Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
“Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu n’Abalewi bacu n’abatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.”
Abashyize ikimenyetso ku isezerano
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Abashyizeho ikimenyetso ni aba: Nehemiya Umutirushata mwene Hakaliya na Sedekiya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
na Seraya na Azariya na Yeremiya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
na Pashuri na Amariya na Malikiya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
na Hatushi na Shebaniya na Maluki,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
na Harimu na Meremoti na Obadiya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
na Daniyeli na Ginetoni na Baruki,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
na Meshulamu na Abiya na Miyamini,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
na Māziya na Bilugayi na Shemaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Abo bari abatambyi. Abalewi ni aba: Yoshuwa mwene Azariya na Binuwi wo muri bene Henadadi na Kadimiyeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
na bene wabo Shebaniya na Hodiya na Kelita, na Pelaya na Hanāni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
na Mika na Rehobu na Hashabiya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
na Zakuri na Sherebiya na Shebaniya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
na Hodiya na Bani na Beninu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Abatware b’abantu ni aba: Paroshi na Pahatimowabu, na Elamu na Zatu na Bani,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
na Buni na Azigadi na Bebayi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
na Adoniya na Bigivayi na Adini,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
na Ateri na Hezekiya na Azuri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
na Hodiya na Hashumu na Besayi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
na Harifu na Anatoti na Nobayi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
na Magipiyashi na Meshulamu na Heziri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
na Meshezabēli na Sadoki na Yaduwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
na Pelatiya na Hanāni na Anaya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
na Hoseya na Hananiya na Hashubu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
na Haloheshi na Piliha na Shobeka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
na Rehumu na Hashabuna na Māseya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
na Ahiya na Hanāni na Anani,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
na Maluki na Harimu na Bāna.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
“Abandi bantu bose, n’abatambyi n’Abalewi n’abakumirizi n’abaririmbyi n’Abanetinimu, n’abari bitandukanije mu mahanga yo mu bihugu bagatwarwa n’amategeko y’Imana, n’abagore babo n’abahungu babo n’abakobwa babo, umuntu wese ujijutse akamenya ubwenge,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
bafatanya n’imfura na bene wabo, bishingira umuvumo n’indahiro ko bazajya bagendera mu mategeko y’Imana yatanzwe na Mose umugaragu w’Imana, bakitondera gusohoza ibyo Uwiteka Umwami wacu yategetse byose, no guca imanza kwe n’amateka ye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
kandi yuko tutazashyingirana n’abanyamahanga bo muri icyo gihugu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
kandi yuko abanyamahanga bo mu gihugu nibazana ibintu cyangwa ibyokurya byose kugura ku munsi w’isabato, tutazagura na bo ku munsi w’isabato cyangwa ku munsi mukuru, kandi yuko umwaka wa karindwi tuzaraza igihugu ihinga, tukarorera no kwishyuza umwenda wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
“Kandi twishyiriraho amategeko yo gutanga kimwe cya gatatu cya shekeli uko umwaka utashye, byo gukoresha umurimo w’inzu y’Imana yacu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
n’iby’imitsima ihora iterekwa imbere y’Imana, n’iby’amaturo y’ifu idasiba guturwa, n’iby’ibitambo byoswa bidasiba gutambwa, n’iby’amasabato n’iby’imboneko z’amezi, n’iby’iminsi mikuru yategetswe, n’iby’ibintu byera n’iby’ibitambo byo gukuraho icyaha bihongererwa Abisirayeli, n’iby’imirimo yose yo mu nzu y’Imana yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
“Maze dufindira abatambyi n’Abalewi n’abantu, ngo tumenye uko bazajya batura amaturo y’inkwi, ngo bajye bazizana mu nzu y’Imana yacu uko amazu ya ba sekuruza yari ari, mu bihe byategetswe uko umwaka utashye. Izo nkwi ni izo gucanwa ku cyotero cy’Uwiteka Imana yacu nk’uko byanditswe mu mategeko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
“Twemera no kuzana mu nzu y’Uwiteka umuganura w’ubutaka bwacu, n’umuganura w’imbuto zose ziribwa z’ibiti by’amoko yose uko umwaka utashye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
kandi no kuzana impfura z’abahungu bacu n’uburiza bw’amatungo yacu nk’uko byanditswe mu mategeko, uburiza bw’inka zacu n’ubw’intama zacu ngo tubuzane mu nzu y’Imana yacu, tubishyire abatambyi bakora umurimo w’ubutambyi mu nzu y’Imana yacu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
kandi tukajya tuzana umuganura w’irobe ryacu n’amaturo yacu azunguzwa, n’imbuto ziribwa zo ku biti by’amoko yose na vino n’amavuta, tukabizanira abatambyi mu byumba byo mu nzu y’Imana yacu, tugaha Abalewi kimwe mu icumi cy’ibyeze mu butaka bwacu, kuko Abalewi ari bo bahawe kimwe mu icumi cy’imyaka yo mu midugudu yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Kandi umutambyi mwene Aroni azajya aba hamwe n’Abalewi uko bazajya bahabwa kimwe mu icumi, kandi Abalewi na bo bazajya bazana kimwe mu icumi cya kimwe mu icumi babizane mu nzu y’Imana yacu, babishyire mu byumba by’inzu ibikwamo iby’ubutunzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Abisirayeli n’Abalewi bazajya bazana amaturo azunguzwa y’amasaka na vino n’amavuta, babishyire mu byumba birimo ibintu by’ubuturo bwera, bafatanije n’abatambyi bakora umurimo w’ubutambyi n’abakumirizi n’abaririmbyi, kandi ntabwo tuzata inzu y’Imana yacu.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma nehemiya igice cya: