Kuzuka kwa Yesu (Mar 16.1-10; Luka 24.1-12; Yoh 20.1-18) |
   | 1. | Nuko umunsi w’isabato ushize, ku wa mbere w’iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro. |
   | 2. | Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w’Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho. |
   | 3. | Ishusho ye yasaga n’umurabyo, n’imyenda ye yeraga nk’urubura. |
   | 4. | Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba bahinda imishitsi, basa n’abapfuye. |
   | 5. | Ariko marayika abwira abagore ati “Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe. |
   | 6. | Ntari hano kuko yazutse nk’uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye. |
   | 7. | Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse, kandi azababanziriza kujya i Galilaya. Iyo ni ho muzamubonera dore ndabibabwiye.” |
   | 8. | Bava mu gituro vuba bafite ubwoba n’ibinezaneza byinshi, birukanka bajya kubibwira abigishwa be. |
   | 9. | Maze Yesu ahura na bo arababwira ati “Ni amahoro!” Baramwegera bamufata ku birenge, baramupfukamira. |
   | 10. | Maze Yesu arababwira ati “Mwitinya, nimugende mubwire bene Data bajye i Galilaya, ni ho bazambonera.” |
   | 11. | Bakigenda, bamwe muri ba barinzi bajya mu murwa babwira abatambyi bakuru ibyabaye byose. |
   | 12. | Bateranira hamwe n’abakuru bajya inama, bagurira abasirikare ifeza nyinshi |
   | 13. | bati “Mujye muvuga muti ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’ |
   | 14. | Umutegeka naramuka abyumvise tuzamwemeza, namwe tuzabakiza amakuba.” |
   | 15. | Nuko baherako bijyanira ifeza, babigenza uko bohejwe. Iryo jambo ryamamara mu Bayuda na bugingo n’ubu. |
Yesu atuma abigishwa be mu mahanga yose (Mar 16.14-18; Luka 24.36-49; Yoh 20.19-23; Ibyak 1.6-8) |
   | 16. | Nuko abigishwa cumi n’umwe bajya i Galilaya ku musozi Yesu yabategetse. |
   | 17. | Bamubonye baramupfukamira, ariko bamwe barashidikanya. |
   | 18. | Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. |
   | 19. | Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, |
   | 20. | mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” |