| 1. | Aba ni bo batambyi n’Abalewi bazamukanye na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa: Seraya na Yeremiya na Ezira, |
| 2. | na Amariya na Maluki na Hatushi, |
| 3. | na Shekaniya na Rehumu na Meremoti, |
| 4. | na Ido na Ginetoni na Abiya, |
| 5. | na Miyamini na Mādiya na Biluga, |
| 6. | na Shemaya na Yoyaribu na Yedaya, |
| 7. | na Salu na Amoki na Hilukiya na Yedaya. Abo ni bo batware b’abatambyi na bene wabo bo mu gihe cya Yeshuwa. |
| 8. | Kandi Abalewi ni Yoshuwa na Binuwi na Kadimiyeli, na Sherebiya na Yuda na Mataniya. Uwo na bene se ni bo batereraga abantu ishimwe. |
| 9. | Na Bakibukiya na Uno bene wabo, barakuranwaga mu bihe. |
| 10. | Yeshuwa yabyaye Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu abyara Yoyada. |
| 11. | Yoyada abyara Yonatani, Yonatani abyara Yaduwa. |
| 12. | Abatambyi bo mu gihe cya Yoyakimu bari abatware b’amazu ya ba sekuruza ni aba: uw’inzu ya Seraya ni Meraya, uw’inzu ya Yeremiya ni Hananiya, |
| 13. | uw’inzu ya Ezira ni Meshulamu, uw’inzu ya Amariya ni Yehohanani, |
| 14. | uw’inzu ya Maluki ni Yonatani, uw’inzu ya Shebaniya ni Yosefu, |
| 15. | uw’inzu ya Hiramu ni Adina, uw’inzu ya Merayoti ni Helikayi |
| 16. | uw’inzu ya Ido ni Zekariya, uw’inzu ya Ginetoni ni Meshulamu, |
| 17. | uw’inzu ya Abiya ni Zikiri, uw’inzu ya Miniyamini n’iya Mowadiya ni Pilitayi, |
| 18. | uw’inzu ya Biluga ni Shamuwa, uw’inzu ya Shemaya ni Yehonatani, |
| 19. | uw’inzu ya Yoyaribu ni Matenayi, uw’inzu ya Yedaya ni Uzi |
| 20. | uw’inzu ya Salayi ni Kalayi, uw’inzu ya Amoki ni Eberi, |
| 21. | uw’inzu ya Hilukiya ni Hashabiya, uw’inzu ya Yedaya ni Netanēli. |
| 22. | Mu bihe bya Eliyashibu na Yoyada na Yohanani na Yaduwa, Abalewi n’abatambyi bari baranditswe ku ngoma ya Dariyo Umuperesi. |
| 23. | Bene Lewi abatware b’amazu ya ba sekuruza bari baranditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma, kugeza igihe cya Yohanani mwene Eliyashibu. |
| 24. | Kandi abatware b’Abalewi Hashabiya na Sherebiya na, Yoshuwa mwene Kadimiyeli na bene wabo bateganye, bari barategetswe guhimbaza Imana no kuyishima, bakurikije itegeko rya Dawidi umuntu w’Imana bajya ibihe. |
| 25. | Mataniya na Bakibukiya na Obadiya, na Meshulamu na Talimoni na Akubu, bari abakumirizi barinda amazu y’ububiko yo ku marembo. |
| 26. | Aba ni bo bariho mu gihe cya Yoyakimu mwene Yeshuwa mwene Yosadaki, no mu gihe cya Nehemiya igisonga cy’umwami, na Ezira umutambyi akaba n’umwanditsi. |
Inkike zuzura bakazeza |
| 27. | Ubwo bezaga inkike y’i Yerusalemu, bashatse Abalewi aho babaga hose ngo babazane i Yerusalemu, bareme ibirori byo kuyeza banezerewe, bashimisha indirimbo bafite n’ibyuma bivuga na nebelu n’inanga. |
| 28. | Kandi abahungu b’abaririmbyi baraterana bava mu bibaya bikikije i Yerusalemu no mu birorero by’Abanyanetofa, |
| 29. | n’i Betigilugali no mu masambu y’i Geba na Azimaveti, kuko abaririmbyi bari biyubakiye ibirorero impande zose z’i Yerusalemu. |
