Umugani w’abakobwa cumi |
   | 1. | “Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. |
   | 2. | Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. |
   | 3. | Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta, |
   | 4. | ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo. |
   | 5. | Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira. |
   | 6. | “Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!’ |
   | 7. | Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo. |
   | 8. | Abapfu babwira abanyabwenge bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’ |
   | 9. | Ariko abanyabwenge barabahakanira bati ‘Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.’ |
   | 10. | Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa. |
   | 11. | “Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘Nyakubahwa, dukingurire.’ |
   | 12. | Na we arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ntabazi.’ |
   | 13. | “Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe. |
Umugani w’abagaragu bahawe italanto(Luka 19.11-27) |
   | 14. | “Bizaba nk’iby’umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye, |
   | 15. | aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka. |
   | 16. | Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu. |
   | 17. | N’uwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramo izindi ebyiri. |
   | 18. | Ariko uwahawe imwe aragenda acukura umwobo, ahishamo italanto ya shebuja. |
   | 19. | “Maze iminsi myinshi ishize, shebuja w’abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w’ibyo yabasigiye. |
   | 20. | Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu ati ‘Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu.’ |
   | 21. | Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’ |
   | 22. | “N’uwahawe italanto ebyiri araza aravuga ati ‘Databuja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemo izindi ebyiri.’ |
   | 23. | Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’ |
   | 24. | “N’uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye |
   | 25. | ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. dore ngiyo, ibyawe urabifite.’ |
   | 26. | “Ariko shebuja aramusubiza ati ‘Wa mugaragu mubi we, wa munyabute we, ko wari uzi ko nsarura aho ntabibye, mpunika ibyo ntagosoye, |
   | 27. | italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza ukampana iyanjye n’inyungu yayo? |
   | 28. | Nuko nimuyimwake, muyihe ufite italanto cumi. |
   | 29. | Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa n’icyo yari afite. |
   | 30. | N’uyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’ |
Gucirwaho iteka |
   | 31. | “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe. |
   | 32. | Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene, |
   | 33. | intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso. |
   | 34. | Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi, |
   | 35. | kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, |
   | 36. | nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.’ |
   | 37. | “Abakiranutsi bazamubaza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo unywa? |
   | 38. | Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika? |
   | 39. | Kandi twakubonye ryari urwaye, cyangwa uri mu nzu y’imbohe tuza kugusura?’ |
   | 40. | Umwami azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.’ |
   | 41. | “Azabwira n’abari ibumoso ati ‘Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be, |
   | 42. | kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa, |
   | 43. | nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu y’imbohe ntimwansura.’ |
   | 44. | “Na bo bazamusubiza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje, cyangwa ufite inyota, cyangwa uri umushyitsi, cyangwa wambaye ubusa, cyangwa urwaye, cyangwa uri mu nzu y’imbohe, ntitwagukorera?’ |
   | 45. | Azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, nanjye mutabinkoreye.’ |
   | 46. | Abo bazajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.” |