Bajya inama yo kwica Yesu (Mar 14.1-2; Luka 22.1-2; Yoh 11.45-53) |
| 1. | Nuko Yesu arangije ayo magambo yose abwira abigishwa be ati |
| 2. | “Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w’umuntu azagambanirwa abambwe.” |
| 3. | Maze abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw’Umutambyi mukuru witwaga Kayafa |
| 4. | bagira inama hamwe yo koshyoshya Yesu ngo babone uko bamufata, bamwice. |
| 5. | Ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, kugira ngo bidatera abantu imidugararo.” |
Yesu asigirwa amavuta mu nzu ya Simoni umubembe (Mar 14.3-9; Yoh 12.1-8) |
| 6. | Yesu ari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe, |
| 7. | umugore aza aho ari afite umukondo w’amavuta meza, ameze nk’amadahano y’igiciro cyinshi cyane, ayamusuka ku mutwe yicaye arya. |
| 8. | Abigishwa babibonye bararakara bati “Aya mavuta apfiriye iki ubusa, |
| 9. | ko yajyaga kugurwa impiya nyinshi zigafasha abakene?” |
| 10. | Ariko Yesu abimenye arababaza ati “Uyu mugore muramuterera iki agahinda, ko ankoreye umurimo mwiza? |
| 11. | Abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka. |
| 12. | Igitumye uyu mugore ansukaho ayo mavuta ku mubiri, ni ukuwutunganiriza guhambwa. |
| 13. | Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.” |
Yuda agurisha Yesu (Mar 14.10-11; Luka 22.3-6) |
| 14. | Hanyuma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota, asanga abatambyi bakuru |
| 15. | arababaza ati “Mwampa iki nkamubagenzereza?” Bamugerera ibice by’ifeza mirongo itatu, |
| 16. | aherako ashaka uburyo yamubagenzereza. |
Yesu n’abigishwa be basangira ibya Pasika (Mar 14.12-21; Luka 22.7-14,21-23; Yoh 13.21-30) |
| 17. | Ku munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe, abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Urashaka ko dutunganiriza he aho uri burire ibya Pasika?” |
| 18. | Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be.’ ” |
| 19. | Abigishwa bagenza uko Yesu yababwiye, baringaniza ibya Pasika. |
| 20. | Bugorobye yicarana n’abigishwa cumi na babiri ngo basangire. |
| 21. | Bakirya arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko umwe muri mwe ari bungambanire.” |
| 22. | Barababara cyane, baherako bamubaza umwe umwe bati “Mwami, ni jye?” |
| 23. | Na we arabasubiza ati “Uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uri bungambanire. |
| 24. | Umwana w’umuntu aragenda nk’uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w’umuntu azabona ishyano, ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba ataravutse.” |
| 25. | Yuda uwo wari ugiye kumugambanira aramubaza ati “Mwigisha, ni jye?” Aramusubiza ati “Wakabimenye.” |
Yesu atanga ifunguro ryera (Mar 14.22.26; Luka 22.14-20; 1 Kor 11.23-26) |
| 26. | Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.” |
| 27. | Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese, |
| 28. | kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha. |
| 29. | Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.” |
| 30. | Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono. |
Yesu ahanura ko Petero ari bumwihakane gatatu (Mar 14.27-31; Luka 22.31-34; Yoh 13.36-38) |
| 31. | Maze Yesu arababwira ati “Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama usandare.’ |
| 32. | Ariko nimara kuzurwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.” |
| 33. | Maze Petero aramusubiza ati “Nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.” |
| 34. | Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro, inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.” |
| 35. | Petero aramubwira ati “Naho byatuma mpfana nawe, na bwo sindi bukwihakane na hato.” N’abandi bigishwa bose bavuga batyo. |
Yesu asengana umubabaro ari i Getsemani (Mar 14.32-42; Luka 22.39-46; Yoh 18.1) |
| 36. | Maze Yesu agerana na bo ahitwa i Getsemani, abwira abigishwa be ati “Nimube mwicaye aha nigire hariya nsenge.” |
| 37. | Ajyana Petero na bene Zebedayo bombi, atangira kubabara no guhagarika umutima cyane. |
| 38. | Maze arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica. Mugume hano, mubane maso nanjye.” |
| 39. | Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.” |
