Ibyerekeye kurimbuka kwa Yerusalemu, no kugaruka kwa Yesu (Mar 13.1-27; Luka 21.5-28) |
| 1. | Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero. |
| 2. | Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.” |
| 3. | Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” |
| 4. | Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, |
| 5. | kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi. |
| 6. | Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. |
| 7. | Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe. |
| 8. | Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa. |
| 9. | “Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye. |
| 10. | Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane. |
| 11. | N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi. |
| 12. | Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. |
| 13. | Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. |
| 14. | Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize. |
| 15. | “Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere), |
| 16. | icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi, |
| 17. | n’uzaba ari hejuru y’inzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye, |
| 18. | n’uzaba ari mu mirima ye ntazasubira imuhira ngo azane umwenda we. |
| 19. | Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano. |
| 20. | Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato, |
| 21. | kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. |
| 22. | Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n’umwe, ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho. |
| 23. | “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n’undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere. |
| 24. | Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka. |
| 25. | Dore mbibabwiye bitaraba. |
| 26. | “Nuko nibababwira bati ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere. |
| 27. | Kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba. |
| 28. | “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira. |
| 29. | “Ariko hanyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya ‘Izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’ |
| 30. | Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi. |
| 31. | Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo. |
Uko bizamera ubwo Yesu azagaruka (Mar 13.28-37; Luka 17:26-37; 21.29-33) |
| 32. | “Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi. |
| 33. | Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi. |
| 34. | Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera. |
| 35. | Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato. |
| 36. | “Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine. |
| 37. | Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba, |
| 38. | kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, |
| 39. | ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba. |
| 40. | Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare, |
| 41. | abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare. |
| 42. | “Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho. |
| 43. | Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. |
| 44. | Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo. |
Umugani w’abagaragu babiri (Luka 12.41-48) |
| 45. | “Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo? |
| 46. | Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora. |
| 47. | Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose. |
| 48. | Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati ‘Databuja aratinze’, |
| 49. | maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi, |
| 50. | shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi, |
| 51. | amucemo kabiri amuhanane n’indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo. |