Abatuye i Yerusalemu |
| 1. | Nuko abatware b’abantu baguma i Yerusalemu, kandi abandi bantu bafinda ubufindo bwo gukuramo abantu, umwe umwe mu icumi ngo babatuze i Yerusalemu umurwa wera, n’abandi basigaye bose mu yindi midugudu. |
| 2. | Abantu bashima abagabo bose bitanze babikunze ngo bature i Yerusalemu. |
| 3. | Kandi aba ni bo batware b’igihugu babaga i Yerusalemu, ariko mu midugudu y’u Buyuda umuntu wese yabaga mu gikingi cye mu mudugudu w’iwabo: Abisirayeli n’abatambyi n’Abalewi, n’Abanetinimu n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo. |
| 4. | Muri Yerusalemu harimo bamwe bo mu Bayuda n’abo mu Babenyamini. Muri bene Yuda ni Ataya mwene Uziya mwene Zekariya, mwene Amariya mwene Shefatiya mwene Mahalalēli wo muri bene Perēsi, |
| 5. | na Māseya mwene Baruki mwene Kolihoze mwene Hazaya, mwene Adaya mwene Yoyaribu mwene Zekariya w’i Shilo. |
| 6. | Bene Perēsi bari batuye i Yerusalemu bose bari abagabo b’intwari magana ane na mirongo itandatu n’umunani. |
| 7. | Kandi aba ni bo bene Benyamini: Salu mwene Meshulamu mwene Yowedi mwene Pedaya mwene Kolaya, mwene Māseya mwene Itiyeli mwene Yeshaya, |
| 8. | akurikirwa na Gabayi na Salayi. Bose bari magana urwenda na makumyabiri n’umunani. |
| 9. | Kandi Yoweli mwene Zikiri yari umukoresha wabo, na Yuda mwene Hasenuwa yari uwa kabiri mu batware b’umurwa. |
| 10. | Mu batambyi ni Yedaya mwene Yoyaribu na Yakini, |
| 11. | na Seraya mwene Hilukiya mwene Meshulamu mwene Sadoki, mwene Merayoti mwene Ahitubu umutware w’inzu y’Imana, |
| 12. | na bene wabo bakoraga umurimo wo mu nzu, bose bari magana abiri na makumyabiri na babiri. Na Adaya mwene Yerohamu mwene Pelatiya mwene Amusi, mwene Zekariya mwene Pashuri mwene Malikiya, |
| 13. | na bene wabo b’abatware b’amazu ya ba sekuruza, bose bari magana abiri na mirongo ine na babiri. Na Amashisayi mwene Azarēli mwene Ahazayi, mwene Meshilemoti mwene Imeri, |
| 14. | na bene wabo abagabo bakomeye b’intwari ijana na makumyabiri n’umunani, kandi umukoresha wabo yari Zabudiyeli mwene Hagedolimu. |
| 15. | Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hasubu mwene Azirikamu mwene Hashabiya mwene Buni, |
| 16. | na Shabetayi na Yozabadi bo mu batware b’Abalewi, abakoreshaga imirimo y’inzu y’Imana yo hanze. |
| 17. | Na Mataniya mwene Mika mwene Zabudi mwene Asafu, uwari umutware watereraga abandi ishimwe iyo basengaga, na Bakibukiya uwari uwa kabiri muri bene se, na Abuda mwene Shamuwa mwene Galali mwene Yedutuni. |
| 18. | Nuko Abalewi bo mu murwa wera bose bari magana abiri na mirongo inani na bane. |
| 19. | Kandi abakumirizi Akubu na Talimoni na bene wabo barindaga amarembo bose, bari ijana na mirongo irindwi na babiri. |
Abatuye mu yindi midugudu |
| 20. | Abandi Bisirayeli bose, n’abandi batambyi n’Abalewi baturaga mu midugudu y’u Buyuda yose, umuntu wese muri gakondo ye. |
| 21. | Ariko Abanetinimu babaga Ofeli, kandi Siha na Gishipa ni bo bari abatware babo. |
| 22. | Umukoresha w’Abalewi i Yerusalemu yari Uzi mwene Bani mwene Hashabiya, mwene Mataniya mwene Mika wo muri bene Asafu b’abaririmbyi, bakoraga imirimo y’inzu y’Imana |
| 23. | kuko umwami yari yategetse ibyabo, akagerera abaririmbyi igerero ry’iminsi yose. |
| 24. | Kandi Petahiya mwene Meshezabēli wo muri bene Zera mwene Yuda, yari igisonga cy’umwami cyarangizaga iby’abantu bose. |
| 25. | Kandi mu birorero n’ibikingi byabyo, bamwe b’Abayuda baba i Kiriyataruba no mu midugudu yaho, n’i Diboni no mu midugudu yaho, n’i Yekabusēli no mu midugudu yaho, |
| 26. | n’i Yeshuwa n’i Molada n’i Betipeleti, |
| 27. | n’i Hasarishuwali n’i Bērisheba no mu midugudu yaho, |
| 28. | n’i Sikulagi n’i Mekona no mu midugudu yaho, |
| 29. | na Enirimoni n’i Sora n’i Yaramuti, |
| 30. | n’i Zanowa na Adulamu no mu midugudu yaho, n’i Lakishi n’amasambu yaho, na Azeka no mu midugudu yaho. Uko ni ko batuye uhereye i Bērisheba ukageza mu gikombe cya Hinomu. |
| 31. | Ababenyamini na bo batura i Geba, bageza hirya yaho i Mikimashi na Ayiya n’i Beteli no mu midugudu yaho, |
| 32. | na Anatoti n’i Nobu na Ananiya, |
| 33. | n’i Hasori n’i Rama n’i Gitayimu, |
| 34. | n’i Hadidi n’i Seboyimu n’i Nebalati, |
| 35. | n’i Lodi na Ono haba umubande w’abakozi b’abahanga. |
| 36. | Kandi Abalewi bamwe bo mu bayuda bifatanya n’Ababenyamini. |