Kurimburwa kw’i Nineve |
| 1. | Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Wuzuwemo ibinyoma n’ubwambuzi, ntabwo basiba kunyaga. |
| 2. | Urusaku rw’ikiboko, urusaku rwo guhinda kw’inziga, imirindi y’amafarashi agenda aca isibo, ikiriri cy’amagare y’intambara asimbuka, |
| 3. | ugendera ku ifarashi akisuka mu rugamba, n’inkota irabya indimi, n’icumu rirabagirana, n’abishwe ishyano ryose, intumbi nyinshi zigerekeranye, n’abapfuye ntibabarika. Barasitara ku ntumbi zabo |
| 4. | ibyo byose byatewe n’ubusambanyi bukabije bwa maraya wakundwaga, umurozikazi w’umuhanga ugura amoko ubusambanyi bwe, akagurisha n’imiryango uburozi bwe. |
| 5. | Dore ndakwibasiye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakubeyurira inkanda yawe mu maso hawe, kandi nzereka amoko ubwambure bwawe n’amahanga nyereke ibiteye isoni byawe. |
| 6. | Kandi nzakujugunyaho ibihumanya byangwa urunuka nkugayishe, kandi nzaguhindura igishungerwa. |
| 7. | Nuko abakureba bose bazaguhunga bavuge bati “I Nineve hararimbuwe. Ni nde uzaharirira?” Nzagushakira he abakumara umubabaro? |
| 8. | Mbese uruta i No Amoni hari hagati y’imigezi, hazengutswe n’amazi, igihome cyaho ari inyanja n’urusika ruhakingiye na rwo ari inyanja? |
| 9. | Etiyopiya na Egiputa hari amaboko yaho atagira ingano, Abaputi n’Abalubimu bari abafasha bawe. |
| 10. | Ariko abaho baragiye bajyanywe ari imbohe, n’abana babo bato babesagurije mu mahuriro y’amayira yose, n’abanyacyubahiro baho babakoreraho ubufindo burobanura, kandi abakomeye baho bose bababohesha iminyururu. |
| 11. | Nawe uzasinda, uzahishwa, uzishakira igihome ubitewe n’abanzi. |
| 12. | Ibihome byawe byose bizamera nk’imitini yeze imbuto z’imyimambere, iyo unyeganyejwe zihungukira mu kanwa k’umuryi. |
| 13. | Dore abantu bawe bagusigayeho ni abagore, amarembo y’igihugu cyawe yāguriwe abanzi bawe, umuriro wakongoye ibihindizo byawe. |
| 14. | Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry’amatafari. |
| 15. | Ni ho umuriro uzagukongorera, uzicwa n’inkota ikumareho nk’uburima, wigwize nk’uburima, wigwize nk’inzige. |
| 16. | Wigwirizaga abacuruzi kuruta inyenyeri zo mu ijuru, uburima burarimbura bukīyamukira. |
| 17. | Ibikomangoma byawe bimeze nk’uburima, n’abagaba bawe nk’inzige ziguye ku nzitiro mu munsi w’ibitundwe maze izuba ryarasa zikaguruka, kandi aho ziba nta wuhazi. |
| 18. | Abungeri bawe barahunikira, mwami wa Ashuri we, abanyacyubahiro bawe bararuhutse, ubwoko bwawe bwatataniye mu misozi, kandi ntihaboneka uwo kubukoranya. |
| 19. | Nta muti wo komora uruguma rwawe, igisebe cyawe ni umufunzo. Abumvise inkuru zawe bose bakoma mu mashyi bakwishima hejuru, kandi abo utagiriraga nabi ni ba nde? |