Iby’i Nineve |
   | 1. | Ibihanurirwa i Nineve. Igitabo cy’iyerekwa rya Nahumu Umwelekoshi. |
   | 2. | Uwiteka ni Imana ifuha kandi irahōra, Uwiteka arahōra kandi agira uburakari bwinshi, Uwiteka ahōra ababisha be kandi abanzi be ababikira umujinya. |
   | 3. | Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza. Inzira y’Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru, kandi ibicu ni nk’umukungu utumurwa n’ibirenge bye. |
   | 4. | Acyaha inyanja igakama agakamya n’imigezi yose, i Bashani n’i Karumeli hararabye, n’uburabyo bw’i Lebanoni burarabye. |
   | 5. | Imisozi iratigitira imbere ye n’udusozi turayenga, kandi isi iterurirwa imbere ye, ni ukuri isi n’abayituyemo bose. |
   | 6. | Ni nde wabasha guhagarara imbere y’umujinya we? Kandi ni nde wakwihanganira uburakari bwe bukaze? Umujinya we usutswe umeze nk’umuriro, kandi ibitare ni we ubimenagura. |
   | 7. | Uwiteka ni mwiza, ni igihome ku munsi w’amakuba kandi azi abamwiringira. |
   | 8. | I Nineve azahamarisha umwuzure w’amazi menshi, kandi abanzi be azabakurikirana no mu mwijima. |
   | 9. | Icyo mugambirira ku Uwiteka ni iki? Azahatsembaho, ntabwo umubabaro uzahagaruka ubwa kabiri. |
   | 10. | Kuko na bo bamera nk’amahwa asobekeranye cyangwa nk’abinamye mu nzoga zabo, bazatwikwa nk’ibikūri byumye. |
   | 11. | Hariho uwasohotse muri wowe wagambiriye ibibi ku Uwiteka, akagira abandi inama yo gukora ibibi. |
   | 12. | Uwiteka aravuga ati “Naho batunganirwa kandi ari benshi bazatsembwaho, kandi umwami wabo azaba avuyeho. Nubwo nakubabaje sinzongera kukubabaza ukundi. |
   | 13. | Ndetse ubu ngiye kugucaho uburetwa bwe, nguceho n’ingoyi ikuboshye.” |
   | 14. | Kandi Uwiteka yategetse ibyawe ngo nta mbuto zitirirwa izina ryawe zizongera kubaho, nzaca igishushanyo kibajwe n’igishushanyo kiyagijwe mbikure mu nzu y’ibigirwamana byawe, nzagucukurira imva yawe kuko uri umunyagisuzuguriro. |