| 1. | Dore mu mpinga z’imisozi amaguru y’uzanye inkuru nziza, akamamaza iby’amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kuko umunyabibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe. |
Imana izatera abanzi b’Abisirayeli |
| 2. | Uvunagura azamukiye imbere yawe, komera ku gihome, rinda inzira, kenyera ukomeze, iyongeremo imbaraga y’ubutwari. |
| 3. | Uwiteka agaruye icyubahiro cya Yakobo nk’icyubahiro cya Isirayeli, kuko abanyazi babasahuye bagakokora amashami y’inzabibu zabo. |
| 4. | Ingabo z’intwari ze bazirabye imituku, ingabo ze zishize ubwoba zambaye imihemba, ibyuma by’amagare ye y’intambara birarabagirana ku munsi wo kwitegura kwe, babangura amacumu biteye ubwoba. |
| 5. | Amagare y’intambara arahinda mu mayira, arihuta cyane anyuranamo mu nzira nyabagendwa. Uko asa ameze nk’imuri, arihuta nk’imirabyo. |
| 6. | Aribuka ibirangirire bye uko bagenda basitara, barihutira kujya ku nkike zaho kandi bakitegura kwirwanaho. |
| 7. | Imigomero y’imigezi iragomorowe, n’ingoro y’Umwami irariduka. |
| 8. | Huzabu yambitswe ubusa ajyanwa ari imbohe, abaja be baraganya nk’inuma ziguguza bikubita mu bituza. |
| 9. | Ariko i Nineve uhereye kera hari hameze nk’ikidendezi cy’amazi, ariko ubu barahunga. Barabahamagara bati “Nimuhagarare, nimuhagarare.” Ariko ntihagira n’umwe ukebuka. |
| 10. | Nimusahure ifeza, musahure n’izahabu, kuko ibibitswe n’ubwiza bw’ibintu byose by’igiciro cyinshi bidateze gushira. |
| 11. | Harimo ubusa, hose ni umusaka harasenywe. Umutima urihebye, amavi arakomangana, imibabaro yabaciye imigongo kandi mu maso habo hose harasuherewe. |
| 12. | Ubuvumo bw’intare buri hehe, n’aho imigunzu y’intare irīra, aho intare y’ingabo n’iy’ingore n’ibyana byazo byajandajandaga bitagira icyo byikanga? |
| 13. | Intare itanyagurira ibyana byayo ibibihagije, ikanigira ingore yayo, ikuzuza amasenga yayo ibyo yishe n’ubuvumo bwayo ibyo yasahuye. |
| 14. | Uwiteka Nyiringabo aravuga ngo “Dore ndakwibasiye kandi nzatwika amagare yawe y’intambara ahinduke umwotsi, n’imigunzu yawe y’intare izicishwa inkota. Nzakura iminyago yawe ku isi, kandi ijwi ry’intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.” |