| 30. | Nuko abatambyi n’Abalewi bariyeza, maze beza abantu n’amarembo n’inkike. |
| 31. | Nuko nuriza abatware b’Abayuda ngo bajye hejuru y’inkike, mbaremamo imitwe ibiri minini yo kugenda muri gahunda bashima. Umutwe umwe werekera iburyo ku nkike, bagana ku irembo rinyuzwamo imyanda. |
| 32. | Bakurikirana na Hoshaya n’igice cy’abatware b’Abayuda, |
| 33. | na Azariya na Ezira na Meshulamu, |
| 34. | na Yuda na Benyamini na Shemaya na Yeremiya, |
| 35. | n’abahungu b’abatambyi bamwe bafite amakondera: Zekariya mwene Yonatani mwene Shemaya mwene Mataniya, mwene Mikaya mwene Zakuri mwene Asafu, |
| 36. | na bene se Shemaya na Azarēli na Milalayi na Gilalayi, na Mayi na Netanēli na Yuda na Hanani bafite ibicurangwa bya Dawidi umuntu w’Imana, kandi Ezira umwanditsi yari abarangaje imbere. |
| 37. | Bageze ku irembo ry’isōko baboneza imbere yabo, bazamukira ku nzuririro zijya ku mudugudu wa Dawidi aho inkike izamuka haruguru y’inzu ya Dawidi, bagera ku irembo ry’amazi iburasirazuba. |
| 38. | Undi mutwe w’abagenda bashīma bajya kubasanganira, nanjye nari mbakurikiye ndi kumwe n’igice cy’abantu, tugenda ku nkike haruguru y’umunara w’itanura tugera ku nkike ngari. |
| 39. | Maze tunyura hejuru y’irembo rya Efurayimu no ku irembo rya kera, tunyura ku irembo ry’amafi no ku munara wa Hananēli no ku wa Hameya, tugera ku irembo ry’intama. Baherako bahagarara ku irembo ry’abakumirizi. |
| 40. | Maze imitwe yombi ihagarara mu nzu y’Imana irahayishimira, nanjye nari kumwe n’igice cy’abatware |
| 41. | n’abatambyi: Eliyakimu na Māseya na Miniyamini na Mikaya, na Eliyowenayi na Zekariya na Hananiya bafite amakondera, |
| 42. | na Māseya na Shemaya na Eleyazari na Uzi, na Yehohanani na Malikiya na Elamu na Ezeri. Abaririmbyi baririmba ijwi rirenga, Yezerahiya ari we mutware wabo. |
| 43. | Uwo munsi batamba ibitambo bikomeye baranezerwa kuko Imana yari ibateye umunezero mwinshi, kandi abagabo n’abagore n’abana bato baranezerwa, bituma umunezero wo muri Yerusalemu wumvikana kure. |
| 44. | Nuko uwo munsi batoranya abantu bo gutegeka ibyumba by’ububiko, byo kubikamo amaturo azunguzwa n’umuganura n’ibice bya kimwe mu icumi, kugira ngo bayateranirizemo amagerero y’abatambyi n’Abalewi yategetswe mu mategeko uko amasambu y’imidugudu yari ari, kuko Abayuda banejejwe n’uko abatambyi n’Abalewi bari ku mirimo yabo, |
| 45. | bagafata ibihe ku Mana yabo n’ibihe byo kwiyeza. Kandi abaririmbyi n’abakumirizi ni ko bagenzaga, bakurikije itegeko rya Dawidi n’iry’umuhungu we Salomo. |
| 46. | Kuko kera mu gihe cya Dawidi na Asafu habagaho umutware w’abaririmbyi, hakaba n’indirimbo zo guhimbaza Imana no kuyishima. |
| 47. | Kandi mu gihe cya Zerubabeli no mu cya Nehemiya, Abisirayeli batangaga igerero ry’abaririmbyi n’abakumirizi uko ryategekwaga iminsi yose. Nuko batambaga ibyo kweza Abalewi, n’Abalewi na bo batambaga ibyo kweza bene Aroni. |