Bumva amategeko bakitandukanya n’abapagani |
   | 1. | Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabu uzajya mu iteraniro ry’Imana iteka ryose, |
   | 2. | kuko batasanganije Abisirayeli imitsima n’amazi, ahubwo bakabaguririra kuri Balāmu ngo abavume, ariko Imana yacu ihindura umuvumo kuba umugisha. |
   | 3. | Nuko bumvise amategeko, baherako barobanura mu Bisirayeli ikivange cy’abanyamahanga cyose. |
Nehemiya yirukana Tobiya mu nzu y’Imana |
   | 4. | Ariko ibyo bitaraba, Eliyashibu umutambyi washyiriweho gutegeka ibyumba byo mu nzu y’Imana yacu ubwo yari yuzuye na Tobiya, |
   | 5. | yari yamutunganirije icyumba kinini aho kera babikaga amaturo y’amafu n’icyome, n’ibikoreshwa n’ibice bya kimwe mu icumi by’imyaka y’impeke na vino n’amavuta, ibyagererwaga Abalewi n’abaririmbyi n’abakumirizi ku bw’itegeko, hamwe n’amaturo azunguzwa aturirwa abatambyi. |
   | 6. | Ariko muri iyo minsi yose sinari ndi i Yerusalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri wo ku ngoma y’umwami w’i Babuloni Aritazeruzi nari narasanze umwami, maze hashize iminsi nsaba umwami yuko ansezerera. |
   | 7. | Njya i Yerusalemu menya icyaha Eliyashibu yakoze, kuko yatunganirije Tobiya icyumba mu bikari by’inzu y’Imana, |
   | 8. | birambabaza cyane. Ni cyo cyatumye ibintu bya Tobiya byose mbisahura mu nzu nkabijugunya hanze. |
   | 9. | Mperako ntegeka yuko beza ibyumba, maze nsubizamo ibintu by’inzu y’Imana n’amaturo y’amafu n’icyome. |
   | 10. | Kandi menya yuko Abalewi ntabwo bahawe amagerero yabo, bituma Abalewi n’abaririmbyi bakoraga imirimo bahunga, umuntu wese ajya imusozi mu gikingi cy’iwabo. |
   | 11. | Nuko ntonganya abatware nti “Ni iki cyatumye inzu y’Imana irekwa?” Mperako nteranya Abalewi mbasubiza ahabo. |
   | 12. | Maze Abayuda bose bazana kimwe mu icumi cy’imyaka y’impeke na vino n’amavuta, babishyira mu bubiko. |
   | 13. | Nshyira abarinzi ku bubiko ari aba: Shelemiya umutambyi na Sadoki umwanditsi na Pedaya wo mu Balewi, bakurikirwa na Hanāni mwene Zakuri mwene Mataniya, kuko batekerezwaga ko ari abizerwa. Umurimo wabo wari uwo kugaburira bene wabo. |
   | 14. | Mana yanjye, ujye unyibuka ku bw’ibyo, kandi ntuzahanagure imirimo yanjye myiza nkoreye inzu y’Imana yanjye, n’ibihe bifatwa muri iyo. |
Abantu basuzuguza isabato |
   | 15. | Muri iyo minsi mbona i Buyuda abantu bengera mu mivure ku isabato, n’abandi bazana imiba bakayikoreza indogobe zabo, mbona na vino n’inzabibu n’imbuto z’imitini n’imitwaro y’uburyo bwose, bazanaga muri Yerusalemu ku isabato. Nabaye umugabo wo kubashinja ku munsi baguriyeho ibyokurya. |
   | 16. | Kandi hariho abagabo b’i Tiro bazanaga amafi n’ibintu by’uburyo bwose, bakagura n’Abayuda ku isabato muri Yerusalemu. |
   | 17. | Nuko ntonganya impfura zo mu Bayuda ndababaza nti “Ni iki cyabateye gukora icyaha gisa gityo mugasuzuguza umunsi w’isabato? |
   | 18. | Ese ba sogokuruza banyu si uko babigenje, bigatuma Imana yacu ituzanaho ibi byago no kuri uyu murwa? None namwe mugiye kongerera Abisirayeli uburakari muzira gusuzuguza isabato.” |
   | 19. | Nuko ku munsi ubanziriza isabato bugorobye, ntegeka yuko inzugi z’amarembo y’i Yerusalemu zikingwa, kandi ko zidakingurwa kugeza aho isabato ishirira, maze nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira umutwaro wose binjiza ku munsi w’isabato. |
   | 20. | Maze abatunzi n’abagura ibintu by’uburyo bwose, barara inyuma y’i Yerusalemu rimwe cyangwa kabiri. |
   | 21. | Mbabonye ndabahamya ndababaza nti “Ni iki gituma murara inyuma y’inkike? Nimwongera nzabafata.” Maze uhereye uwo munsi ntibongera kugaruka ku isabato. |
   | 22. | Mperako ntegeka Abalewi ngo biyeze babone kuza kurinda amarembo, beze umunsi w’isabato. Mana yanjye, n’ibi na byo ubinyibukire, umbabarire uko imbabazi zawe nyinshi zingana. |
Gushyingirana n’ayandi mahanga bihanwa |
   | 23. | Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore b’Abanyashidodikazi n’Abamonikazi n’Abamowabukazi. |
   | 24. | Kandi abana babo bavugaga ururimi rwabo baruvanga n’urw’Abanyashidodi, ntibabashe kuvuga Uruyuda ahubwo bakavuga ururimi rw’ishyanga ribonetse ryose. |
   | 25. | Maze ndabatonganya ndabavuma, ndetse bamwe muri bo ndabakubita mbapfura umusatsi mbarahiza Imana nti “Ntimugashyingirane na bo kandi namwe ntimukabarongoremo. |
   | 26. | Mbese Salomo umwami w’Abisirayeli ntiyacumuraga muri bene ibyo? Nubwo mu mahanga yose nta mwami wahwanye na we, agakundwa n’Imana ye ikamwimika ingoma y’Abisirayeli bose, ariko na we abagore b’abanyamahangakazi baramucumuje. |
   | 27. | None namwe tubemerere se mukore iki cyaha gikomeye ngo mucumure ku Mana yacu, murongore abakobwa b’abanyamahanga?” |
   | 28. | Ni cyo cyatumye nirukana imbere yanjye umwe muri bene Yoyada mwene Eliyashibu Umutambyi mukuru, wari muramu wa Sanibalati Umuhoroni. |
   | 29. | Mana yanjye, ujye ubibuka kuko bahumanije ubutambyi n’isezerano ry’abatambyi n’iry’Abalewi. |
   | 30. | Uko ni ko nabatunganije mbakuramo abanyamahanga bose, ntegeka ibihe by’abatambyi n’iby’Abalewi ngo umuntu wese ajye ku murimo we, |
   | 31. | ntegeka n’iby’amaturo y’inkwi mu bihe bitegetswe n’iby’umuganura. Mana yanjye, ujye unyibuka ubinshimire. |