| 40. | Agaruka aho abigishwa bari asanga basinziriye, abaza Petero ati “Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe? |
| 41. | Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.” |
| 42. | Yongera kugenda ubwa kabiri arasenga ati “Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba.” |
| 43. | Yongeye kugaruka asanga basinziriye, kuko amaso yabo aremereye. |
| 44. | Arongera abasiga aho aragenda, asenga ubwa gatatu avuga amagambo amwe n’aya mbere. |
| 45. | Maze agaruka aho abigishwa bari arababwira ati “Musinzire noneho, muruhuke. Dore igihe kirenda gusohora, Umwana w’umuntu agambaniwe mu maboko y’abanyabyaha. |
| 46. | Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.” |
Bafata Yesu (Mar 14.43-50; Luka 22.47-53; Yoh 18.2-12) |
| 47. | Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n’igitero kinini gifite inkota n’inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko. |
| 48. | Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo mumufate.” |
| 49. | Uwo mwanya yegera Yesu aramubwira ati “Ni amahoro Mwigisha”, aramusomagura. |
| 50. | Yesu aramubwira ati “Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye.” Maze baraza basumira Yesu, baramufata. |
| 51. | Umwe muri abo bari kumwe na Yesu arambura ukuboko, akura inkota ye, ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru, amuca ugutwi. |
| 52. | Maze Yesu aramubwira ati “Subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota. |
| 53. | Mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basaga legiyoni cumi n’ebyiri? |
| 54. | Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?” |
| 55. | Uwo mwanya Yesu abaza igitero ati “Harya muhurujwe no kumfata nk’uko muzira umwambuzi, mufite inkota n’inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, kuki mutamfashe? |
| 56. | Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bisohore.” Nuko abigishwa bose baramuhana, barahunga. |
Abatambyi bacira Yesu urubanza rwo gupfa (Mar 14.53-65; Luka 22.54-55,63-71; Yoh 18.12-24) |
| 57. | Abafashe Yesu bamujyana kwa Kayafa Umutambyi mukuru, ari ho abanditsi n’abakuru bari bateraniye. |
| 58. | Petero amukurikira arenga ahinguka agera ku rugo rw’Umutambyi mukuru, arujyamo yicarana n’abagaragu ngo arebe amaherezo. |
| 59. | Maze abatambyi bakuru n’abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego by’ibinyoma ngo babone uko bamwica, |
| 60. | barabibura nubwo haje abagabo b’ibinyoma benshi. Hanyuma haza babiri |
| 61. | baravuga bati “Uyu yagize ngo yabasha gusenya urusengero rw’Imana, akarwubaka mu minsi itatu.” |
| 62. | Umutambyi mukuru arahaguruka aramubaza ati “Ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?” |
| 63. | Yesu aricecekera. Umutambyi mukuru aramubwira ati “Nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w’Imana.” |
| 64. | Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye, kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.” |
| 65. | Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Arigereranije. Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. |
| 66. | Muratekereza iki?” Baramusubiza bati “Akwiriye kwicwa.” |
| 67. | Nuko bamucira amacandwe mu maso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshyi bati |
| 68. | “Duhanure Kristo, ni nde ugukubise?” |
Petero yihakana Yesu (Mar 14.66-72; Luka 22.54-62; Yoh 18.15-18,25-27) |
| 69. | Ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo, umuja aramwegera aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w’Umunyagalilaya.” |
| 70. | Maze abihakanira imbere ya bose ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo.” |
| 71. | Arasohoka ageze mu bikingi by’amarembo undi muja aramubona, abwira abahari ati “N’uyu yari kumwe na Yesu w’i Nazareti.” |
| 72. | Yongera kubihakana arahira ati “Uwo muntu simuzi.” |
| 73. | Hashize umwanya muto, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati “Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.” |
| 74. | Maze atangira kwivuma no kurahira ati “Uwo muntu simuzi.” Muri ako kanya inkoko irabika. |
| 75. | Petero yibuka ijambo Yesu yari yavuze ati “Inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.” Arasohoka ararira cyane. |