Imana irakarira Abayuda kuko baramya ibigirwamana |
| 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Mika, Umunyamoresheti, ku ngoma za Yotamu na Ahazi na Hezekiya abami b’u Buyuda, ry’ibyo yeretswe by’i Samariya n’i Yerusalemu. 28.1--32.33 |
| 2. | Nimwumve mwa moko yose mwe, nawe wa si we n’ibikurimo byose mutege amatwi, Umwami Yehova abashinje. Umwami ari mu rusengero rwe rwera, |
| 3. | kuko Uwiteka ahagurutse mu buturo bwe agiye kumanuka, atambagira aharengeye hose ho mu isi. |
| 4. | Imisozi izayengera munsi ye, n’ibikombe bizasaduka nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro, nk’amazi atemba ku gacuri. |
| 5. | Ibyo byose byatewe n’ubugome bwa Yakobo n’ibyaha by’inzu ya Isirayeli. Ubugome bwa Yakobo ni bugome ki? Mbese si Samariya? N’ingoro ziri i Buyuda ni iz’iki? Si zo z’i Yerusalemu? |
| 6. | Ni cyo gituma i Samariya nzahagira nk’ikiyorero cyo mu murima nk’ahantu ho gutera uruzabibu, kandi amabuye yaho nzayahirikira mu gikombe, n’imfatiro z’amazu yaho nzazitamurura. |
| 7. | Ibishushanyo byaho bibajwe byose bizamenagurwa, n’indamu mbi zaho zose zizatwikwa n’umuriro, kandi ibigirwamana byaho byose nzabirimbura kuko yabirundanyije ari ingororano za maraya, kandi bizaba ari inyiturano y’ubusambanyi. |
| 8. | Ni cyo gituma nzarira mboroga nziyambura inkweto ngende nambaye ubusa, nzabwejura nk’ingunzu, mpuhume nk’igihunyira. |
| 9. | Kuko ibikomere bye bitazakira ndetse byageze no kuri Yuda, bigera no ku irembo ry’ubwoko bwanjye i Yerusalemu. |
| 10. | Mwe kubyamamaza i Gati kandi mwe kurushya murira, i Betileyafura nigaraguye mu mukungugu. |
| 11. | Wa muturage w’i Safiri we, genda ufite isoni wambaye n’ubusa, umuturage w’i Zānani ntarahinguka. Imiborogo y’i Beteseli izatuma udatabarwa na ho. |
| 12. | Kuko umuturage w’i Maroti ategerezanya ibyiza umutima uhagaze, kuko ibibi byamanutse biterwa n’Uwiteka bikagera ku irembo ry’i Yerusalemu. |
| 13. | Yewe muturage w’i Lakishi, hambira igare ku ifarashi itebuka. Ni wowe wabanje gucumuza umukobwa w’i Siyoni, kuko ari wowe wabonetsweho ibicumuro bya Isirayeli. |
| 14. | Ni cyo gituma uzaha i Moresheti y’i Gati ituro ryo gusezera. Amazu ya Akizibu azabera abami ba Isirayeli ubushukanyi. |
| 15. | Nawe muturage w’i Maresha we, nzakuzanira uwo kuguhindūra, ubwiza bwa Isirayeli buzagera no muri Adulamu. 16Iyogosheshe inkomborera, wimoze ku bw’abana bawe wakundaga. Ni ukuri itere uruhara rusa n’umutwe w’inkongoro, kuko bakuvuyeho bajyanywe ari imbohe. |