Bashyira Yesu Pilato (Mar 15.1; Luka 23.1-2; Yoh 18.28-32) |
   | 1. | Umuseke utambitse, abatambyi bakuru bose n’abakuru b’ubwo bwoko bigira inama yo kwica Yesu. |
   | 2. | Baramuboha, baramujyana bamushyira umutegeka Pilato. |
Yuda yiyahura (Ibyak 1.16-19) |
   | 3. | Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati |
   | 4. | “Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Ariko bo baramusubiza bati “Biramaze! Ni ibyawe.” |
   | 5. | Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika. |
   | 6. | Ariko abatambyi bakuru bajyana bya bice by’ifeza baravuga bati “Amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubiko bw’Imana, kuko ari ibiguzi by’amaraso.” |
   | 7. | Bajya inama bazigura isambu y’umubumbyi, ngo ijye ihambwamo abashyitsi. |
   | 8. | Ni cyo gituma iyo sambu yitwa Isambu y’amaraso na bugingo n’ubu. |
   | 9. | Ni bwo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo “Bajyanye ibice by’ifeza mirongo itatu, ari cyo giciro cy’uwo baciriye, uwo bamwe mu Bisirayeli baciriye, |
   | 10. | babigura isambu y’umubumbyi nk’uko Uwiteka yanyeretse.” |
Pilato acira Yesu urubanza (Mar 15.1-15; Luka 23.1-25; Yoh 18.28--19:16) |
   | 11. | Ubwo Yesu yari ahagaze imbere y’umutegeka. Umutegeka aramubaza ati “Ni wowe mwami w’Abayuda?” Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye.” |
   | 12. | Abatambyi bakuru n’abakuru baramurega, ariko ntiyagira icyo yireguza na hato. |
   | 13. | Maze Pilato aramubaza ati “Ntiwumvise ko bagushinje byinshi?” |
   | 14. | Ariko ntiyamusubiza ijambo na rimwe, bituma umutegeka yumirwa cyane. |
   | 15. | Muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye umutegeka yagiraga akamenyero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo bashakaga. |
   | 16. | Icyo gihe bari bafite imbohe y’ikimenywabose, yitwaga Baraba. |
   | 17. | Nuko bateranye Pilato arababaza ati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?” |
   | 18. | Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije. |
   | 19. | Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y’imanza, umugore we amutumaho ati “Ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.” |
   | 20. | Ariko abatambyi bakuru n’abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu. |
   | 21. | Nuko umutegeka yongera kubabaza ati “Muri abo bombi, uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?” Bati “Ni Baraba.” |
   | 22. | Pilato arabasubiza ati “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?” Bose bati “Nabambwe!” |
   | 23. | Na we arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?” Ariko barushaho gusakuza cyane bati “Nabambwe!” |
   | 24. | Nuko Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi akarabira imbere y’abantu ati “Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw’amaraso y’uyu mukiranutsi, birabe ibyanyu.” |
   | 25. | Abantu bose baramusubiza bati “Amaraso ye natubeho no ku bana bacu.” |
   | 26. | Maze ababohorera Baraba, ariko amaze gukubita Yesu imikoba, aramutanga ngo abambwe. |
Abasirikare bashinyagurira Yesu (Mar 15.15-20; Yoh 19.2-3) |
   | 27. | Maze abasirikare b’umutegeka bajyana Yesu mu rukiko, bamuteraniranirizaho ingabo zose. |
   | 28. | Baramucuza, bamwambika umwenda w’umuhemba, |
   | 29. | baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, n’urubingo mu kuboko kwe kw’iburyo baramupfukamira, baramushinyagurira bati “Ni amahoro, mwami w’Abayuda!” |
   | 30. | Bamucira amacandwe, benda rwa rubingo barumukubita mu mutwe. |
   | 31. | Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda, bamwambika imyenda ye bamujyana kumubamba. |
Yesu abambwa (Mar 15.21-32; Luka 23.26-43; Yoh 19.17-27) |
   | 32. | Bagisohoka, bahura n’Umunyakurene witwaga Simoni, uwo bamuhata kujyana na bo ngo yikorere umusaraba wa Yesu. |
