, nyamara abakoresha b’ikoro n’abamaraya bo baramwemeye, ariko nubwo mwabibonye mutyo ntimurakihana ngo mumwemere. |
Umugani w’abahinzi bimye shebuja imyaka ye (Mar 12.1-12; Luka 20.9-19) |
| 33. | “Mwumve undi mugani: Habayeho umuntu wari ufite urugo, atera uruzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu. |
| 34. | Nuko igihe cyo gusarura cyenda kugera, atuma abagaragu be ku bahinzi ngo babahe imbuto ze. |
| 35. | Maze abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita undi baramwica, undi bamutera amabuye. |
| 36. | Yongera gutuma abandi bagaragu baruta aba mbere, na bo babagira batyo. |
| 37. | Hanyuma abatumaho umwana we ati ‘Bazubaha umwana wanjye.’ |
| 38. | Maze abahinzi babonye mwene shebuja baravugana bati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’ |
| 39. | Nuko baramufata bamwirukana mu ruzabibu, baramwica. |
| 40. | “Mbese nyir’uruzabibu naza, abo bahinzi azabagenza ate?” |
| 41. | Baramusubiza bati “Abo bagome azabarimbura bibi, maze uruzabibu arusigemo abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto za rwo igihe cya zo.” |
| 42. | Yesu arababaza ati “Ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo ‘Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka! Ibyo byavuye ku Uwiteka, Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’ |
| 43. | “Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo. |
| 44. | Kandi uzagwira iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira wese, rizamumenagura rimugire ifu.” |
| 45. | Abatambyi bakuru n’Abafarisayo bumvise imigani ye bamenya yuko ari bo avuga. |
| 46. | Bashaka kumufata ariko batinya rubanda, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi. |