Akiza ikirema gihetswe na bane, amaze kukibabarira ibyaha (Mar 2.3-12; Luka 5.18-26) |
| 1. | Yikira mu bwato arambuka, agera mu mudugudu w’iwabo. |
| 2. | Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.” |
| 3. | Abanditsi bamwe baribwira bati “Uyu arigereranije.” |
| 4. | Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati “Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu? |
| 5. | Icyoroshye ni ikihe? Ni ukuvuga nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byuka ugende’? |
| 6. | Ariko mumenye yuko Umwana w’umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati “Byuka wikorere ingobyi yawe utahe.” |
| 7. | Arabyuka aragenda, arataha. |
| 8. | Abantu babibonye baratangara, bahimbaza Imana yahaye abantu ubutware bungana butyo. |
Ahamagara Matayo (Mar 2.13-22; Luka 5.27-38) |
| 9. | Yesu avayo, akigenda abona umuntu witwaga Matayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.” Arahaguruka, aramukurikira. |
| 10. | Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu bafungura, haza abakoresha b’ikoro benshi n’abanyabyaha, basangira na Yesu n’abigishwa be. |
| 11. | Abafarisayo babibonye babaza abigishwa be bati “Ni iki gitumye umwigisha wanyu asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?” |
| 12. | Abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. |
| 13. | Ariko nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo.’ Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.” |
| 14. | Maze haza abigishwa ba Yohana baramubaza bati “Ni iki gituma twebwe n’Abafarisayo twiyiriza ubusa kenshi, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?” |
| 15. | Yesu arabasubiza ati “Abasangwa ntibabasha kugira agahinda bakiri kumwe n’umukwe, ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa. |
| 16. | “Nta wutera ikiremo cy’igitambaro gishya ku mwenda ushaje kuko icyo kiremo cyaca umwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari. |
| 17. | Kandi nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino y’umutobe isukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.” |
Azura umukobwa wa Yayiro (Mar 5.22-43; Luka 8.40-56) |
| 18. | Akibabwira ayo magambo, haza umutware aramupfukamira, aramubwira ati “Umukobwa wanjye amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe arahembuka.” |
| 19. | Yesu arahaguruka, amukurikirana n’abigishwa be. |
| 20. | Nuko hari umugore uri mu mugongo wari abimaranye imyaka cumi n’ibiri, amuturuka inyuma akora ku nshunda z’umwenda we, |
| 21. | kuko yibwiraga ati “Ninkora umwenda we gusa ndakira.” |
| 22. | Yesu arahindukira amubonye aramubwira ati “Mwana wanjye, komera. Kwizera kwawe kuragukijije.” Umugore akira uwo mwanya. |
| 23. | Yesu ageze mu muryango w’inzu y’uwo mutware, abona abavuza imyirongi n’abantu benshi baboroga |
| 24. | arababwira ati “Nimuhave kuko agakobwa kadapfuye, ahubwo karasinziriye.” Baramuseka cyane. |
| 25. | Abantu bamaze guhezwa yinjira mu nzu, agafata ukuboko karabyuka. |
| 26. | Iyo nkuru yamamara muri icyo gihugu cyose. |
Ahumura impumyi ebyiri, akiza abarwayi |
| 27. | Maze Yesu avayo. akigenda impumyi ebyiri ziramukurikira zitaka ziti “Tubabarire mwene Dawidi.” |
| 28. | Ageze mu nzu izo mpumyi ziramwegera, Yesu arazibaza ati “Mwizeye ko mbishobora?” Ziramusubiza ziti “Yee, Databuja.” |
| 29. | Aherako akora ku maso yazo arazibwira ati “Bibabere nk’uko mwizeye.” |
| 30. | Amaso yabo arahumuka, Yesu arabihanangiriza cyane ati “Mwirinde ntihagire umuntu ubimenya.” |
| 31. | Nyamara basohotse bamwamamaza hose muri icyo gihugu. |
| 32. | Bakigenda, bamuzanira ikiragi gitewe na dayimoni. |
| 33. | Amaze kwirukana dayimoni ikiragi kiravuga, abantu baratangara bati “Uhereye kera kose ntihigeze kuboneka nk’ibi muri Isirayeli.” |
| 34. | Ariko Abafarisayo baravuga bati “Umutware w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.” |
| 35. | Yesu agenda mu midugudu n’ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza indwara zose n’ubumuga bwose. |
| 36. | Abonye abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri. |
| 37. | Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. |
| 38. | Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” |