   | 33. | Bageze ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo i Nyabihanga, |
   | 34. | bamuha vino ivanze n’indurwe ngo anywe, asogongeye yanga kuyinywa. |
   | 35. | Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye, barayifindira, |
   | 36. | bicara aho baramurinda. |
   | 37. | Bashyira hejuru y’umutwe we ibirego bamureze, byanditswe ngo “UYU NI YESU, UMWAMI W’ABAYUDA.” |
   | 38. | Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe iburyo bwe undi ibumoso. |
   | 39. | Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe |
   | 40. | baravuga bati “Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize. Niba uri Umwana w’Imana, manuka uve ku musaraba.” |
   | 41. | Abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru na bo bashinyagura batyo bati |
   | 42. | “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w’Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera. |
   | 43. | Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ‘Ndi Umwana w’Imana.’ ” |
   | 44. | N’abambuzi babambanywe na we, na bo bamutuka batyo. |
Urupfu rwa Yesu (Mar 15.33-41; Luka 23.44-49; Yoh 19.28-30) |
   | 45. | Uhereye ku isaha ya gatandatu haba ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaha ya cyenda. |
   | 46. | Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” |
   | 47. | Ariko bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati “Umva wa mugabo arahamagara Eliya.” |
   | 48. | Uwo mwanya umwe muri bo arirukanka, yenda sipongo ayuzuza inzoga isharira, ayishyira ku rubingo arayimushomesha. |
   | 49. | Ariko abandi bati “Ba uretse turebe ko Eliya aza kumukiza.” |
   | 50. | Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga. |
Ibitangaza byabaye Yesu amaze gutanga |
   | 51. | Umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, isi iratigita, ibitare birameneka, |
   | 52. | ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z’abera bari barasinziriye zirazurwa, |
   | 53. | bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi. |
   | 54. | Umutware utwara umutwe w’abasirikare n’abari kumwe na we barinda Yesu, babonye igishyitsi n’ibibaye baratinya cyane bati “Ni ukuri, uyu yari Umwana w’Imana.” |
   | 55. | Hariho n’abagore benshi bari bahagaze kure bareba, ni bo bakurikiye Yesu ava i Galilaya, baramukorera. |
   | 56. | Muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yosefu, na nyina wa bene Zebedayo. |
Yosefu ahamba YesuB(Mar 15.42-47; Luka 23.50-56; Yoh 19.38-42) |
   | 57. | Nuko nimugoroba haza umuntu w’umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yosefu, kandi na we yari umwigishwa wa Yesu. |
   | 58. | Uwo ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu, maze Pilato ategeka ko bayimuha. |
   | 59. | Yosefu ajyana intumbi, ayizingira mu mwenda w’igitare wera, |
   | 60. | ayishyira mu mva ye nshya, iyo yakorogoshoye mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w’imva, aragenda. |
   | 61. | Mariya Magadalena na Mariya wundi bari bahari bicaye berekeye imva. |
Barinda imva ya Yesu |
   | 62. | Nuko bukeye bwaho, ari wo munsi wakurikiraga uwo Kwitegura, abatambyi bakuru n’Abafarisayo bateranira kwa Pilato. |
   | 63. | Baramubwira bati “Mutware, twibutse yuko wa mubeshyi akiri muzima yagize ngo iminsi itatu nishira azazuka. |
   | 64. | Nuko tegeka barinde igituro cyane bazageze ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse, maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere.” |
   | 65. | Pilato arababwira ati “Ngaba abarinzi, nimugende mukirindishe uko mubizi.” |
   | 66. | Na bo baragenda barindisha igituro, bahoma ubushishi ku gitare kugira ngo bagiteranye n’umunwa w’igituro, babushyiraho ikimenyetso abarinzi bahari. |