Ntimukagaye abandi mwiretse (Luka 6.37-38,41-42) |
| 1. | “Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, |
| 2. | kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe. |
| 3. | Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? |
| 4. | Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe’, kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe? |
| 5. | Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so. |
| 6. | “Ibyejejwe by’Imana ntimukabihe imbwa, kandi n’imaragarita zanyu ntimukazite imbere y’ingurube, kugira ngo zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya. |
| 7. | “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa. |
| 8. | Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa. |
| 9. | Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye, |
| 10. | cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka? |
| 11. | Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye? |
| 12. | “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe. |
Irembo rifunganye (Luka 13.23-24) |
| 13. | “Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. |
| 14. | Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. |
| 15. | “Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana. |
| 16. | Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu? |
| 17. | Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi. |
| 18. | Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza. |
| 19. | Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro. |
| 20. | Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo. |
| 21. | “Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. |
| 22. | Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ |
| 23. | Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.’ |
Inzu yo ku rutare n’iyo ku musenyi (Luka 6.47-49) |
| 24. | “Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, |
| 25. | imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare. |
| 26. | “Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi, |
| 27. | imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.” |
| 28. | Yesu amaze kuvuga ayo magambo yose ba bantu batangazwa no kwigisha kwe, |
| 29. | kuko yabigishaga nk’ufite ubutware, ntase n’abanditsi babo. |